RFL
Kigali

Abakobwa 10 basezerewe muri Miss Rwanda 2015, 15 ba mbere bakomeza urugendo rubaganisha ku ikamba

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:7/02/2015 19:44
33


Nk’uko mwakomeje kubikurikirana mu bitangazamakuru bitandukanye, umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07/02/2015 usize hamenyekanye abakobwa 15 ba mbere bakomeza mu cyiciro cya nyuma cy’abakobwa bahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2015, naho abandi 10 basezererwa muri uru rugendo.



Ni mu mihango yabereye kuri petit stade i Remera, hagaragaye ubwitabire ndetse n’imifanire byo ku rwego rwo hejuru, aho buri wese yari yaje yambariye gushyigikira uwo yifuriza ko yakomeza gusa ababurana ari benshi bamwe baba bigiza nkana.

KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI  MEZA

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

m

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Abafana bari baje babukereye

Joe

Minisitiri w'umuco na siporo, Amb.Joseph Habineza yakurikiranye iki gikorwa kuva gitangira kugezza gihumuje

Miss Rwanda

Patrick Nyamitali yabanje gususurutsa abitabiriye iki gikorwa mbere y'uko igikorwa nyirizina cyo kwigaragaza kw'abakobwa bahatanira iri kamba gitangira

Akanama nkemurampaka kuri uyu mugoroba kagizwe na bantu batanu barimo Miss Sabrina simbi, Rudatsimburwa Albert, Josee Kabageni, Sam basigye hamwe na Miss Karine Rusaro.

Albert

Albert Rudatsimburwa

Sabrina

Miss Sabrina Simbi

Miss Rwanda

Josee Kabageni na Sam Basigye

Miss Rwanda

Miss Karine Rusaro, we na bagenzi be bagaragara hejuru nibo bari bahawe icyizere cyo guhitiramo u Rwanda n'abanyarwanda abakobwa 15 ba mbere bagomba kuzavamo Miss Rwanda 2015

Iki gikorwa cyabimburiwe n'imyiyerekano y'abakobwa bose 25 bagiye batambuka imbere y'akanama nkemurampaka, maze nyuma yaho bagaruka babazwa ibibazo bibiri, ikibazo kimwe mu kinyarwanda kijyanye n'umuco, ikindi mu rurimi rw'amahanga hagati y'icyongereza cyangwa igifaransa.

Dore Amafoto agaragaza abakobwa bose ubwo biyerekanaga

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Uko niko abakobwa bose bari baserutse muri uyu mugoroba

Nyuma yo kwiyereka akanama nkemurampaka no gusubiza ibibazo babazwaga nako, akanama nkemurampaka kafashe umwanya gateranya amanota yose hamwe(Nk'uko babisobanuye uburanga bw'umukobwa bwari bufite 30%, uburyo yigaragaza atambuka ndetse n'imyitwarire ye mu gusubiza byari bifite 20%, ireme ry'ibisubizo atanga byari bifite nabyo 30%, kongeraho 20 y'uburyo babatoye kuri sms), maze baheraho bagaragaza 15 ba mbere.

Gusa mbere yaho abitabiriye ibi birori babanje gutaramirwa na Christopher, waje gukurikirwa na Hope Irakoze washimishije abantu mu buryo bukomeye ndetse abafana bakaba bateraga indirimbo batebya bati "Ni wowe Miss, ni wowe miss,..."

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Christopher

HOPE

HOPE

Hope mu ijwi rye ryiza yashimishije abantu mu buryo bukomeye

Miss Rwanda

Umuziki wa Hope wabyinishije abantu bingeri zose

Miss Rwanda

Ba Nyampinga batandukanye bitabiriye iki gikorwa

Miss Rwanda

Miss Rwanda-USA 2014/2015 nawe yitabiriye

Miss Rwanda

Miss Rwanda 2012 Kayibanda Mutesi Aurore

Miss Rwanda

Miss Kigali 2014 Carmen Akineza, wanabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2014

Miss Rwanda

Miss Mutoniwase Marlene wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2014 akanegukana ikamba rya nyampinga w'umuco nawe arahari

Miss Rwanda

Abakobwa 25 bose babanje gufata ifoto y'urwibutso, mbere gato y'uko akanama nkemurampaka gasoma kumugaragaro abatsindiye gukomeza mu cyiciro cya nyuma

Dore abakobwa 15 ba mbere bagize amahirwe yo gukomeza

Miss Rwanda

Umukobwa wa mbere wakomeje ni Akacu Lynca wari wambaye no 1

Miss Rwanda

Umukobwa wa kabiri wakomeje ni Bagwire Keza Joanah wari wambaye no 3

Miss Rwanda

Uwa gatatu wakomeje ni Gasana Darlene wari wambaye numero 5

Miss Rwanda

Uwa kane wakomeje ni Giriwanyu Ruzindana Joelle wari wambaye numero 6

Miss Rwanda

Uwa gatanu wakomeje ni Hitayezu Belyse wari wambaye numero 7, akab ari ku nshuro ye ya kabiri ahatanira ikamba rya Miss Rwanda kuko n'umwaka ushize wa 2015 yageze muri 5 ba mbere

Miss Rwanda

Uwa gatandatu wakomeje ni Ihozo Kalisa Sabrina wari wambaye numero 8, uyu akaba ari mushiki w'umuhanzi Cassa uzwi cyane mu Rwanda nka Daddy Cassanova

Miss Rwanda

Uwa karindwi wakomeje ni Kundwa Doriane wari wambaye numero 10

Miss Rwanda

Uwa munani wakomeje ni Mpogazi Vanessa wari wambaye numero 11, nawe akaba ari ubwa kabiri yitabiriye iri rushanwa dore ko n'umwaka ushize wa 2014 yari aririmo

Miss Rwanda

Uwa cyenda wakomeje ni Mutoni Balbine wari wambaye numero 13, uyu akaba anafite ikamba rya nyampinga w'ibigo by'amashuri yisumbuye biherereye i Kigali(Miss high school 2014)

Miss Rwanda

Uwa cumi ni Mutoni Jane wari wambaye numero 14

Miss Rwanda

Uwa cumi na rimwe ni Mutoniwase Flora wari wambaye numero 15

Miss Rwanda

Uwa cumi na kabiri ni Fiona Mutoni Naringwa wari wambaye numero 16

Miss Rwanda

Uwa cuni na gatatu ni Umutoniwase Colombe wari wambaye nomero 21

Miss Rwanda

Uwa cumi na kane ni Uwase Colombe wari wambaye 23

Miss Rwanda

Uwa cumi na gatanu wakomeje ni Uwase Vanessa Raissa wari wambaye numero 24, uyu akaba mushiki w'umuhanzi Stromae wo kwa se wabo dore ko ba se bava inda imwe

uncle

Uncle Austin, Dj Adams na Nkusi Arthur nabo bari baje kwihera amaso

Senderi

Senderi nawe yakurikiranye iki gikorwa

Nta bintu byinshi bidasanzwe byigeze bigaragara muri iki gikorwa, uretse nkaho umwe muri aba bakobwa 25 yabajijwe aho yatsindiye, maze aho kuvuga Akarere ka Musanze asubiza agira ati "Akagali ka Musanze", naho undi abajijwe ahantu nyaburanga yaba yarasuye n'ibyo yahabonye asubiza ko yasuye parike y'Akagera akahabona Ingagi mu gihe nyamara bizwi ko ingagi ziba muri parike y'ibirunga mu Majyaruguru y'igihugu, ibintu byasekeje abantu cyane.Ikindi twababwira ni uko abakobwa batanu bose bari bahagarariye intara y'Uburengerazuba babashije gukomeza muri 15.

Miss Rwanda

Aba bakobwa bose bari bahagarariye intara y'Uburengerazuba babashije gukomeza hatavuyemo n'umwe

Tubibutse ko kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 10/02/2015, aba bakobwa 15 bakomeje, bazahita berecyezwa mu mwiherero (bootcapm)kuri Kivu Serena hotel, bakazamara ibyumweru bibiri bahabwa ubumenyi butandukanye bwiganjemo ubujyanye n'umuco nyarwanda n'indangagaciro zawo, hanyuma tariki ya 22/02/2015 bazongere kwigaragaza mu birori bikomeye bizabera muri Kigali serena hotel ari nabwo hazamenyekana nyampinga w'u Rwanda 2015.

REBA UKO BYARI BIMEZE MUMAJONJORA YO MUNTARA

 


Nizeyimana Selemani
PHOTO/Jean Chris KITOKO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nibyo9 years ago
    Ni ukuri bose ni beza. Murakeye kandi muarashimishije Iki gihugu kirabyiruye! Jya imbere Rwanda n'abari bawe!
  • Nibyo9 years ago
    Mbega beza weeeee! Imana ifashe abahitamo kuko birakomeye. Nizere ko bakoresha ukuri kandi.
  • 9 years ago
    sinkuzi ariko oyeeee Sabrina uri umuhanga!!!!!
  • 9 years ago
    doriane uri umuhanga pe ubaye miss wazavuganeza aho wazaserukira urwanda!
  • kagabobill9 years ago
    Ibi bintu tubishyigikire tuganisha kumuco.
  • mumu9 years ago
    Colombe se yatinye kuhagera!
  • Bosa9 years ago
    Doriane u deserve it 100%
  • Apuuuu9 years ago
    Uyu flora rwose Yabuze ubusa ntabwo yarakwiye kuza muri top 15 rwose
  • gg9 years ago
    oyeeeee Frola! courage sha.
  • gg9 years ago
    oyeeeee Frola! courage sha.
  • fff9 years ago
    sabrina twemeye
  • fff9 years ago
    sabrina twemeye
  • kiki9 years ago
    KikiDoriane rwose nibatagutora nzaburana. Uzi no kuvuga neza, gusubiza, urabikwiye, sinjya ntanga comment ark waramvugishe nkumi yacu, naguha musazA wanjye if possibiiule
  • daja9 years ago
    waoooeo gasana edna darlene sinkuzi ako nakunze uko waje ujyenda kd wasubijeneza kukibazo wavuze ngo uhuye na president icyo wamusaba wakoze pe gusa waje ufanwa tugira namatora ya depite waherekejwe peee courageeeee
  • daja9 years ago
    waoooeo gasana edna darlene sinkuzi ako nakunze uko waje ujyenda kd wasubijeneza kukibazo wavuze ngo uhuye na president icyo wamusaba wakoze pe gusa waje ufanwa tugira namatora ya depite waherekejwe peee courageeeee
  • uwitonze evariste9 years ago
    woooow GASANA EDNA DARLENE iyaburamo sinarikongera kureba ibi birori byaba miss nizere kwari nawe uzambara ikamba rya nyampinga 2015 kuko ntawumuhiga
  • Dore9 years ago
    Joanna nataba miss muzaba munyibye.
  • mo9 years ago
    muswat ahageze yagaba igihugu mbandoga kaburame;
  • mo9 years ago
    muswat ahageze yagaba igihugu mbandoga kaburame;
  • meto9 years ago
    uwo 24, vanessa yaratwemeje kabisa...aratambuka neza agasubiza neza. Sha njye niwe mpa amahirwe kabisa!





Inyarwanda BACKGROUND