Kigali

Album ya Bruce Melodie yaguzwe Miliyoni 26 Frw! Ibyaranze igitaramo yamurikiyemo Album- AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/12/2024 11:14
0


Umuririmbyi Bruce Melodie yataramye bigera ubwo bamwe mu banyamafaranga bitanga, buri umwe avuga amafaranga aguze Album bigera kuri Miliyoni 26 Frw. Bisa n'aho ari agahigo uyu mugabo w'i Kanombe aciye, kuko ari bwo bwa mbere mu Rwanda Album iguzwe aya mafaranga.



Bruce yamuritse iyi Album mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2024, mu birori bikomeye byabereye muri Kigali Universe. Ni ibirori byari bifite umwihariko, kuko buri wese wabyitabiriye yasabwaga kuba yambaye imyambaro y'umukara. 

Hejuru y'ibyo kandi buri wese, yanyuraga ku itapi itukura agafoto Amafoto cyangwa se amashusho.

Ni ibirori byitabiriwe n'umubare munini w'ibyamamare, cyane cyane abakoranye na Bruce Melodie mu bihe bitandukanye n'inshuti ze.

Hari Jules Sentore, Phil Peter, Shizzo Afro Papi, Massamba Intore, DJ Pius, Uncle Austin, France Mpundu, Shemi, Fayzo Pro, Ross Kana, Element, Kenny Sol, Israel Mbonyi n'abandi.

Byari biteganyijwe ko iki gitaramo gitangira saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba, ariko cyatangiye saa tatu n'iminota 49'.

Ndetse Bruce Melodie ageze ku rubyiniro yiseguye ku bakunzi be, avuga ko habayeho gutinda ahanini bitewe n'ibyo batunganyaga.

Mbere yo gutaramira abantu, Israel Mbonyi yamusengeye. Agira ati "Ndasenga kugirango Imana ihire ubuzima bwawe. Kugirirwa neza n'Imana bikugereho".


Yagiye asobanura buri ndirimbo ye! 

Bruce Melodie yafashwe amashusho mu minsi ishize ari nayo yerekanwe muri iki gitaramo, asobanura icyatumye ahimba buri ndirimbo.

Yavuze ko buri ndirimbo yose yahimbye, habayeho gutekereza ku bantu no kwitekerezaho.

Bruce Melodie yavuze ko nk'indirimbo ye 'Walet' iri kuri Album ishingiye ku kubwira umukobwa akinezeza mu Mafaranga yawe.

Kandi akavuga ko indirimbo 'Colorful Generation' yitiriye Album ye, ishingiye ku mibereho itangaje y'ibisekuru byombi muri iki gihe. Ati "Twese twavutse ko mu bihe bitandukanye, ariko tubanye neza".

Yanavuze ko indirimbo 'Beauty on Fire' yakoranye na Joe Boy, bayihimbye bashakaga kugaragaza uburyo ushobora guhura n'umuntu ukamwishimira cyane, ku buryo 'nta wundi muntu uzongera gushaka mu buzima bwawe".

Bruce yanavuze ko indirimbo 'Nzaguha umugisha' ihimbaza Imana iri kuri Album ye, yitsa cyane ku gushima Imana. Niwe wikoreye iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi (Audio), ariko yarangijwe na Prince Kiiiz.

Ni indirimbo avuga ko yanditse biturutse kuri Israel Mbonyi ku kuntu akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.


Yaryohereje abafana! 

Bruce Melodie yavuze ko ubwo yateguraga iki gitaramo, yari yahisemo indirimbo agomba kuririmba cyane cyane ize zakunzwe ndetse n'izigize Album ye.

Ntabwo yumvishije abantu indirimbo zose 20 zigize Album ye, ahubwo yahisemo zimwe.

No mu bijyanye no kuzaririmba, yahisemo indirimbo zimwe, ahanini bitewe n'izo yari yemeranyije na Symphony Band.

Ibi byatumye anaririmba indirimbo ze zakunzwe nka 'Ntundize', 'Henza Up', 'Katerina", Katapila, Kungola, Ikinya, n'inzi aherutse gushyira ku isoko.

 

Roza yabaye Roza! 

Iyo urebye ku rutonde rw'indirimbo zigize Album ya Bruce Melodie, 11 ntigaragaraho. Ni indirimbo yise 'Roza" yahisemo kutagaragaza, ariko yayiririmbiye abakunzi be mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu.

Yabaye indirimbo yamutunguye, kuko yakunzwe mu buryo bukomeye, kugeza ubwo abafana bamusabye kuyisubiramo inshuro eshatu.

Hari amakuru avuga ko Coach Gael ariwe watanze igitekerezo cy'uko iyi ndirimbo itagaragara mu zigize Album, kuko yari yizeye ko izakundwa uko byagenda kose.


Album ya Bruce Melodie yaguzwe 26, 182, 400Frw

Ubwo yaririmbaga muri iki gitaramo cye, abantu banyuranye baguze Album ye (CD), ariko umuhanzikazi Babo we yanamupfumbatishije amafaranga mu ntoki.

Ross Kana niwe watanze amafaranga menshi, kuko yavuze ko iyi Album yayiguze Miliyoni 10 Frw, akurikirwa na Sadate Munyakazi na Eric Rutayisire uyobora Forzza Bet batanze Miliyoni 5 Frw buri umwe.

Dj Traum yatanze: 1,382,400 Frw; Skol: 300,000 Frw, Shizzo: 500,000 Frw, Babo n'umubyeyi we: 1,000,000 Frw, Minisitiri Nduhungirehe: 1,000,000 Frw, Mushyoma Joseph: 1,000,000 Frw, ndetse na Emile: 1,000,000 Frw.

Producer Prince Kiiiz niwe ufiteho indirimbo nyinshi kuri iyi Album; kuko yakozeho indirimbo zirindwi (7) zirimo na ‘Colorful Generation’ yitiriye Album, hamwe na ‘Nari nziko uzaza’ yahimbiye umubyeyi we.

Producer Element ndetse na Made Beats bafiteho indirimbo eshanu. Ariko kandi Bruce Melodie, avuga ko hari n’abandi ba ‘Producer’ yifashishije mu gukora iyi ndirimbo, ndetse hari na kompanyi bari gukorana yo muri Amerika iri kumufasha mu kuyimenyekanisha.

Album ye iriho indirimbo 'Wallet', 'Oya', 'Narinziko uzagaruka', 'Maruana', 'Ulo', 'Colorful Generation', 'Beauty on Fire' yakoranye na Joeboy, 'Iyo Foto' yakoranye na Bien, 'Diva', 'Niki Minaji' yakoranye na Blaq Diamond, 'Energy', 'Maya', 'Ndi umusinzi' yakoranye na Bull Dogg, 'Juu' na Bensoul na Bien-Aime, 'Sowe', 'Kuki', 'Nzaguha umugisha', 'Sinya', ndetse na 'When she's around' yakoranye na Shaggy.

Album ye iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi bakomeye Mpuzamahanga. Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024, Bruce Melodie yumvikanishije ko indirimbo ‘Nari nziko uzagaruka’ yahimbiye umubyeyi we, ariyo ndirimbo yamuvunye kuri Album.

Uburyo abisobanura, no gusubiza inyuma intekerezo ze, bitanga ishusho y’uko iyi Album yayituye umugore waruse abandi bose mu buzima bwe.

Yavuze ati “Indirimbo ‘Nari nziko uzagaruka’ nasohoye agace kayo nkashyira kuri Tik Tok kubera ko ari indirimbo ivuga njyewe w’imbere ntajya mbabwira, buriya mbahisha byinshi, imyenda ikamfasha ntimumbone ubwa mbere. Ubwo rero, iyi ndirimbo iri mu ndirimbo nafatiye umwanya munini.” 


Bruce Melodie yakoze igitaramo cy'amasaha ane mu kumurika Album ye yise 'Colorful Generation' 


Bruce Melodie yagiye abara inkuru y'uburyo yageze ku guhimba buri ndirimbo 

Bruce Melodie yavuze ko mu ndirimbo 20 ziri kuri Album ye, imwe n'iyo yabashije kwikorera 


Ubwo yaririmbaga indirimbo yatuye umubyeyi we witabye Imana, yavuze ko byari bigoye ubwo yayandikaga 





Bruce Melodie yumvikanishije ko aba-Producer bamubereye inshuti nziza mu ikorwa ry'iyi Album


Umuyobozi Mukuru wa Kepler, Nathalie Munyampenda,  yanyuzwe n'indirimbo 20 zigize Album ya Bruce Melodie 


Igor Mabano na Prince Kiiiz bitabiriye igitaramo Bruce Melodie yamurikiyemo Album ye nshya 


Umunyamakuru wa RBA, Luckman Nzeyimana wayoboye igitaramo cya Bruce Melodie 


Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yitabiriye igitaramo cya Bruce Melodie nk'uko yari yabimusezeranyije


Umunyamakuru Tidjara Kabendera yabajijwe ibibazo bijyanye n'ukuntu yamenyanye na Bruce Melodie


Umukinnyi wa filime akaba n'umuhanzi, Bahati Makaca



Coach Gael ari kumwe Dj Trauma ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika



Umuyobozi w'Ishuri rya Muzika rya Nyundo, Mighty Popo yashyigikiye Bruce Melodie

 

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yakozwe ku mutima no kumva ko hari indirimbo Bruce Melodie yanditse kubera we 

Joshua, ushinzwe inozamubano muri Kigali Universe [Ubanza ibumoso] 

Israel Mbonyi yakunze kugaragaza ubushuti bukomeye afitanye na Bruce Melodie

Rocky wamamaye mu gusobanura filime yashyigikiye Bruce Melodie amurika Album akozeho mu gihe cy'imyaka ibiri

BRUCE MELODIE YAKOZE IGITARAMO GIKOMEYE AMURIKA ALBUM YE

">

ROSS KANA YAHAYE BRUCE MELODIE MILIYONI 10 FRW AGUZE ALBUM YE

">

IJAMBO MINISITIRI NDUHUNGIREHE YAVUZE MU KUMURIKA ALBUM YA BRUCE MELODIE

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND