RFL
Kigali

Sinema nyarwanda yadutsemo abatekamutwe bashaka kurya abanyarwanda utwabo bitwaje amazina y'abandi

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:1/12/2014 10:51
0


Biravugwa ko muri iki cyumweru dusoje hari abatekamutwe bagiye mu karere ka Kamonyi bavuga ko baturutse mu kigo cya Silver Film Production baje gukora casting (gutoranya abakinnyi) ba filime, bakajya baca abaturage amafaranga 4000 by’u Rwanda ku ushaka kwiyandikisha.



Nyuma yo kubimenya, umuyobozi wa Silver Film Production isanzwe ikora filime nka Rwasa, Rwasibo, Serwakira,… yahise anyomoza ibi bikorwa abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, atangaza ko atari Silver Film Production iri kubikora ndetse ko uretse no gutoranya abakinnyi nta filime bari gutegura muri iyi minsi bityo yemeza ko abo bantu ari abatekamutwe bashaka kurya rubanda bitwaje izina ryabo.

Ubutumwa Theo Bizimana, umuyobozi wa SilverFilm Production yatanze yamagana aba bantu babiyitiriye

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa inyarwanda.com, twamubajije uko bamenye ayo makuru maze atubwira ko hari umuntu wo ku Kamonyi wamuhamagaye arabimubwira.

Twashatse kumenya byinshi kuri iki kibazo, maze tuvugana n’umuntu wahaye Theo Bizimana ayo makuru uri ku Kamonyi utashatse ko amazina ye atangazwa mu itangazamakuru. Twatangiye tumubaza uburyo abo bantu baje maze adusubiza muri aya magambo: “byagaragaraga ko babiteguye, baravugaga ngo hazaza company yitwa Victim… ibindi simbyibuka, ariko bavuga ko bakorana na Silver Film. Bavugaga ko umuntu ushaka ko bazamutoranya azatanga amafaranga 4000 hanyuma ngo bazakora amarushanwa maze abazatsinda bakaba aribo bazakinisha muri film.”

Akomeza agira ati: “Abantu batangiye kwiyandikisha, n’abafite 1000 barabandikaga. Ku buryo abayatanze barenga 50.”

Theo Bizimana, umuyobozi wa Silver Film Production ivugwa ko yari mu bateguye iki gikorwa

Ubwo twamubazaga uburyo yaje kumenya ko ari abatekamutwe, yagize ati: “ni abantu baje ubona ko badafite ibyangombwa bibaranga, nta ma baji (badge) bari bafite, ubwo rero nahamagaye kuri Silver Film mbabaza niba aribo koko baje gutora abakinnyi, bambwiye ko ataribo menya ko ari abatekamutwe.”

Uyu mwana w’umukobwa uri mu bari bamaze gutanga ayo mafaranga 4000 ariko akaza kumenya ko abo yayahaye ari abatekamutwe, yaje gusubizwa igice cyayo nk’uko yabidutangarije agira ati: “Njye ayanjye barayansubije, ariko kugira ngo bayansubize maze kubimenya nari ntaruzuza iyo form batangaga, ndababwira ngo bansubize amafaranga yanjye, baranga, barambwira ngo barampa 3000 ngo 1000 nanjye ngihombe ndemera barayansubiza.”

Twashatse kumenya niba inzego z’umutekano (polisi) yaba izi iki kibazo, maze tuvugana n’umuvugizi wa polisi y’u Rwanda CSP Celestin Twahirwa, adutangariza ko iki kibazo koko polisi yakimenye ndetse iri kugikurikirana.

Kwambura abantu ibyabo ukoresheje ubutekamutwe ni icyaha gikomeye kandi gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, abanyarwanda bakaba basabwa kuba maso birinda gutanga amafaranga ku bantu bose baje bayabasaba kuko abenshi baba ari abatekamutwe.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND