Ku bufatanye n’Urugaga nyarwanda rwa Sinema n’abayobora filime nyarwanda (Directors ) kuri iki cyumweru taliki ya 26 Kamena 2016 biteganyijwe ko baza gushyiraho amategeko abagenga no gushyiraho abayobozi b'iri huriro ritagiraga aho ribarizwa.
Nyuma yaho hashingiwe urugaga nyarwanda rwa Sinema habayeho guhuza abakora imirimo itandukanye bagenda bihuriza mu mahuriro ajyanye n’imirimo bakora muri uyu mwuga. Icyagaragaraga muri aya mahuriro yabakora Sinema ihuriro ry’abayobora filime niryo ritagiraga aho ribarizwa. Kuri iki cyumweru iri huriro rikaba riri butangire gukora ku mugaragaro kuko ubundi risa nk'iritabagaho.
Abayobora filime n’ababungirije bafatanyije n’urugaga nyarwanda rwa Sinema nyarwanda kuri iki cyumweru hateganyijwe igikorwa cyo guhuza aba bayobora izi filime n’aba bungirije hakabaho gufatanya bakigira hamwe amategeko abagenga bakayashyiraho. Biteganyijwe kandi ko bazitorera abayobozi bagomba kuyobora aba bayobozi ba filime nyarwanda.
Ni mu itangazo ryashyizwe hanze n’Urugaga nyarwanda rwa Sinema (Federation) binyuze k’umunyamabanga w’uru rugaga, Harerimana Ahmed riragira riti,”Ubunyamabanga bukuru bwa RFF(Rwanda Film Federation)Bunejejwe no gutumira abayobozi ba filime nyarwana bose mu Nama yabo yambere izaba ku cyumweru taliki ya 26 Kamena 2016 Saa munani zuzuye( 14h00’) iyi nama izabera aho Iposita ikorera munsi ya Round Point nkuru ya Kigali”.
Iyi nama biteganyijwe ko hazigirwamo ibi bikurikira
1.Kwemeza abanyamuryango shingiro
2.Gushyiraho inzego z’ubuyobozi zinyuranye
3.Kwemeza amategeko agenga Ihuriro
Abazitabira iyi nama barasabwa kuzaza bitwaje indangamuntu cyangwa passport zabo
TANGA IGITECYEREZO