Abanyamuziki Nizzo (Urban boys), hamwe na producer Gilbert(The Benjamins) ndetse na Piano, mu minsi mike ishize nibwo batangaje ko batangije umushinga ukomeye ugamije gufasha abahanzi bato bafite impano babinyujije mu cyo bise ‘ALL STARS MUSIC CREW’, mubo bari batangiranye hakaba hari harimo Aimee Blueston, Davis na Gisa cy’Inganzo.
Kuri ubu amakuru mashya aturuka muri iri tsinda aremeza ko bamaze kwirukana umuhanzi Gisa cy’Inganzo ku bw’imyitwarire ye yabananije cyane bagasanga badashobora gukomezanya nawe.Gusa ibikorwa byo birakomeje, aho nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Si intambara’ ya Aime Blueston bamaze no gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ‘Biryogo’ aje ari ku rwego rushimishije.
Gisa yirukanwe burundu mu muryango wa All Stars Music Crew
Ku ruhande rwa Davis werekeje muri All Star Music Crew avuye muri Decent entertainement aho yari yatangiriye, yadutangarije ko yishimiye ubushake bwo guteza imbere impano ye bugaragara ku bakuriye All Star Music Crew, by’umwihariko ashima cyane urwego amashusho y’indirimbo ye isohotse iriho aho yemeza ko igomba kuba video y’umwaka.
Reba amashusho y'indirimbo 'Biryogo'
Davis ati “ Video yanjye ndayishimiye cyane, ni video iri ku rwego mpuzamahanga, televiziyo yose yo muri Afrika mpamya ko yacaho cyangwa handi hose yanyura nziko yaba imeze neza cyane.Indirimbo nayise Biryogo kuko ni agace nakuriyemo, ikindi kandi niho hari industry y’umuziki cyane, kuba nayikorera indirimbo nicyo kintu numvaga nakwitura Biryogo.”
All Star Music Crew iyobowe n'aba bagabo batatu:Nizzo, Piano na Gilbert
Nk’uko producer Gilbert yabidutangarije, muri All Star Music Crew ntaguhagarara,nyuma y’amashusho ya ‘Biryogo’ bamaze gukorera Davis, bagiye guhita bakurikizaho indi ndirimbo nshya ya Aime Blueston igomba gusohoka mu gihe cya vuba, icyo barangamiyeho akaba ari ugakabya inzozi zabo zo kugeza muzika nyarwanda ku ruhando rwa muzika mpuzamahanga.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO