RFL
Kigali

Denis Nsanzamahoro (Rwasa) yongeye gushinjwa ubuhemu n'ubwambuzi ariko we arabitera utwatsi

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:11/07/2014 15:08
14


Nyuma y’uko ashinjijwe na Muniru habiyakare kumwambura amafaranga ibihumbi 200 yari yaramuhaye ngo azamukinire muri filime, kuri ubu Denis Nsanzamahoro arashinjwa na Parfait Ngizwenayo wamenyekanye muri filime Sakabaka nka Freddy kumubeshya, kumwambura no kumuharabika.



(SOMA INKURU Y'IKIBAZO YAGIRANYE NA MUNIRU HABIYAKARE)

Ni mu gihe Inyarwanda.com iri mu bushakashatsi bw’impamvu zidindiza sinema nyarwanda, nyuma yo kubona ibyo abandi batangaje aho benshi bahuriza ku bushobozi n’ubumenyi bucye nk’impamvu nyamukuru zidindiza sinema nyarwanda, Parfait Ngizwenayo siko abibona.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Parfait kuri ubu uri gukina muri filime Rwasibo nk’umwe mu bakinnyi b’imena ndetse akaba anakina muri filime y’uruhererekane Sakabaka yitwa Freddy, ibyo siko abibona ahubwo we yemeza ko amashyari n’ubuhemu aribyo bikomeje kudindiza sinema nyarwanda.

Aha yagize ati:

Parfait

Icya 2 yagize ati:

Parfait

Nyuma yo kuvuga aya magambo, yongereyeho andi akakaye cyane, aho asa n'ugira uwo ashinja ndetse anatanga umwanzuro:

Parfait

Nk’uko byagaragaraga muri aya magambo, yasaga nk’aho hari umuntu cyangwa abantu azi bafite iyi myitwarire (amashyari n’ubuhemu) yemeza ko bidindiza sinema nyarwanda.

 Parfait

Parfait Ngizwenayo

Inyarwanda.com yabajije Parfait umuntu cyangwa abantu by’umwihariko yaba yashatse kurasaho, maze atangira agira ati: “Ntabwo ari ibanga sinanatinya kumuvuga, ni Denis Nsanzamahoro. Sakabaka yaratangiye irarangira, ica kuri televiziyo ariko kugeza n’ubu aracyambeshya. Nta contrat nari mfite muri Sakabaka 1, icyo gihe yahoraga ambeshya ngo wowe sinagufata nk’umukinnyi gusa njye ngufata nk’umufatanyabikorwa (producer), reka ndangize utuntu ndimo dusinye contrat, ukazajya unabona  amafaranga kuri film nka nyirayo, ariko kugeza ubu narahebye ahubwo ahora ambeshya gusa.”

Parfait akomeza agira ati: “Abantu benshi bo muri Sakabaka ntiyabishyuye, kandi abo atishyuye bose yabavanyemo. Ni iyihe mpamvu se muri Season 2 ntarimo kandi ndi umukinnyi w’imena? Kandi Freddy ntazongera no kuyigaragaramo, kuko njye nanga umuntu untekaho imitwe. Ikindi yageretseho kumbeshyera, igihe abakinnyi bose bamwishyuzaga yarambeshyeye ngo amafaranga yampaye amafaranga yabo ndyarya

Parfait

Parfait Ngizwenayo, ari gukina muri Rwasibo na isimbi Alliance

Yakomeje agira ati: "Story yababwiye nayo irasekeje. Yarababwiye ngo nateye umukobwa wo mu gikire inda, bituma amafaranga yampaye nyakoresha muri ibyo bibazo. Nonese ninjye musore wa mbere muri iyi Kigali waba uteye umukobwa inda ku buryo nakoresha amafaranga y’abandi? Njye sinema sinyirimo nk’ushaka amafaranga kuko mfite akazi keza kampa amafaranga nshaka, njye igitumye ndi muri sinema ni uko nyikunda. ariko njye nanga umuntu untekaho imitwe.”

Denis Nsazamahoro

Denis Nsanzamahoro

Parfait yemeza ko ibi byose by’ubuhemu, kubeshya, n’amashyari aribyo biri inyuma y’idindira rya sinema nyarwanda, kuko ubumenyi bwo ari ikintu umuntu yakwicara akabona kandi bidatinze.

Yagize ati: “ndebera nawe kugira ngo umuntu arye amafaranga y’abandi, anasinye n’amasezerano maze ni arangiza ngo filime ni ikinamico ntabwo nayikinamo. Ahubwo se iyo kinamico yo tuzi kuyikina neza? Sinjye njyenyine yabeshye, sinanjye njyenyine yahemukiye, kandi ibyo nibyo bitudindiza ibindi byo birarengana.”

Nyuma yo kumva amagambo amushinja yatangajwe na Parfait, Inyarwanda.com yavugishije Denis Nsanzamahoro  maze akibyumva ahita abyamaganira kure.

Ubwo twamubazaga niba yaramwabuye muri filime Sakabaka ndetse bakaba baranashwanye ku buryo atazongera kuyikinamo, yabaye nk’utari gusobanukirwa ibyo abazwa, maze agira ati: “ngo nabambuye? Ikintu yakweretse cyerekana ko namwambuye ni igiki?”

Twamubajije ukuri kuribyo maze agira ati: ”ntabwo twigeze tumwambura ariko. Hari abakinnyi bo muri Sakabaka batahembwe bagera nko kuri 5 turi gushaka amafaranga yabo. Abakinnyi muri Sakabaka bari 38, noneho twishyuramo bamwe kuko twari dufite ikibazo cy’amafaranga, hasigara abakinnyi 6 tutarishyura. Abakinnyi 6 rero sinzi impamvu we yikuramo akavuga ko ariwe wenyine, kandi n’abandi bahari.”

Sakabaka

Parfait Ngizwenayo yari umwe mu bakinnyi b'imena ba Sakabaka aho yakinaga ari Freddy binavugwa ko yariwe Sakabaka

Inyarwanda.com: ni iyihe mpamvu yatumye mutabishyura?

Denis: habayeho ikibazo cy’amafaranga tuba twishyuyeho bamwe, abandi barasigara.

Inyarwanda.com: ko avuga ko mwamubeshye contrat (amasezerano) ko azaba umwe mu bafatanyabikorwa kuri filime (producer), ukajya umubeshya ngo contrat nzayizana, nzayizana, bikaza kurangira ahebye, bimeze gute?

Denis (asa n’utumva neza ikibazo abazwa): twabimubeshye gute? Biri mu magambo ariko, hari aho byanditse se? nyine yabikubwiye mu magambo. Ibyo bintu bya contrat, ibyo byose ntabyo twigeze tuvuganaho. Parfait yaraje akina filime nk’umuntu ushaka kuzamuka muri sinema nyarwanda, urumva? Kuko ni nayo filime ya mbere isa n’igaragara akinnye, nta yindi. Ibyo rero byo kuvuga ngo kumusinyisha contrat, ngo twamubeshye kuba producer, nonese yari umukinnyi wo mu ruhe rwego? eh? Wo mu rwego rungana rute kugira ngo tujye kumufata muri urwo rwego? Yari amaze gukina filime zingahe? Njye icyo nzi gusa ni uko yakinnye filime kandi agomba guhemberwa filime yakinnye.  Nta n’umuntu uzamwambura rwose

NB:  Gusa ntiyatangaje igihe bazishyurirwa!

Inyarwanda.com: Ku byerekeye no kuba atazongera gukina muri iyi filime, dore ko ariwe iyi filime ishingiyeho byo bihagaze gute?

Denis: njyewe filime Sakabaka, Parfait agomba kuyikinamo saison ya 3, ubwo nabyanga (Parfait) sinzi uko bizagenda bizatugora cyane, ariko ndumva bitanashoboka, sinzi niba yabikubwiye ari serious (akomeje), ariko impamvu saison ya 2 atayikinnyemo, ni uko iya mbere irangira asa n’aho apfuye, ni ukuvuga ngo iya 2 ntabwo agomba kuyigarukamo.

Denis Nsanzamahoro

Iya 3 agomba kuyigarukamo asa n’utunguranye agakomeza gukina kuko niwe Sakabaka, ubwo rero mu gihe we afashe decision (icyemezo) nk’uko nguko ngo ni uko atarabona amafaranga, aribwo ibintu bigitangira sinzi icyo namusubiza. Ariko njye kubwanjye numvako yakagombye gukina kuko ariwe filime ishingiyeho.

Inyarwanda.com: ko yadutangarije ko, ngo hari indi mpamvu yaba yarabaye agatotsi hagat ye nawe yo kuba yaragiye gukina muri filime Rwasibo ya Theo Bizimana byo urabivugaho iki?

Denis: njye ku ruhande rwanjye nk'umukinnyi wa filime, n’ubwo ndi producer ariko ndi umukinnyi wa filime, nemera ko umukinnyi yakina muri filime zose ashaka agatera imbere rwose. Kuri njye nta kibazo mbifiteho kuko biranamfasha, bikanatuma sinema nyarwanda itera imbere.

Twagerageje kuvugana na Kamanzi akaba ariwe mushoramari (executive producer) w’iyi filime (Sakabaka), kugira ngo twumve cyo avuga kuri ibi bibazo by’ubwishyu bw’abakinnyi, maze adusubiza ko ibyo bitamureba twabaza uwo bireba ariwe Denis.

Yagize ati: “njye ibyo ntibindeba, baza uwo bakubwiye ko yabambuye.”

Mutiganda janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jule9 years ago
    ahhha ubuhemu bwa denis muzabubaze restaurant baobab aho yigeze kujya yiyise umukozi wa IRC akiba umuzungu hashize 5yrs
  • mazimpaka jean pierre9 years ago
    ubuse parfait kano kanya nawe akeneye contract muri film ra biratangaje cyane ndumiwe ahubwo
  • claude amani9 years ago
    dennis ntihagire uguca intege kuko abo bose ni bintu barimo kugwamo batazi neza ibyo aribyo kandi wamaze kubereka ko ufite icyo ubarusha wowe komerezaho tu bakomeze bate umwanya wabo!!
  • evode mutegwamaso9 years ago
    Rwasa komeza utera imbere rata reka abo batazi ibyo barimo ubuse uyu nuwa hehe utinyuka akavuga gutyo waramukinishije muri film yawe ntuzanamugaruremo na rimwe
  • carine uwamwezi9 years ago
    ariko mana uyu nawe akinnye filme imwe none atangiye kumva yabaye hatari ariko kuki mukunda gusenyana koko dennis Rwasa niwe mukinnyi wa filme wenyine twemera hano mu Rwanda uko mwabigenza kwose ntawe uzakurikira pe!!
  • adolphe kkinani9 years ago
    sha dennis ndamwemera niyo mwabigenza gute ni umukinnyi wahatari kandi afite na cash nyinshi ayo na mashari mumugirira turabazi pe!!
  • manzi kalisa9 years ago
    the only and the best film star in Rwanda is Rwasa dennis!!
  • carine uwamwezi9 years ago
    cyakora Rwasa nta kuntu batakugirira ishyari kuko uzi icyo ukora kandi ufite na cash komerezaho ahubwo
  • claude amani9 years ago
    aba bagabo ni inshuti cyane buriya baziyunga tu njyewe ndabizi
  • joy mutoni9 years ago
    Rwasa weeeeee uri umusitari niyo mpamvu akantu kose kabaye bahita bakandika gusa turakwemera
  • charles luwanda9 years ago
    very good wasubije neza cyane dennis wowe icyo gukora urakizi niyo mpamvu nkwemera cyane uri superstar
  • deo kananura9 years ago
    abafite amafaranga nu bundi nibo baba abajura kutishyura kurya nutwa bandi tekereza kwambura kandi TVR yaramuhaye miliyoni 45 zose birababaje
  • ange mushimiyimana9 years ago
    oya rwose nibayara mucyinishije namwishure nawe aba acyenye ayoyakoreye nahokubeshya kwabantu bazwi nibiaazwe sigitangaza ko rwasa yakubeshya cg yabeshya
  • ange mushimiyimana9 years ago
    oya rwose nibayara mucyinishije namwishure nawe aba acyenye ayoyakoreye nahokubeshya kwabantu bazwi nibiaazwe sigitangaza ko rwasa yakubeshya cg yabeshya





Inyarwanda BACKGROUND