RFL
Kigali

Filime Ca inkoni izamba ihuriyemo abakinnyi b’abanyarwanda n’abarundi igiye kumurikwa

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:17/10/2016 12:10
0


Nyuma y’igihe cyari gishize hakorwa filime ‘Ca Inkoni Izamba’ yakinnwe n’abakinnyi bamenyerewe hano mu Rwanda bafatanyije na bamwe mu bakinnyi bazwi cyane muri filime z’abarundi, irateganywa kumurikirwa abakunzi b’izi filime vuba aha.



Ca Inkoni Izamba ni filime yanditswe na Karinda Isae afatanyije n’umurundi witwa Kwizera Ibrahim. Ni inkuru ishingiye k’umugabo wari ufite abagore benshi nyuma akaza kugera ubwo atamenya n’abana yabyaye, aha bikaba byaratumye umuhungu we akundana na mushiki we, ndetse uyu mugabo aza no kwifatira umukobwa we ku ngufu. Ibi bigeragezo n’izi ngorane akaba  aribyo bihishiwe abakunzi ba filime.

 

Iyi filime ihuriwemwo na benshi mu bakinnyi bazwi hano mu Rwanda aho twavuga nka Kayumba Vianney (Manzi), Irunga Longin, Nyirabagande Filidaus (Rangwida ), Nyirabagesera Leah, Mukakamanzi Beatha n’abandi. Uretse abanyarwanda kandi hagaragaramo n’abakinnyi bazwi cyane muri filime z’indundi nka Danny, Christa Bella, Deborah, Julienne Mugunga n’abandi.

 

Karinda Isae umwe mu banditse, bagakina bakanashora imari muri iyi filime

Nkuko twabitangarijwe na Karinda Isae  umwe mu banditsi b’iyi filime yadutangarije ko iyi filime guhera mu kwezi k’Ugushyingo izatangira kumurikirwa abakunzi ba filime binyuze mu ntara zose z’igihugu aho buri ntara izajya imenyeshwa aho iyi filime izerekanwa n’igihe izerekanirwa. Biteganyijwe kandi ko nibikunda iyi filime izerekanwa no mu gihugu cy’u Burundi.

Iyi filime yanditswe na Karinda Isae afatanyije na Kwizera Ibrahim, yashowemo imari kandi na Ndayirukiye Frorie afatanyije na Karinda Isae. Birateganywa ko izajya ku isoko mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo 2016 ikazacururizwa mu bihugu bitandukanye.

Reba hano incamake za filime Ca Inkoni Izamba







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND