Ikirezi Sandrine ni we mukobwa wegukanye ikamba rya Nyampinga uhiga abandi uburanga n’ubwenge muri kaminuza ya CBE yahoze yitwa SFB muri 2016, uyu mukobwa mu mpera z’icyumweru turangije ni bwo yarushinze, arushingana ikamba yari ataratanga.
Ikirezi Sandrine yegukanye ikamba mu Ugushyingo 2016 ubwo hatorwaga Nyampinga uhiga abandi ubuhanga n’uburanga, bivuze ko ashatse atarasubiza ikamba dore ko haburaga amezi make ngo yuzuze umwaka yambaye ikamba ryo kuba ari Miss CBE yahoze yitwa SFB.
Ikirezi Sandrine wamaze gukora ubukwe na Kamugisha George yiga mu mwaka wa kabiri mu ishami rya Business Accounting akaba yarasezeraniye mu itorero rya ADEPR asanzwe n'ubundi asengeramo.
AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE
Amafoto: Igihe
TANGA IGITECYEREZO