Doris Ogah w'imyaka 26 y'amavuko, niwe wegukaye ikamba rya Nyampinga wa Nigeria 2024, akaba abaye umukobwa wa 45 ubashije kuryegukana.
Ni ikamba yambikiwe mu birori bikomeye byabereye ahitwa Royal Box mu kirwa cya Victoria, i Lagos.
Uyu mukobwa mu busanzwe ni umunyamategeko, akaba afatanya uyu mwuga no kumurika
imideli. Atorewe kuba Nyampinga mushya wa Nigeria ahigitse abakobwa bagera kuri
45 bari bahatanye.
Doris yambitswe iri kamba
asimbuye Shatu Garko wari urimaranye umwaka.
Mu ijambo rye, Garko
yashimiye Doris wamusimbuye, amugira inama yo gukoresha neza ikamba ahawe mu
bikorwa biteza imbere ikiremwamuntu.
Ati: “Ku musimbura
wanjye, ndagushimiye ku rugendo rushya utangiye. Iri kamba uhawe rirenze
ikimenyetso gusa, ahubwo ni igikoresho cyo kubera urugero no kuzamura abandi. Iyizere, kuko ufite byose bisaba kumurika
muri izi nshingano.”
Doris Ogah niwe Nyampinga wa 45 wa Nigeria
Doris asanzwe ari umunyamategeko ubifatanya no kumurika imideli
Ku myaka ye 26 y'amavuko, azaserukira Nigeria mu marushanwa mpuzamahanga anyuranye y'ubwiza
TANGA IGITECYEREZO