Umukinnyi wa filime akaba n’umwanditsi uri mu bagezweho, Joseline Niyonsenga, yatangiye gushyira hanze filime y’uruhererekane yise ‘Impeta’ ni nyuma yo kubona uburyo filime ye ya mbere yise ‘La Vie’ yakiriwe neza mu gihe gito bikamuha imbaraga zo gukora indi.
Kuva mu
2023, ni bwo Joselyne yatangiye urugendo rwo gukora no gutunganya filime, ni
nyuma y’imyaka irenga 10 ishize ari muri Orchestre Impala yamamaye mu ndirimbo
zinyuranye za Karahanyuze, ndetse muri iki gihe ikora ibitaramo byinshi.
Urugendo
rwo gukora filime yaruhereye kuri ‘La Vie’, ariko yari amaze igihe kinini akina
muri filime z’abandi zirimo nk’izo yahuriyemo n’abarimo ‘Miss Nyambo, ‘Killaman’
n’abandi benshi.
Yabwiye
InyaRwanda ko uko filime ‘La vie’ yakiriwe ari byo byamuhaye imbaraga zo
gutegura indi filime nshya yise ‘Impeta’.
Ati “Iyi
filime ‘La Vie’ yampaye imbaraga, kuko abantu bayakiriye neza ndetse yanteye
imbaraga zo kugumya gukora, kuko ibyo dukora uyu munsi iyo bikunzwe na benshi
kurusha ejo hashize wumva hari ikindi kintu ugomba gukora.”
“Rero
yampaye imbaraga! Yandemyemo icyizere nabonye ko ninkomeza gukora cyane
bizakunda.”
Filime ye ‘Impeta’
yayishyize hanze guhera mu cyumweru gishize.
Yibanda ku musore urwaye ‘Pararize’ uhora yicaye mu kagare [Akina yitwa
Eric], aho aba afite umukozi wo mu rugo rwitwa ‘Mavide’ [No mu buzima busanzwe
niko yitwa].
Umukunzi wa
Mavide yishimira cyane Eric kugeza ubwo atangiye urugendo rw’urukundo nawe
akirengagiza Mavide. Ibi bituma Mavide abaho afitiye umujinya umukoresha we,
ndetse rimwe na rimwe akora ibikorwa byo gutoteza Eric n’ubwo aba ari
umukoresha we.
Joselyne
yavuze ko gukora filime byaturutse ku gihe yamaze akina muri filime z’abandi,
yiyemeza gushyira itafari rye ku rugendo rwa cinema mu Rwanda.
Uyu mugore
avuga ko kuba asanzwe ari umuririmbyi muri Orchestre Impala bitabangamira
imirimo ye yo gukina no kuyobora filime. Ati “Navuga ko ari ibintu byuzuzanya,
kuko byombi bishakimiye ku kwidagadura, rero biranyohera cyane kubihuza.”
Mu 2021
ni bwo Joseline yinjiye mu bakinnyi ba filime abifatanya n’urugendo rwo
kuririmba muri Orchestre Impala yubatse amateka akomeye mu muziki w’u Rwanda.
Kuva icyo
gihe yiyambajwe muri filime zirimo ‘Umuturanyi’ ya Clapton, ‘The Message’ ya
Nyambo, ‘My Heart’ ya Killerman na ‘Ndirirende’ ya Nyirankotsa.
Yabwiye
InyaRwanda ko yakuze yifuza kugira filime ye bwite n’ubwo urugendo rwe
rwatangiriye mu kugaragara muri filime z’abandi.
Yagize ati
“Impamvu natangiye gusohora filime yanjye nuko ari nzozi nari mfite. Kuva ngera
muri cinema numvaga intego ari ukugera kure kandi nkagira filime yanjye
atarugukina mu z’abandi gusa.”
Joseline
avuga ko ashaka gushyira itafari rye ku rugendo rwa cinema yo mu Rwanda, kandi
ari no gutekereza gukora filime y'uruhererekane igaruka ku buzima bwo mu rugo.
Iyi filime
yatangiye gushyira hanze ifite ibice birangira. Ati “Nzagaragaza imibereho ya
buri munsi. Abantu bambwiye ko mfite igitekerezo cyiza, ariko kuba nkora filime
ikarangira si byiza, ahubwo nakora filime y'uruhererekane ku buryo abantu
bazajya bayikurikirana buri munsi'.
Uyu mugore
avuga ko icyerekezo cye ari ugukora filime zifite icyo zihindura ku buzima
bw'abantu. Ati "Tuzakomeza gukina ubuzima bubaho, bwawe, bwanjye, ubwa
bene wacu n'abandi bose. Ni bwa buzima duhura nabwo mu rugo."
Umukinnyi wa filime akaba n’umuririmbyi muri Orcheste Impala, Joseline watangiye gushyira hanze filime ‘Impeta’
Joseline yavuze ko iyi filime ye 'Impeta' ayitezeho kumwagurira amarembo mu rugendo rwa cinema
Ben akina
yitwa Kevin muri filime ‘Impeta’
Rwego Yves akina muri filime ‘Impeta’ yitwa Manzi
Emelyne ukina yitwa Mimi
Alice akina
yitwa ‘Aniya’ muri filime ‘Impeta’
Umunyarwenya
Mavide ukina muri filime ‘Impeta’ ari umukozi wo mu rugo- Uyu musore yamenyekanye mu bitaramo bya Gen- Z Comedy, ndetse agaragara cyane muri filime z'umunyarwenya Nyaxo
Nyirankotsa
ukina yitwa Mama Ganza- Aba ari Mukase wa La Vie muri filime ‘Impeta’
Evaritse ukina yitwa Ganza
Muhoza Jean Paul ukina muri filime ya mbere ya Joselyne yitwa ‘La Vie’
Iradukunda Jean de Dieu ukina yitwa Kagufuri
KANDA HANO UREB AGACE KA MBERE KA FILIME ‘IMPETA’ IGARAGARAMO ABAKINNYI BAGEZWEHO
TANGA IGITECYEREZO