RFL
Kigali

Reba amafoto mashya ya Ingabire Habibah umunyarwandakazi uzitabira Miss Supranational 2017

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/10/2017 7:02
18


Nyuma ya Akiwacu Colombe wahagarariye u Rwanda mu mwaka wa 2016, Ingabire Habiba ni we uzahatanira iri kamba mu marushanwa Mpuzamahanga ya Miss Supranational umwaka wa 2017.



-Habibah ariteguye

-Ibyangombwa by’ingenzi yarabibonye

-Ategereje itariki ngo ahagararire igihugu cyamubyaye abe yagihesha ishema mu ruhando mpuzamahanga

Muri iyi minsi iyo uganiriye na Habibah Ingabire akubwira ko we yiteguye guhatana mu irushanwa iryo ari ryo ryose, akubwira ko muri we yiteguye guhatanira ikamba muri Miss Supranational 2017 kandi ko muri iyi minsi nubwo yari ahangayikishijwe no kubona ibyangombwa ariko yibanze no kureba amashusho y’aya marushanwa yabanje ku buryo ubu amenya ishusho y’iri rushanwa.

Uyu mukobwa byitezwe ko azahagararira u Rwanda muri Miss Supranational umwaka wa 2017, yari amaze iminsi ari gushakisha ibyangombwa byo kuzabasha kujya muri Poland ahazabera aya marushanwa,  aha hakaba ari ho hazakoranira abakobwa basaga mirongo inani bose bazaba bahatanira ikamba rya Miss Supranational 2017.

Habibah ategereje ko itariki y’irushanwa igera cyane ko aya marushanwa azatangira mu Ugushyingo 2017 bakazatanga ikamba tariki 1 Ukuboza 2017. Tubibutse ko uyu mukobwa (Ingabire Habibah) azaba ahagarariye u Rwanda bityo igihe azaba ari muri aya marushanwa akaba asaba abanyarwanda muri rusange kuzamufatira iry’iburyo kugira ngo ibendera ry’igihugu ribe ryazamukira muri Poland.

REBA HANO AMAFOTO MASHYAYA INGABIRE HABIBAH:

HABIBAHHABIBAHHABIBAHHABIBAHHABIBAHHABIBAHHABIBAHHABIBAH

Ingabire Habibah yiteguye guhagararira u Rwanda muri aya marushanwa kandi ngo yizeye intsinzi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • samysky6 years ago
    Numunyamahane, ajyagabanya kwitwara nabi
  • uwera6 years ago
    belle mais iyo plante ni faux sana ntuzayijyane mu marushanwa. Looks like a hat.
  • jaliah Mupenzi6 years ago
    Ikibazo cye n'umuryogo azagabanye ihane nahubundi ni mwiza. courage
  • dr6 years ago
    hhhh abanze anige ururimi kandi ariyumva hhhhh
  • Lili6 years ago
    Uyu mwana ni mwiza pe ariko umuntu asa gutya byagenze gute koko !niba no mumutwe harimo akenge byaba ari sawa cyane.mwifurije amahirwe
  • kiki6 years ago
    hahha yamaze kuviramo mu ma jonjora none ngo amahirwe hahahah
  • Muhororo6 years ago
    sha mushiki wanjye uyu twamuvuga nabi twagira dute aradufite tu..gusa azagerageze yicishe bugufi kandi yiyoroshye murariya marushanwa,Ibindi byo ni Imana izadecida
  • Sonia6 years ago
    Mind your business guys ntimugace inege
  • Sonia6 years ago
    Mind your business guys ntimugace inege
  • Titi6 years ago
    Kuba mwiza byo nimwiza ark imyitwarire ni mibi cyane agira amahane agira agasuzuguro twariganye kwa kadafi kereka niba yarakuze akagira umuco naho ubundi wapiiiiii
  • 6 years ago
    Uri mwiza peee,abana bacu barahiye ni beza ku isi hose,umwiza ni usa nabo naho utabigezaho uwo arasanzwe,ubaruta we ntawe ubaho.kuraho urwo rusatsi fake usokoze akawe niyo kaba injwiri ni keza cyane kurusha urwo ru wig,njya mbona hari ababyiharaje,rwose mureke ibyo bisatsi wagirango ni iby ibigori;musokoze akanyu keza kababereye kurushaho kandi ni no kwihesha agaciro.ariko uzi kwambara urusatsi rw abanyamahanga?birasebeje nabo baraguseka babonako wanga uwawe,mwikosore kabisa mwe mwese mubyiharaje ba shaddyboo,paccy,knowless,assinah,marina,etc
  • roro6 years ago
    aya maphoto sinyemera na gato mujye mushyiraho ayo mutahinduye ya original,uziko umuntu bamuhindura uruhu afite ibiheri ukagirango ntabyo yigeze,uyu simuzi ariko icyo mwunvana gusa numunyamujinya nagasuzuguro,kuba ari mwiza ndabona isura na taille ntacyo wamugaya ariko mujye mufotora mwirinde kuyakesha mumurekere nature ye.we ngo numuryogo nta soni azagira azambara agakariso tuu.
  • Emma6 years ago
    Big up beautiful!
  • 6 years ago
    urakeye peee
  • 6 years ago
    fata middle finger uri motherfucker kbs
  • 6 years ago
    urimwiza peeee ark ntuzakore nkababandi
  • niyomugabopierre4 years ago
    Nibyizankomerezeaho
  • Sarah2 years ago
    Nkwifurije amahirwe mukobwa wacu





Inyarwanda BACKGROUND