Muri iyi minsi umuraperi Jay Polly ari kugaruka cyane mu itangazamakuru ku mpamvu zinyuranye, harimo kuba yongeye guhangana nabo bahoranye muri Tuff Gangs. Uyu muraperi kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Ntampaka’.
Jay Polly yari aherutse gutangariza Inyarwanda.com ko bagenzi be bahoranye muri Tuff Gangs badashobora gukora irindi tsinda rya Tuff Gangs ndetse abibutsa ko niba bashaka kuguma muri iri tsinda bibasaba kongera kumwegera bakamubwira ko bisubiyeho bakinjizwa mu itsinda bundi bushya.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA YA JAY POLLY 'NTAMPAKA'
Uyu mugabo yari amaze iminsi kandi avugwa mu nkuru zakurikiye indirimbo ye ‘Too Much’ yagaragayemo amashusho nawe ubwe yiyemereje ko adasanzwe ndetse ateye isoni, yizeza abantu ko agiye kuyasubiramo hamwe n’umusore wari wayikoze ari nawe Jay Polly yashyiragaho amakosa yo gushyira hanze indirimbo batavuganye gusa abiteze ko iyi ndirimbo izasubirwamo amaso akomeje guhera mu kirere.
Jay Polly wamaze gushyira hanze indirimbo nshya
Nyuma y'ibi byose byanyuzeho rero Jay Polly yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Ntampaka’ iyi ikaba imwe mu ndirimbo ze nshya ashyize hanze muri 2017, iyi ndirimbo kandi ngo izaba iri kuri Album nshya Jay Polly ari gukoraho.
TANGA IGITECYEREZO