Kuri uyu wa 27 Werurwe 2016 i Gikondo kuri Expo Ground,habereye igitaramo cy’amateka "Easter Celebration" cyateguwe n’umuramyi Patient Bizimana mu rwego rwo kwizihiza Pasika, umunsi abakristo ku isi bizihizaho izuka rya Yesu Kristo, agitumiramo umuhanzi w’icyamamare ku isi Pastor Solly Mahlangu wo muri Afrika y'Epfo.
Icyo gitaramo cya Patient Bizimana cyaranzwe n’ubwitabire bw’abantu benshi bendaga kuzura ihema rya Expo Ground i Gikondo. Ni igitaramo cy’amateka kuko nibwo bwa mbere Solly Mahlangu yari ataramiye mu Rwanda. Ikindi ni uko imitegurire yacyo n’uburyohe bwacyo byari ku rwego ruhanitse, bikaba byagaragaje ejo hazaza heza h’umuziki wa Gospel mu Rwanda na cyane ko abaterankunga batangiye gushoramo imari. Ni igitaramo kiza ku isonga mu bitaramo byiza Patient Bizimana yakoze ndetse kiza ku mwanya mwiza mu bimaze kuba mu Rwanda bikishimirwa cyane.
Ibitaramo bya Gospel bishobora kuba bigiye kujya biterwa inkunga na kampani zikomeye kimwe nk’ibindi bisanzwe.Ukinjira ahabereye iki gitaramo cya Patient Bizimana, wabonaga ibyapa bya SP Gaz, Coca Cola na MTN nka bamwe mu baterankunga bakuru bamufashije kugira ngo iki gitaramo cye kigende neza.
Patient yakabije inzozi zo kuzana mu Rwanda umuhanzi w'icyamamare Solly Mahlangu wabereye umugisha benshi
Bamwe mu bantu b'ibyamamare bitabiriye iki gitaramo cya Patient Bizimana na Solly Mahlangu hari Nyampinga Kundwa Doriane wabaye Miss Rwanda 2015, umuhanzi King James, Anita Pendo, Nyampinga Uwase Vanessa, Intumwa Masasu Yoshua n'umugore we Pastor Lydia Masasu n'abandi benshi.
N’ubwo hari abahanzi ba Gospel batabashije kuboneka muri icyo gitaramo cya Patient kubera impamvu zitandukanye, bamwe mu babonetse hari Aline Gahongayire, Alice Tonny, Cadeau, Gogo, Arsene Tuyiringire, Rene Patrick, Brian Blessed, Yves Birimbere, Asiimwe Dorcas,Bobo Bonfils,Olivier Roy, Favour, Gaudence n’abandi benshi.
Igitaramo cya Patient Bizimana cyaranzwe n’udushya twinshi, kiba ku munsi mwiza abakristo baba bari mu bihe byo kwishimira gucungurwa kwabo. Muri iyi nkuru, tugiye kubagezaho uko byari bimeze kuva ku munota wa mbere kugeza gisojwe ku buryo utahabonetse ari bubone ishusho yacyo. Ikindi ni uko tubagezaho amafoto menshi ashoboka y’uko byari byifashe muri icyo gitaramo kitazibagirana mu mitwe y’abanyarwanda babashije kukibonekamo.
Isaa cyenda n’igice z’amanwa z’iki cyumweru tariki ya 27 Werurwe 2016, nibwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yageze i Gikondo kuri Expo Ground ahabereye icyo gitaramo,asanga abantu batangiye kwinjira cyane cyane abafitemo imirimo bashinzwe ndetse n’abandi bashakaga kwicara mu myanya myiza y’imbere bakibonera imbonankubone icyamamare Pastor Solly Mahlangu.
Saa kumi n’ebyiri zirenzeho iminota micye nibwo igitaramo cyatangijwe na Ev Kwizera Emmanuel wahaye ikaze abakitabiriye abifuriza kugira ibihe byiza mu kwizihiza Pasika baramya banahimbaza Imana. Saa kumi n’ebyiri n’iminota 30 z’umugoroba nibwo Pastor Solly yageze kuri Expo Ground avuye Serena Hotel aza azanye n’itsinda ry’abantu bagera kuri 15 bavanye muri Afrika y’Epfo bakaba bamufasha mu muziki.
Ev Kwizera Emmanuel nyuma y'iminsi ataboneka mu Rwanda niwe wayoboye iki gitaramo cya Patient
Saa kumi n’ebyiri na 35 nibwo itsinda Shinning Stars ryageze kuri stage, rigaragaza ubuhanga n’imbaraga mu mbyino zigezweho ziryohere ijisho.Saa moya n’iminota 15 z’umugoroba nibwo Patient Bizimana yageze kuri stage yakirizwa urufaya rw’amashyi menshi,abakunzi be bamugaragariza ko bakenyereye gutaramana nawe.
Shinning Stars nibo babanje kuri stage
Patient yinjiye bwa mbere yambaye ikositimu yenda kuba umweru, ahera ku ndirimbo ye “Ubwo Buntu” aririmba n’izindi ndirimbo ze zigera hafi kuri 15 mu gihe cy’isaha irenga yamaze kuru stage. Patient wakoresheje imbaraga nyinshi mu kuririmba kwe, yabereye umugisha benshi babasha kuryoherwa n’igitaramo cye nyuma yo kubajyana mu mwuka wo kuramya Imana, buri umwe ukabona abikora bimuva ku ndiba y’umutima, bizihiza Pasika bari mu busabane n’Imana.
Patient yakiriwe kuri stage n'itsinda ry'abafana be riyoborwa na Solange Ingabire
Patient yageze kuri stage bwa mbere yambaye gutya ahera ku ndirimbo "Ubwo buntu"
Mu muziki mwiza w’umwimerere, Patient Bizimana yari kumwe n’abaririmbyi 6, abahungu 3 n’abakobwa 3 ndetse n’abacuranzi babizobereyemo barimo Producer Bill Gates uzwiho ubuhanga cyane mu gucuranga gitari kuri bass. Bamwe mu baririmbyi be hari Alice Tonny usanzwe ari umuhanzikazi ku giti cye, Jolie waririmbye muri Menye neza, Girain wo muri Azaph n’abandi.
Byari ibyishimo n'umunezero ku bitabiriye iki gitaramo cyatumiwemo umuhanzi w'ikirangirire muri Afrika
Ku isaha ya saa moya na 35 nibwo Apotre Yoshuwa Masasu yageze ahabereye iki gitaramo, uyu akaba ari umuyobozi mukuru w’Itorero Patient Bizimana abarizwamo ariryo Evangelical Restoration Church. Ku isaha ya saa mbiri n’igice z’umugoroba nibwo Intumwa Masasu yahawe umwanya wo kwigisha ijambo ry’Imana akoresha iminota 30 gusa. Yatangiye kubwiriza ashimira Imana yamuhaye agakiza ikamuvana habi hashoboka mu isayo ry’ibyaha ikamugira umukozi wayo ugabura ibyejejwe byayo.
Apotre Masasu washimye Imana yamuhaye agakiza yabwirije akoresheje Bibiliya yo muri Terefone
Apotre Masasu umwe mu bapasiteri bakunze gushyigikira no kwitabira ibitaramo by’abahanzi bo mu itorero rye, mu mwanya we wo kubwiriza, yaje kuvuga ko pasika nyayo ari ukuba Yesu Kristo yarapfuye akazuka, ubu akaba ari iburyo bwa Se mu ijuru. Yakoresheje umwanya muto cyane avuga ko nawe agiye kwicara agahimbaza Imana kuko aribyo ngo byamuzanye.
Nyuma y’amasaha hafi 3 igitaramo gitangiye, ku isaha ya saa tatu n’iminota 6 z’umugoroba nibwo Pastor Solly Mahlangu wari utegerejwe na benshi yageze kuri stage yakirizwa impundu n’amashyi menshi cyane. Yinjiye yambaye ikositimu yenda kuba umweru, ari kumwe n’abaririmbyi be bane ndetse n’abacuranzi 5.
Akinjira, havugijwe induru y'ibyishimo ageze kuri stage abakunzi be birabarenga
Mu ndirimbo zirenga 10 Solly Mahlangu yahawemo ikaze, byari ibyishimo bidasanzwe ku bakunzi be bakundaga ibihangano bye ariko batari bataramana nawe imbonankubone. Bamwe mu baganiriye na Inyarwanda.com bavuze ko byabarenze kuko ibyiza bahaboneye batabona aho bahera babisobanura.
Pastor Solly Mahlangu yaririmbye asimbuka akajya mu birere
Indirimbo ze zose zirimo Wahamba nathi, Obrigado, Mwamba mwamba, Pokeya Sifa n’izindi yaziririmbye abantu bose bahagaze bamwe bafite amatsiko yo kumureba mu maso bitewe no gushaka kumubona nyuma yo kuryoherwa n’umuziki we by’umwihariko imibyinire ye batamenyereye mu Rwanda aho yanyuzagamo agasimbuka bikaba byashimishije benshi.
Habayeho guhuza cyane hagati ya Pastor Solly n’abacuranzi be ndetse n’abaririmbyi be, bigaragarira benshi ko ibyo bakoze bitabatunguye ahubwo babyiteguye bihagije ndetse umuziki wa Live ukaba ari ubuzima bwabo. Solly Mahlangu ukuriye itorero Word Praise Christian Centre International, yaje kuvuga ubuhamya bwe bw’ukuntu yavutse kuri nyina wafashwe ku ngufu afite imyaka 14 bikamuviramo gukura atazi Se. Yashimiye Imana kuba amaze imyaka 35 ari mu murimo wayo dore ko yatangiye kuririmba afite 10 y’amavuko.
Abaririmbyi ba Solly Mahlangu mu gihe cyo kuririmba Menye neza ya Patient bifashishije inyandiko
N’ubwo umuriro wa waje kubura kuva isaa tatu n’igice hagashira iminota 20 igitaramo cyahagaze abantu bakiri mu mwijima, nyuma waje kugaruka, Pastor Solly Mahlangu akomeza guhimbaza Imana, Patient Bizimana nawe aza kumusanga kuri stage, ibintu birushaho kongera kuryoha kurusha mbere.
Pastor Solly Mahlangu yaje gutungurana bikomeye, hamwe n’itsinda rye baririmba “Menye neza” ya Patient Bizimana, bayiririmba mu Kinyarwanda. We na Patient bagiranye ibihe byiza kuri stage, baririmba barebana mu maso, basimbuka mu birere, basa nk’abenda guterana imigeri, ariko ibyo byari ibyishimo buri umwe yari afite.
Patient Bizimana "Ubwo buntu" ajya aririmba bwamurenze ajya mu Mwuka ajyana mu birere
Patient yari yambaye inkweto zitamugoraga gutambira Imana
Pastor Solly Mahlangu yaje kujya mu mwuka w’ubuhanuzi,asaba Patient Bizimana gupfukama hasi amusabira umugisha amwaturaho gutera imbere mu mpano ye nawe akaba icyamamare ku isi.Yasabye abari aho gushyigikira Patient no kurushaho kumukunda kuko Imana ngo yamaze kumwemera kera.
Mu kugaragaza ko amavuta Imana yamuhaye nawe ayifuriza Patient Bizimana, nyuma yo kumurambikaho ibiganza no guhoberana nk’ikimenyetso cy’urukundo n’ubusabane, Pastor Solly Mahlangu yaje gufata agatambaro akihanaguza ibyuya mu maso,agahanaguza no mu maso ya Patient, ibyuya byabo bombi birivanga.
Pastor Solly yahanaguye ibyuya Patient Bizimana nyuma yo kumwaturaho umugisha mu isengesho
Yamusabye gukomeza gukoresha impano yahawe kuko imbere he ari heza cyane
Ku isaha ya Saa yine na 36 z’ijoro nibwo Solly Mahlangu yaririmbye indirimbo ye ya nyuma yari itegerejwe na benshi ariyo “WAHAMBA NATHI” ikunzwe n’abatari bacye mu Rwanda no ku isi hose. Kubera ibyishimo no gushaka kubika urwibutso, iyo ndirimbo benshi bayiririmbye bahugiye mu gufata amashusho(Video)muri za terefoni kugira ngo bajye bibuka Pastor Solly ayiririmbira mu Rwanda.
Mu gusoza iki gitaramo, Bishop Vuningoma Dieudonne umushumba wungirije wa Zion Temple, yahawe umwanya arambika ibiganza kuri Patient Bizimana ndetse na Pastor Solly Mahlangu abasabira ku Mana gukomeza kugirira umumaro ibihugu byabo, Afrika ndetse n’isi yose. Saa tanu zuzuye nibwo igitaramo cyasojwe, abantu bose bataha ubona bishimye cyane kubera uburyohe bw’icyo gitaramo.
Patient Bizimana mu ijambo rye yashimiye cyane abantu bose batanze umwanya wabo bakifatanya nawe muri icyo gitaramo cyo kwizihiza Pasika. Yashimiye abamuteye inkunga bose haba mu masengesho, mu mafaranga n’ibindi.
Patient yashimiye Imana n'abantu bose baje kwifatanya nawe
Bamwe mubo twaganiriye bishimiye cyane ibihe bidasanzwe bahagiriye.Bishop Vuningoma yabwiye Inyarwanda.com ko iki gitaramo cyarimwo Umwuka w’Imana. Yavuze ko cyagaragaje ubumwe n’urukundo hagati y’abakristo bo mu Rwanda n’abanyafrika y’Epfo mu gihe ibi bihugu umubano wabyo utari wifashe neza, bityo akaba asanga ibitaramo nk’ibi bitumirwamo abahanzi bakomeye bo mu bindi bihugu, byaba intandaro y’ubumwe n’imikoranire myiza hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu bitandukanye.
Andi mafoto y'uko byari bimeze mu gitaramo Easter Celebration cya Patient Bizimana
King James ni umwe mu bantu b'ibyamamare bitabiriye iki gitaramo cya Pasika
Producer Bill Gates Mulumba umwe mu bacurangiye Patient Bizimana
Bamwe mu baririmbyi bafashije Patient
Mukuru wa Patient, Didace Munyaribanje yishimiye cyane igitaramo cya murumuna we
Alain Numa wo muri MTN ni umwe mu bayoboye iki gitaramo asabira ijuru abanyamakuru
Igitaramo cye kitabiriwe cyane kandi kibera benshi umugisha
Pastor Solly ahabwa ikaze n'umwe mu bayobozi b'igihugu cya Afrika y'Epfo
Patient Bizimana yaje gusanga Solly kuri stage bahagirira ibihe byiza mu kuramya no guhimbaza Imana
Asiimwe Dorcas, Aline Gahogayire na Miss Kundwa Doriane bakozweho cyane muri iki gitaramo
Pastor Solly Mahlangu yasabiwe umugisha na Bishop Vuningoma
Bamwe babanje gukeka ko Pastor BDP yaba ariwe ugiye gusabira umugisha Pastor Solly Mahlangu
Dorcas ukunda cyane Pastor Solly yishimiye kuririmbana nawe "Wahamba Nathi"
Apotre Masasu n'umugore we Lydia bafashe ifoto y'urwibutso hamwe na Pastor Solly Mahlangu
AMAFOTO- Moses Niyonzima
TANGA IGITECYEREZO