RFL
Kigali

Igor Mabano yongeye gushyira hanze indirimbo iri bukore ku mitima y'abahemukiranye mu rukundo-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/09/2018 9:00
2


Igor Mabano ni umuhanzi w'umunyarwanda akaba by'umwihariko umwe mu ntiti zavuye mu ishuri rya muzika rya Nyundo cyane ko nyuma yo kurangiza amasomo ye yanahise agirirwa icyizere cyo kujya kwigisha barumuna be mu ishuri rya muzika rya Nyundo aho yigisha anakora akazi ko gucurangira abahanzi banyuranye.



Igor Mabano ariko kandi ni umucuranzi kabuhariwe w'ingoma za kizungu akaba n'umwe mu bahanga mu gutunganyiriza abahanzi indirimbo (Producer). Mu minsi ishize yashize hanze indirimbo 'Iyo utegereza' yakoze ku mitima ya benshi cyane ko ari indirimbo yari icuranze neza yanditse neza yewe inaririmbye neza. Kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya n'ubundi nayo igaruka ku nkuru y'urukundo rw'abahemukiranye.

Igor MabanoIgor Mabano

'Back' ni indirimbo nshya ya Igor Mabano yumvikanamo amagambo akomeye y'umuntu usaba uwo bakundanaga baherutse gutandukana kuba yagaruka bakongera bagasubira mu buryohe bw'urukundo cyane ko aba anamwibutsa ko mbere y'uko batandukana bari babanye neza mu byishimo by'urukundo bityo gupfa gutandukana agahamya ko bitari bikwiye. Iyi ndirimbo nshya ya Igor Mabano yakorewe muri Kina Music aho uyu musore asanzwe akorera akazi ko gutunganya indirimbo z'abahanzi banyuranye cyane ko ari umwe mu ba Producer bakoreramo.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA IGOR MABANO 'BACK'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • beni5 years ago
    urabizi kbs
  • Néné5 years ago
    Igor ni sawa kbsa





Inyarwanda BACKGROUND