RFL
Kigali

Tuff Gang mu nzira zo kwiyunga no kubyutsa ubumwe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/03/2017 20:00
5


Tuff Gangz ni izina riremereye muri muzika nyarwanda, ni izina abaraperi bose bazi kuko benshi baryigiyeho byinshi abandi bahatanye naryo, iri tsinda ryari rigizwe na Jay Polly, Bull Dogg, Fireman na Green P, mu minsi ishize abari barigize baratandukanye, icyakora magingo aya rishobora kubyutsa ubumwe.



Mu kiganiro Bull Dogg umwe mu bari bagize itsinda rya Tuff Gang yahaye Royal Tv ubwo umunyamakuru Lucky yamubazaga niba itsinda rya Tuff Gang rishobora kwiyunga uyu muhanzi yagaragaraje ko bigoye ariko yumva bizabaho, yagize ati “Twarashwanye uburyo twabanaga biragoye ko twazongera kubana nka mbere gusa birashoboka…”

Bull Dogg yakomeje agaragaza ko kuba yarabashije guhuza na P Fla bagakorana indirimbo nyamara bari bamaze igihe batavuga rumwe, ari ikimenyetso simusiga cy'uko na Tuff Gang bishoboka, ikindi Bull Dogg yijeje abantu ko bishoboka ko bakongera guhuza bakaba bakorana ndetse bagashyira hamwe bakongera gukora Hiphop nyarwanda nk'abantu bafite ikintu kinini bakoze avuga ko yiteguye kongera guhuza abasore babanye muri Tuff Gangz yagize ati ”Ntekereza rero kuzahamagara abandi bagenzi banjye, njyewe uwo mushinga ndawufite kandi nzabikora.”

Bull DoggBull Dogg mu kiganiro na Lucky (umunyamakuru wa Roay Tv) yagarutse ku kuba yifuza kongera guhuza Tuff Gang

Bull Dogg yatangaje ibi mu gihe nyamara mu gitaramo cyo kumurika Album ya Riderman, Green P yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko mu byo batekereza bifuza cyane ari ukongera bagahuza Tuff Gangz gusa icyo gihe ntabwo itangazamakuru ryabitinzeho. Nyuma yo guhuza ibi umunyamakuru wa Inyarwanda.com yifuje kumenya icyo Jay Polly utari kumwe n'aba basore abivugaho. Aganira n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com Jay Polly yagize ati:

Si amagambo menshi nabivugaho, buriya dutandukana habaye impamvu, twicaye tukaganira tukabona iyo mpamvu ivuyeho ndetse itazagaruka ukundi twahuza rwose ntakibazo kuko nta n'ikintu erega urebye twapfuye, gusa mu rwego rwo kudakora ikintu ngo ejo cyongere gisenyuke biradusaba kuzabanza tukicara tukabiganiraho.

Nyuma yo kumva icyo Jay Polly avuga kuri uyu mubano mushya wa Tuff Gangz ushobora kubura twifuje kuvugisha Fireman gusa ntibyatworohera kuko telefone ye ngendanwa itariri ku murongo.

tuff gangIri tsinda kuva cyera ryahoranye abafana batari bake nubu bifuza ko ryagarukaho

Kongera guhuza imbaraga kwa Tuff Gangz ni kimwe mu byifuzo by'abakunzi ba muzika benshi ariko by’umwihariko abakunzi ba HipHop nyarwanda babona kongera guhuza imbaraga kw'aba basore nk'imbaraga HipHop nyarwanda izaba yungutse igihe iri tsinda rizongerera kuba hamwe.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Udahemuka Joseph7 years ago
    Abo basore gutandukana jye kugiti cyanjye byarambabaje,rero basubiranye byaba at inkuru nziza kubantu benshi..kuko hiphop isigaye iri gutobangwa cyane. Bagire vuba bagaruke barakumbuwe cyane
  • apaco7 years ago
    ndabashyigikiye nibiyunge vuba bidatinze bizadushimisha
  • patrick7 years ago
    welcome our tuffgangz we lv u
  • Capital7 years ago
    tuff gangz itarimo P Fla rwose bazaba bari kwivuna cyane mwibuke ko batangira ibintu byo gushwana byahereye ku kwirukana P fla nibamugarura ni sawa batamugaruye ntakigenda
  • Eric7 years ago
    aba ba types barajarajara ubu tuff gang ya kera iba igeze kure nyuma ya Mahoniboni murangije mujya muri stone church niki mwakurikiyeyo ariko ubundi? hip hop yanyu twakundaga ibintu ubu byarahindutse. iyo abantu bakennye barumvikana.P fla ariko ko numva abizi abura iki? abanyamakuru ni mu mufashe rwose nawe yakwisubiraho yenda abonye ari muri guma guma sindi umufana we ariko atleast arabarusha





Inyarwanda BACKGROUND