RFL
Kigali

Queen Cha yateguye umunsi mukuru wahuje ibyamamare urangira nta muntu uvuze ijambo-Amafoto

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/06/2016 7:34
9


Kuri uyu wa 11 Kamena 2016 umuhanzikazi Queen Cha yateguye umunsi mukuru yizihizaho igihe yavukiye hagaragaramo abantu batandukanye bafite aho bahuriye na muzika nyarwanda n’inshuti bwite z’uyu muhanzikazi. Ibyo birori byaranzwe n'akanyamuneza n’umunezero ku babyitabiriye, gusa birangira nta jambo rivugiwe aho.



Benshi mu batumiwe muri ibi birori bagiye bamenyeshwa ko bagiye kwizihiza umunsi mukuru w’amavuko wa Queen Cha nyamara uko abantu bageraga ahabereye ibi birori niko bakirwaga n'abari bashinzwe kubakira, ibiganiro mu matsinda bigenda bihabwa umwanya. Uko ibiganiro byo mu matsinda byahabwaga umwanya ni nako abakirwaga banyurwaga ndetse umunsi uko ukura bamwe bakinyakura bagataha.

queen ChaHano Dennis uzwi mu ma filime ya hano mu Rwanda yari ahuye na Nina ubona ko bari bakumburanye

queen ChaByari ibirori byiganjemo icyo kunywa  aha abantu baganiraga bica n'icyaka

queen Cha

Nyuma yuko abantu benshi batashye ibirori byaje kurangira nta muntu uvuze ijambo ndetse na Queen Cha ubwe ntiyafata umwanya ngo atangaze icyatumye atumira abantu mu ruhame usibye ubutumwa yahaye buri umwe. Aganira na Inyarwanda.com Queen Cha we yahamije ko buri wese yatumiwe akamenyeshwa ko azaza gusangira ibyishimo n’uyu muhanzikazi bakishimira umunsi mukuru we w’amavuko rero ko ntaho byari guhurira n’amagambo.

queen ChaInshuti za hafi na Queen Cha zari zagerageje kwitabira ku bwinshi

queen Chaqueen ChaDj wavangaga imiziki

Asobanura impamvu atigeze yishimira gukora ibi birori ku munsi nyirizina avukiraho ahubwo akarenzaho icyumweru cyose Queen Cha yahamije ko hari igihe umuntu aba ahuze ntibimushobokere gukora ibyo yifuza byose, gusa ashimira Imana ko nubwo yabashije kubikora kandi kubwe bikaba byagenze neza. Usibye gusobanura aka kantu Queen Cha kandi yashimiye abitabiriye ubutumire bwe.

queen ChaQueen cha

queen ChaQueen Cha na Platini( uyu wambaye umupira mu ijosi) wo mu itsinda rya Dream Boyz

queen ChaQueen Cha na Dennis uzwi muri filime nyarwanda

queen ChaQueen cha na Safi Madiba

queen ChaQueen Cha ari hamwe na Charly na Nina

queen ChaQueen Cha n'umuhanzikazi Asinah

Muri ibi birori hagaragaye bamwe mu bahanzi b'ibyamamare mu Rwanda barimo Safi wo muri Urban boyz, Platini wo mu itsinda rya Dream Boyz, Charly na Nina, Dennis umukinnyi wa filime nyarwanda,hari kandi umuhanzikazi Asinah n’abandi benshi batandukanye.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Joshua8 years ago
    Asinah yeeee!!!! Hahahaha iminsi yose umaze uhenurura ukagera n'aho ujya mu birori wambaye igisa na super net none ubu wikwije uranitwikira kweli? Ahaaa igisibo ni hatari. Gusa navuga ngo ucyeneye Yesu ugakizwa. Naho kwikwiza mu gisibo indi minsi ukambara ubusa ibyo n'umuntu utari umuislam yatinyuka??? Biteye isoni
  • Lily 8 years ago
    Yamaze burigihe kigira ibyacyo Asinah azi ibintu nukuvuga we iyo ari RAMADHAN yambara bijyanye nayo kandi akayubahiriza ibirori nabyo birukwabyo di courage ma fille like u so many
  • dada8 years ago
    AHA NAWE YAKABIJE DA IBIRORI BISHOBORA KUTAGIRA AMAJAMBO ARIKO NIBURA BIKAGIRA mc WO KUBIYOBORA NO KUBIRYOSHYA!!!
  • Oly wa P8 years ago
    ujye urinda abana cg abavandimwe bawe guseba, naho guhoza umuntu mu majwi ngo yambaye cg yakoze iki ibyo nibye bimureba kugiti cye. Mujye mumenya ibyanyu kdi mpamya neza ko buri wese yibitseho uwe muzigo.
  • Musonera8 years ago
    Ndabona abasitari bari babucyereye madiba na dennis ndabemera cyane nubwo muturongorera abacopine bacu mwabamaze mubiretse mwaba mutugiriye neza
  • thierry rukundo8 years ago
    ariko nkawe musonera uba ugendereye gusebya abantu uba uri mubiki koko niba barongora abacopine banyu harubwo baba babafashe kungufu asyiii we
  • jules8 years ago
    ndumiwe pe ngo babarongorera abagore sibo se baba babishyiriye mureke bzajye babatera ko nanjye mbizeye cyane badashinyika se
  • gadah8 years ago
    Arikose Asinah kombona asigaye yarigize uwabyoseraa ibirori byose niwe musigaye muvuga gusa nimutubabarire muvugr na Knowless wacu pasy kuko nabo dukeneye amakuru yabo ariko muhozaho asnah gusa kuberiki?
  • muhawenimana7 years ago
    0ueen cha ndamukunda cyane ark nabuze numunsi namukora muntoki wampaye number yawa muvandi





Inyarwanda BACKGROUND