RFL
Kigali

Kutamamaza, guhenda no kudakorana n’inzego zireberera sinema mu Rwanda, zimwe mu mpamvu zahombeje AMAA

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:26/06/2017 7:09
4


African Movie Academy Awards (AMAA) ni ibihembo nyafurika bya filime bihabwa abakinnyi, amafilime ndetse n’abayakora mu ngeri zitandukanye bitwaye neza kurusha abandi muri Afurika. Gutoranya abakinnyi no kubahuza uyu mwaka byabereye mu Rwanda aho byitabiriwe n’umubare muto w’abantu.



Ubu bwitabire bucye bwagiye bugarukwaho cyane benshi bavuga impamvu zigiye zitandukanye zaba zarateye ibura ry’abantu muri ibi bikorwa byakagombye kuba byaritabiriwe n’abantu benshi ariko bikaza kurangira bititabiriwe.

Nyuma y’ibi byose Inyarwanda.com yifuje kumenya impamvu byaba byaragenze gutya ku gikorwa gikomeye nk’iki, yegera abantu batandukanye bafite ubumenyi muri uyu mwuga bagira byinshi bavuga ari naho izi mpamvu zavuye.

Dore zimwe mu mpamvu nyamukuru zatumye iki gikorwa kititabirwa cyane.

Wasangaga intebe nyinshi  zateguriwe abantu zirimo ubusa

Kudaha agaciro inzego zireberera sinema mu Rwanda

Iyi ni iimpamvu ikomeye cyane iri mu zatumye iki gikorwa kititabirwa, ubusanzwe mu Rwanda hari inzego zashyizweho n’inzego za Leta zitandukanye ndetse zinashishikariza buri wese uri mu mwuga wa sinema kujya mu mahuriro yari yashyizweho bitewe n’icyiciro buri wese ukora filime abarizwamo, izi nzego zose zagiyeho hashyizweho ikitwa Urugaga (Federation) ari narwo rureberera iki gice cy’ubuhanzi bwa sinema.

Uru rugaga narwo ruhagararirwa n’Inama y’igihugu y’abahanzi nayo ihagarariwe na MINISPOC. Izi nzego zose zashyizweho zisezeranywa ko ari zo zigomba kureberera imirimo yose ijyanye na filime yaba iy’abanyamahanga cyangwa abanyarwanda bivuze ko nta mu nyarwanda cyangwa umunyamahanga ubundi wagakwiye gukora igikorwa cya filime atabiherewe uburenganzira n’izi nzego cyangwa zitabizi. Ariko mu gutegura iki gikorwa cya African Movie Academy Awards (AMAA) bikemezwa ko bizabera  mu Rwanda nta rwego na rumwe muri izi zihagarariye sinema rwabimenyeshejwe nabo babimenye bigiye kuba. Mu kiganiro Inyarwanda yagiranye na John Kwezi uhagarariye urugaga nyarwanda rwa sinema yagize ati:

Iki gikorwa ntabwo twigeze tukimenyeshwa natwe twabimenye tubibonye ku mbuga nkoranyambaga, gusa sintekereza ko ariko byavuzwe ko ibikorwa byose bijyanye na sinema byemezwa n’inzego zacu arizo zatanga uburenganzira bwa nyuma hari inzego za Leta ari nazo zibifite mu nshingano arizo zifite ijambo rya nyuma, rero sinavuga ko ijana ku ijana ari twe dushobora kwemeza ibikorwa, cyakora hashobora kubaho imikoranire tukaba twabimenyeshwa natwe.

Tumubajije niba nyuma yo kubitegura baba barahawe ubutumire yadutangarije ko baje kumenyeshwa na bamwe ko hari inzego za sinema ziri mu Rwanda, nyuma baje kumenyeshwa baza no gutumirwa mu nama yabiteguraga John Kwezi yoherejeyo Visi perezida wa Federasiyo ariko nkuko abitangaza yasanze byose byarateguwe ntacyo babihindura ho, aha baje kwemererwa ko bazaha amahuriro ubutumire ndetse na federasiyo ariko nabwo bakishyura, nyamara ibi nabyo byaje kurangira batazihawe ku buryo n’umuntu atabura kuvuga ko nta muyobozi n’umwe ndetse n'abakora filime mu Rwanda babashije kwitabira ibi birori. Ibi nabyo bikaba ari imwe mu mpamvu yateye kutitabirwa cyane ko nta n'umwe mu bakora filime mu Rwanda wari usobanukiwe n’izi gahunda.

Abitabiriye iki gitaramo bari mbarwa

Kutamamaza igikorwa

Burya benshi bitabira ibirori kuko babizi cyangwa basobanukiwe ibyo ari byo ariko kuba hataramamajwe iki gikorwa ku buryo bufatika byatumye bimenywa na bacye, ndetse n’aba babizi wasangaga bari mu rujijo kuko batamenyaga uko gahunda ziteye ndetse n’icyo zigamije. Inyarwanda yegereye Eric Kabera usanzwe umenyereye ibi bikorwa nawe atangaza ko impamvu yatumye abantu batitabira harimo kutamamaza ku buryo buhagije ndetse no kutiga neza igice cy'aho baje ngo bamenye icyakorwa.

Guhenda kw’iki gikorwa

Iyo ugerageje kureba filime ndetse n’ibikorwa bya filime mu Rwanda usanga ubwitabire bukiri hasi ari nayo mpamvu usanga iyo akenshi ibi bikorwa bibaye bikorerwa ubuntu cyangwa hakishyuzwa make kugira ngo na ba bandi bakirimo kubikundishwa bitabire ariko muri iki gikorwa cya African Movie Academy Awards (AMAA)siko byagenze kuko bari bashyize itike ku giciro cyo hejuru ndetse bitabuze no kwemezwa na benshi ko hatari kuboneka umubare munini w’abantu.

Irushanwa rya Guma Guma Super Star

Iki gikorwa cyabereye rimwe no gusoza irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 7, aho kwinjira byari ubuntu byatumye benshi bemeza ko nabyo byaba bifite uruhare mu kubura abantu bagombaga kwitabira iki gikorwa.

Nubwo bageza aho bakinjiriza ubuntu ntacyo byahinduye ku bitabiriye

Izi ni zimwe mu mpamvu nyamukuru zatanzwe na benshi bemeza ko arizo zateye ibura ry’abantu muri iki gitaramo cyari kitabiriwe n’abakinnyi ba filime bakunzwe muri Afurika, byanageze aho bavanaho amafaranga yo kwinjira kugira ngo byibuze ibi byamamare byakirwe n’abantu benshi ariko n’ubundi biza kurangira babaye iyanga. 

Nkuko byagiye bigarukwaho na benshi mu baganiriye na Inyarwanda.com, niba bikomeje gutya ntihagire igikosorwa mu gihe abakora filime mu Rwanda badahawe agaciro ngo bahuzwe n'abafite aho bageze muri sinema ngo babigireho igihe bagize amahirwe yo kubabona, ntaho sinema nyarwanda yazagera. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dona6 years ago
    Ibibintu biteyisoni pe, abakoze organisation yiyi event7 bose nabokugawa, baradusebeje pe. Ubuse abobanyamahanga bazagenda batuvugagute uretse kuvugako abanyarwanda ntabumuntu nurugwiro tugira nkulikijukuntu ndeba intebe zarizambayubusa!!!!! Mwahesheje isurambi4 igihugucyacu
  • Kibwa26 years ago
    Bari bazi nu Rwanda bashibora kubitegura bikagenda nka ahandi!!, Mu Rda barakennye, ntibakunda imyidagaduro
  • 6 years ago
    @dona hahhh winsetsa ko ari abo banyamahanga se wumva babiteguye,bakubwiyeko ari abanyarwanda babiteguye? Ahubwo niba abo banyamahanga bumvaga hari aho bageze bahise babonako batarahagera kuko batazwi iwacu.twe dukunda abanyarwanda nuje wese kwifatanya nabo,ariko uteguye ibyawe ntiwifatanye natwe niyo waba ubikoreye iwacu ubwo uzabaga wifashe kuko tutakuzi kabisa.ikosa baribonye buriya nibagaruka gukorera iwacu bazarikosora twe ntiduhurura kabisa,ubuse wambwirako films z inyarwanda zirimo ari izihe? Cg za East Africa?urabona atari nigeria na ghana byiyuzuriyemo ari nayo mpamvu bagomba kubikorera iwabo kabisa,kuko Afrika itagizwe n ibihugu 2
  • sanny6 years ago
    hhhhh babigize ubuntu babonye bamaze guseba... imagine





Inyarwanda BACKGROUND