RFL
Kigali

Ndikumana Katauti yagaragaye mu byishimo bikomeye n’umunyamakurukazi wa Contact Fm- Amafoto

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/06/2016 10:59
9


Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi akaba Kapiteni wayoboye bagenzi be mu ikipe ya Rayon sports Ndikumana Hamad Katauti nyuma y’igihe atari mu gihugu yagiye kugaragara, aboneka ari mu byishimo bikomeye n’umunyamakurukazi wa Contact fm.



Uyu mukinnyi wari umaze igihe ari mu gihugu cya Tanzania aho yakurikirana amasomo k ubijyanye n’ubutoza yagarutse mu Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki 3 Kamena 2016 nk'uko amakuru Inyarwanda.com ifitiye gihamya abivuga. Ubwo yagaragaraga mu ruhame yari ari mu byishimo bikomeye n’umunyamakurukazi wa Contact fm ya hano mu Rwanda kumunsi mukuru w’amavuko y’uyu munyamakurukazi.

alineAline yageze ahabereye ibirori aherekejwe n'umunyamakurukazi w'inshuti ye Clarisse

alineAbantu banyuranye bari bitabiriye ibi birori

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Kamena 2016 nibwo Aline umunyamakurukazi wa Contact Fm yari yizihije isabukuru y’amavuko, muri ibi birori Aline yateguriwe n’inshuti ye, yatunguwe n’inshuti ze zimwizihiriza uyu munsi mukuru we w’amavuko. Uyu mukobwa w’umunyamakurukazi ubwo yageraga ahabereye uyu munsi mukuru byatunguye abantu kuko yaje aherekejwe na Ndikumana Hamad Katauti.

alineByari ibyishimo kuri  Katauti na Aline kuri uyu munsi

alineHano Aline na Katuti bifotozanyaga na Clarisse inshuti ya Aline

Bakihagera abari aho bahise batangira ibirori byabo gusa ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yageragezaga gukurikirana  umubano wa Katauti na Aline byagaragaraga ko harimo akantu gusa ubwo aba bombi baganiraga n’umunyamakuru wacu bamuhakaniye ko nta rukundo rudasanzwe ruri hagati yabo.

Aba bombi bahamyaga ko ari inshuti zisanzwe, baziranye mu buzima busanzwe ko nta rukundo rurimo. Babajijwe ukuntu bazanye mu rwenya rwinshi bavugaga ko ari kimwe nuko bazanye n’uwitwa Clarisse umunyamakuru w’inshuti ya Aline nawe bazanye dore ko bari batatu igihe bageraga ahabereye ibirori.

alineLil  G yari yitabiriye ibi birori

alineMuyoboke Alex umujyanama wa Charly na Nina nawe yari mu bitabiriye ibi birori

alineAbanyamakuru bakorana na Aline kuri Contact Fm bafatanye ifoto na Aline arikumwe na Katauti

Usibye Katauti wagaragaye ahabereye ibi birori, hagaragaye kandi Lil G, Muyoboke Alex umujyanama w’abahanzikazi Charly na Nina kimwe na benshi mu banyamakuru ba hano mu Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Puma8 years ago
    Katauti muramusenyeye pe
  • 8 years ago
    Mbega urukobwa rubi weee
  • nely8 years ago
    Cyokoze umenya ubunyamakuru ari umwuga mubi koko mba numva ayo ari amatiku! Kuba bagaragaye bari kumwe muhise mubyita uko mubyumva come on!!!
  • X8 years ago
    Ayayaaaa, ninayo yayo iki kinyamakurukazi kiraryoshye kbsaa. siwe mperutse kubona kuri Beirut muri party ya teta na vanessa!! shaa, najye ndi katauti sinamurebera gutyo tuuu, nagwamo ntareba ninyuma
  • hh8 years ago
    Uyu mukobwa ashobora kuba nawe ashaka kuba star nka ba Teta hahah ejobundi mubirori bya ba Teta ari mubagaragaye bambaye ikariso gusa...Ncuti kora akazi kawe neza niko kazakugira umustar kandi nibyo bizaba byiza. Naho kuba uri umunyamakuru ugashaka kwamamarira mubintu abahanzi bakoresha (biyambika ubusa) ngo bamamare bizatuma abantu bagutera ikizere. Nakugiraga inama...ndi umunyamakuru mugenzi wawe...ibyo mvuga ndabizi.
  • fatuma8 years ago
    rata urimwiza kandi muraberanye pe
  • manyobwa8 years ago
    muba mwabuze ibyo mukora!
  • teta8 years ago
    uyu mukobwa ni mubi ariko ni sympatique uwamwihereza ntiyaba aguye habi kuko yamenya gufata umukunzi neza !!!!!!!
  • cris8 years ago
    ark uyumukobwa numugande,cg umucongolaise mbegububi we!





Inyarwanda BACKGROUND