RFL
Kigali

Indirimbo ihuriwemo n’abahanzi bagezweho mu Rwanda niyo yari ihatse urugendo rwa Washington i Kigali

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/10/2016 14:24
0


Mu minsi ishize umugabo uzwi mu gutunganya nyinshi mu ndirimbo zamamaye mu karere akaba azwi ku izina rya Washington yarari kubarizwa ku butaka bw’u Rwanda icyari cyazanye uyu mugabo cyari cyagizwe ibanga gusa byaje kumenyekana ko yari yaje gutunganya indirimbo yagombaga guhuriramo abahanzi bagezweho mu Rwanda.



‘Sinzicuza’ indirimbo igiye kujya hanze mu minsi ya vuba niyo ndirimbo uyu mugabo yari yaje gukora muri Kigali, iyi ndirimbo yagombaga guhuza abahanzi nyarwanda bagezweho Washington yagombaga kuza kuyitunganya kubutumire yahawe numushoramari akaba numukunzi wa muzika uzwi ku izina rya 'NSEKA' ari nawe nyiri iyi ndirimbo dore ko yishyuye ibizagenda kuri iyi ndirimbo byose. iyi ndirimbo akaba yararangije imirimo yogufata  amajwi akaba ari kuyatunganyiriza muri Uganda aho asanzwe akorera ibikorwa bye bya muzika ndetse anatuye.

 washingtonWashington akigera i Kigali arikumwe na Weasel wo muri Good Lyfe aha ntawari uzi ikizanye WashingtonwashingtonIyi niyo ndirimbo igiye kujya hanze ihuriwemo n'abahanzi bagezweho mu Rwanda

Iyi ndirimbo izaba ihuriwemo n’abahanzi nka Urban Boyz, Riderman, Charly na Nina ndetse na Dj Pius biteganyijwe ko mu minsi ya vuba iba igeze hanze, hakazahita hakurikiraho imirimo yo gutunganya amashusho yayo. Uyu mugabo mu minsi ishize ubwo yagaragaraga muri Kigali abantu banyuranye bakaba bari bibajije icyamuzanye i Kigali dore ko atari kenshi usanga adakunze gutemberera mu Rwanda cyereka iyo aje kuhakorera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND