RFL
Kigali

Ibigezweho mu mashuri (G.S Shyogwe): Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye ngo nabo bakunda ibisabo!

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:12/10/2017 12:05
1


Ibihe byiza umuntu yibuka akumva ibinezaneza byuzuye umutima akenshi ni ibyo yagiriye mu mashuri yisumbuye. Nyinshi mu nshuti ni ho umuntu azungukira, ni ho hari izingiro ry’ugukura no gusobanukirwa ubuzima kuri benshi. Imyadagaduro yo mu mashuri yisumbuye wasangaga yishimirwa cyane.



Ibi byatumye Inyarwanda.com tunyarukira kuri G.S Shyogwe ngo turebe uko byifashe. Twageze mu kigo ku cyumweru tumarana umwanya utari muto n’abanyeshuri, duhereye mu materaniro ya RAJEPRA hanyuma tunaganira n’abanyeshuri batandukanye dushaka kumenya uko ubu byifashe mu bijyanye no kwidagadura ndetse no mu buzima bw’ikigo muri rusange.

Umukobwa w’igisabo ni we ugezweho muri G.S Shyogwe!

Abanyeshuri b’abasore twabashije kuganira twababajije uko umukobwa abasore barangarira cyangwa bakifuza kumutereta aba ameze. Ntiwapfa gutekereza ko aba bana bato baguha igisubizo nk’icyo twumvise! Uwo twaganiriye yagize ati “Hano umukobwa abasore bose bareba ni wa wundi twita ‘Igisabo!’”

Abakobwa nabo bagize icyo bavuga ku musore waba ugezweho, uwo ngo ni usenga ariko adakabya! Muri iri shuri kandi twasanze hari itsinda ry’ababyinnyi ryitwa AFRIKATA ribica bigacika. Ni abasore bafite inzozi zo kuba babyinira abahanzi nka Mico The Best, Urban Boys cyangwa undi wese uririmba Afro Beat kuko ngo ari yo bibandaho cyane babyina. Twabonanye n'aba basore ba AFRIKATA bambaye bidasanzwe by'abanyeshuri kuko mugenzi wabo wo muri iri tsinda yari yahawe isakaramentu ry'ugukomezwa abandi nabo bamwambariye.

AFRIKATA

Itsinda AFRIKATA rikunzwe muri G.S Shyogwe

Si aba gusa kuko harimo n’abaraperi, uwo twaganiriye yatubwiye ko afana Bull Dogg cyane. Tumubajije icyo yakwifuza kuganira na Bull Dogg bahuye yatubwiye ko yamubaza uburyo yandika indirimbo ze. Uyu mwana w’umuhungu wiga mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye kandi ngo abona ‘yakorana ikintu’ na Yong Grace.

Reba ikiganiro twagiranye n’abanyeshuri b’i Shyogwe batubwira uko imyidagaduro yifashe muri iki kigo:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jjjj5 years ago
    ewana kbsa ibihe nkibi biba a ri sawa nuko hari ibigo bikanira kwidagadura kw'abyigamo





Inyarwanda BACKGROUND