RFL
Kigali

Bruce Melody ahamya ko kwamamara byatumye aca ukubiri n'urusengero rwe rwa ADEPR - DORE UKO ABISOBANURA

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/08/2015 15:25
13


Bruce Melody umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane mu gihugu ahamya ko ari umukristo mu itorero rya ADEPR Kanombe ariko akaba adakunze kujya gusenga inshuro nyinshi bitewe n’amaso y’abantu bamurangarira iyo yinjiye mu rusengero.



Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Bruce Melody uherutse kuba uwa kabiri mu irushanwa Primus Guma Guma Super Star ribaye ku nshuro ya 5, yatangaje ko afite gahunda yo gukorera Imana no kuririmba indirimbo ziyihimbaza ariko akaba agira ikibazo cyo kujya mu rusengero abantu bakamurangarira kuva yinjiye kugeza atashye.

Bruce Melody

Bruce Melody na Knowless ku munsi wa nyuma wa PGGSS5

Bruce Melody avuga ko umuntu iyo amaze kuba icyamamare, ahantu hose agiye abantu benshi ahura nabo bamurangarira. Ibyo nawe bikaba biri kumubaho cyane, gusa kuri we bikaba biri kumubuza kujya gusenga cyane kuko iyo agiyeyo abantu bamurangarira aho gukurikirana umwigisha w’ijambo ry’Imana. Bruce Melody aganira n’inyarwanda.com yagize ati:

Nsengera muri ADEPR Kanombe ariko si nkunze kujyayo cyane kuko iyo umaze kuba umu star (icyamamare),ujya gusenga abantu bakakurangarira aho gukurikirana gahunda z’amateraniro. Kujyayo (mu rusengero) bituma abantu benshi barangara ntibakurikirane pasiteri,niyo mpamvu ntakunze kujya gusenga cyane. Mfite gahunda yo kuririmba indirimbo nyinshi zihimbaza Imana kuko na mbere twahoze muri korali kandi n’ubu turacyasenga.

Bruce Melody

Bruce Melody witangira ubuhamya ko yatangiriye umuziki muri korali, ahamya ko mu minsi ishize, Umwuka w’Imana yamutegetse gukora indirimbo ihimbaza Imana akaba yarayikoranye n’umuhanzi Regy Banks. Iyo ndirimbo ya Bruce Melody yitwa “Njya imbere” yayikoze ngo agamije kwiyambaza Imana no kuyishimira ibyo yamukoreye byose nyuma yo kumenya neza ko ibyo afite byose no kuba ariho agihumeka abikesha Imana.

Bruce Melody

Bruce Melody mu gitaramo cya Serge Iyamuremye

Kuwa 30 Kanama 2015, Bruce Melody yitabiriye igitaramo cya Serge Iyamuremye cyabereye muri Serena Hotel i Kigali, akaba yaragaragaye ahimbaza Imana kandi ubona bimurimo... Muri icyo gitaramo cya Serge nabwo benshi baramurangariye  we na King James ndetse benshi bashyira amajwi hejuru basaba Aline Gahongayire wari uyoboye iki gitaramo ko yaha ikaze abo bahanzi bakabaririmbira ariko ubusabe bwabo ntibwahabwa agaciro.

Bruce Melody ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo z’urukundo bamaze kwigarurira imitima ya benshi biganjemo urubyiruko. Azwi cyane kandi akunzwe mu ndirimbo zitandukanye nka: Tubivemo, Uzandabure, Telefone, Hallo, Ndakwanga, Ntujya unkinisha n’izindi. 

Umva indirimbo indirimbo 'Njya imbere' yakoranye na Regy Banks






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • maggie8 years ago
    asyiii bande se bakurangarira.ubu wiganye imvugo ya p sqare ko aribo bavuze ibigambonkibyo byo kwiyemera.ubwo umaze kwiyumva ucitse k Umana ngo batakureba.ndumva unteye umijinya
  • keria8 years ago
    nyumvira mbese aho muhera mwitwaza ibidashinga? ujya gusenga kubera abantu se? cg usenga kuko bikurimo? nakugira inama yokujya ubahafi y' Imana kuruta ukowanasengaga mbere utaraba umu star kuko byose niyo yabikugejejeho kdi nuyegera amizakugeza naharenze ahugeze ubu! naho ibyo kwita kubantu bakureba ntawuzaza kukuburanira urubanza imbere y'Imana bwizaba ikwereka imirimo yawe wakoze
  • kanaka8 years ago
    ADEPR Swedish mafia in using bible as shield training and coaching the preachers in name of Jesus but all are wrong what they need is money and make more client the whole globe
  • Nkundimana 8 years ago
    Jye numva icyo kitari gikwiye kuba ikibazo. Ahubwo abamurangarira bashobora kuba atari ikibazo cy'ubustar bafite ahubwo hari byinshi baba bamwibazaho. Yakwiye kumenya neza impamvu bamurangarira!
  • nziza8 years ago
    uyu mu star utinya guhamiriza ko ari umurokore nawe Imana izamwihakana itigeze imubona in gati ki c abantu bagiye gusenga bataho umwanya ubwo nabo ntibaba bagiyeyo
  • nziza8 years ago
    uyu mu star utinya guhamiriza ko ari umurokore nawe Imana izamwihakana itigeze imubona ni gati ki c abantu bagiye gusenga bataho umwanya ubwo nabo ntibaba barimo baba baje nyine kureguzwa abandi nkawe
  • ndeba kure8 years ago
    ndumva gusenga bidasaba kujya murusenjyero ahubwo bibera mumutima so niba bamubangamira ajye asenjyera iwe cg iwabo imana izajya imwumva kuko ninayo yamuhaye kuba uwo yamugize kandi koko ni umu star
  • gg8 years ago
    ariko bazajye bareka kwishyira hejuru go baramuragarira ahubwo ibyaha akoraa nibyo byamuciye murusegero areke kwitwaza abantu mbere se ko yajyagayo arabona azwi cyaneeee aransekeje
  • Rwema8 years ago
    Wowe wiyise ndeba kure ujya usoma ijambo ry'Imana? Abaheburayo 10:25 haravuga ngo: Twe kwirengagiza guteranira hamwe nk'uko bamwe babigira, ahubwo duhugurane kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo. Umukirisitu udaterana n'abandi se urumva ashingiye he? Ibi bya Bruce Melody ni ukwiremera ubucocero ndabona arimo yigana ibyo P Square bavuze. Imana imusange
  • ni Angelique 8 years ago
    nibyiza ko umuntu aba uwo ariwe kdi akibuka aho yavuye bityo biba byiza kugumamo neza mumuhamagaro wawe kdi ukaguma ku Mana yo ikugejeje aho.kdi courage
  • 8 years ago
    Reka kwiyemera ntacyobaba bakuremo Sibiki barakuyobewe
  • 8 years ago
    nyine bamureba kuko atera inda abana babandi
  • patrick8 years ago
    ubwo satani yamubonye aramubeshya ko akomeye none avuye munzu yimana nyamara akomeje kuhasengera bamubona nkamwenese ntabwo bamurangarira ahubwo niwe wiyumvamo igitangaza imana imufashe agaruke kugicaniro





Inyarwanda BACKGROUND