RFL
Kigali

Sauti Sol yatumiwe i Kigali mu gitaramo izahuriramo na Bruce Melodie ndetse na Charly&Nina

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/11/2018 10:28
0


Itsinda ry’abanyamuziki Sauti Sol ribarizwa muri Kenya ritegerejwe i Kigali mu gitaramo rizakora nyuma y’Inama yiga ku iterambere ry’ibidukikije ‘Africa Green Growth Forum’ bazahuriramo n’abahanzi Nyarwanda Charly&Nina ndetse na Bruce Melodie.



Iyi nama Nyafurika yatangiye ku wa 26 Ugushyingo 2018 ikoranyije impuguke mu by’ibidukikije, abashoramari barenga 1,000 n’abafata ibyemezo biga ku insanganyamatsiko ‘Ku bw’Afurika itoshye ifite ikirere gishya.’ Biteganyijwe ko iyi nama izasozwa ku wa 30 Ugushyingo 2018 ari nabwo hateganyijwe igitaramo gikomeye cyatumiwemo Sauti Sol, Bruce Melodie na Charly&Nina.

Iki gitaramo giteganyijwe kuba tariki 30 Ugushyingo 2018. Kizabera mu Intare Conference Arena i Rusororo kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba. Iki gitaramo kandi kizanasusurutswa n’aba-Djs bakomeye nk’uko bigaragara ku rupapuro rwamamaza iki gitaramo.

Image result for Sauti Sol artist

Sauti Sol itegerejwe i Kigali mu gitaramo izahuriramo na Charly&Nina na Bruce Melodie

Polycarp Otieno, umwe mu basore bane bagize itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya aherutse kurushinga n’umukunzi we barambanye mu rukundo. Iri tsinda rifite amateka yihariye, bamaze gukora indirimbo nka “Melanin’ bakoranye na Patoranking, “Kuliko jana”, “Isabella” yatumbagije ubwamamare bwabo n’izindi nyinshi.

Image result for Charly na Nina

Charly&Nina batumiwe mu gitaramo bazahuriramo na Sauti Sol

Image result for Bruce Melodie

Umunyamuziki Bruce Melodie

sauti sol

Sauti Sol yatumiwe i Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND