RFL
Kigali

Inyarwanda Studios yatangiranye ibikorwa byayo byo gukora filime y'uruhererekane "Friends"-AMAFOTO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:27/08/2014 11:51
2


Nyuma y’uko ikigo Inyarwanda Ltd gitangije umushinga wo gukora filime ku mugaragaro, binyuze mu cyitwa Inyarwanda Studios, kuri ubu iyi studio yamaze gutangirana imishinga yayo na filime y’uruhererekane iri mu bwoko bw’izisekeje (comedy) yitwa “Friends”.



Iyi filime yitwa “Friends” ivuga inkuru y’abasore 2 (Ngiga na Njuga) aho Ngiga aba ari umukozi wo mu rugo naho Njuga akaba ari murumuna wa nyir’urugo Ngiga aba akoramo, bisanga mu ntambara z’urudaca aho buri wese aba yifuza guharabika undi mu maso ya Mariya (umugore wa nyir’urugo) akaba muramu wa Njuga.

Friends

Mariya, Ngiga na Gisele nk'uko bitwa muri filime Friends. Aha bari biteguye gutangira gukina

Friends

Njuga muri filime Friends, aha yari ari guhabwa amabwiriza n'umuyobozi w'iyi filime Makombe

N’ubwo Njuga na Ngiga baba bahora barwana, baba bafite inzozi zimwe zo kuzaba ibyamamare ndetse banakunda umukobwa umwe Gisele (murumuna wa Mariya), ibi bikaba ari byo bishobora gutuma baba inshuti.

Iyi filime yitwa Friends ni umushinga wa mbere ugiye gukorerwa muri Studio ya Inyarwanda Studios ikaba iri gukorwa ku bufatanye n’ikigo gikora filime cya Camino Media.

Friends

Friends

Friends

Iyi filime ikoreshejwe ibikoresho bigezweho

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iyi Studio, iyi filime izajya igera ku bakunzi bayo mu buryo butari busanzwe mu Rwanda aho bazajya bayireba ku buntu binyuze kuri interineti ikajya inyuzwa kuri Konti ya Inyarwanda TV ku rubuga rwa YouTube (KANDA HANO WIYANDIKISHE UJYE UBASHA KUBONA IYI FILIME), ndetse no kuri paji ya Facebook ya Inyarwanda Studios; agace ka mbere kakaba kazagera hanze kuwa 2 w’icyumweru gitaha tariki 2 Nzeli, aho buri gace kazajya kaba kamara iminota 5.

Friends

Njuga na Ngiga baba bakunda gushondana cyane. Aha Njuga yari amaze kumena amazi kuri Ngiga kubera impamvu muzibonera igihe muzaba mureba iyi filime.

Friends

Gisele baba bakunda kwita Gigi, niwe mukobwa Ngiga na Njuga baba bakunda bose

Inyarwanda Studios kandi, iributsa abantu bose bifuza gukoresha amashusho atandukanye yaba ay’indirimbo, amashusho yamamaza (TVC), ibiganiro byo kuri televiziyo, filime, gufatisha amashusho y’ubukwe, ibirori bitandukanye, ndetse n’uburyo bugezweho bwo guha ubuzima amashusho (2D&3D Animation) ndetse n’ibindi byose byerekeranye no gufata ndetse no gutunganya amashusho n’amafoto ko bahawe ikaze.

Inyarwanda Studios

Inyarwanda Studios ifite gahunda ihamye yo guteza imbere ibijyanye n'amashusho mu Rwanda

Ku bindi bisobanuro ukaba wabariza kuri nimero ya telephone 0788304594 cyangwa mukandika ubutumwa kuri e-mail: info@inyarwanda.com cyangwa mukagera ku cyicaro gikuru cya Inyarwanda Ltd giherereye mu mujyi rwagati ku nyubako ya La Bonne Adresse House ku igorofa rya kabiri ku ruhande ruteganye n’inzu y’ubucuruzi ya UTC.

REBA FILIME "UBU N'EJO" YAKOZWE NA INYARWANDA LTD MURI 2011.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Bakomereze aho
  • hervey9 years ago
    nonese niba Njuga ari murumuna wa nyirurugo nigute yatereta murumuna wa Mariya? urumva hatarimo isano





Inyarwanda BACKGROUND