RFL
Kigali

Butera Knowless n’umuryango we bagarutse mu Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/04/2018 9:10
4


Tariki ya 20 Werurwe 2018 ni bwo Butera Knowless n’umuryango we muri rusange berekeje ku mugabane w’Uburayi aho bari batangarije Inyarwanda.com ko bagiye gutembera no kuruhuka ariko na none ku buryo bakorayo akazi basanzwe bakora ka muzika. Bari batangaje ko mu ntangiriro za Mata 2018 bagomba kuba bagarutse mu Rwanda.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 2 Werurwe 2018 ni bwo uyu muryano wageze i Kigali nk'uko umunyamakuru wacu abikesha Ishimwe Clement umugabo ndetse akaba n’umujyanama wa Butera Knowless. Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wacu yagize ati”Ubu ni bwo tukigera mu Rwanda turi mu rugo twahageze amahoro nta kibazo usibye umunaniro gusa…”

Uyu mugabo akaba na nyiri Kina Music ubwo berekezaga i Burayi yari yabwiye Inyarwanda.com ko bagomba kunyura gato Amsterdam bakahava bajya i London ho mu Bwongereza, aha bakaba bari bagiye kuhamara icyumweru kirenga mu karuhuko bihaye mbere y'uko bagaruka mu Rwanda mu bikorwa bya muzika ya buri munsi.

Butera KnowlessKnowless na Clement ndetse n'umwana wabo OR ubwo berekezaga ku mugabane w'Uburayi

Tubibutse ko ubwo Butera Knowless yahagurukaga mu Rwanda yasize hanze indirimbo nshya  ‘Darling’ yakoranye n’umunya Tanzania Ben Pol. Iyi ndirimbo yasohotse ikurikiye Deep in Love Butera Knowless yakoranye na Bruce Melody. Nyuma yo kugaruka mu Rwanda kuri ubu uyu muhanzikazi agiye kongera gukomeza gukora cyane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hamuza 5 years ago
    Umwana yarakizese?
  • mafia5 years ago
    Haa njya numva ngo abarwaye kariya karwara iyo bishoboye bahora bajya kuviduza amaraso ma.ngo bahorane itoto.abo ntibakabeshye nta birihuko baba bagiyemo agubwo baba bagiye kwisubizamo inwge mubugingo
  • Neza5 years ago
    @ Mafia ugira amahirwe agira amafranga akabasha no kujya mubihugu bikomeye nkubwongereza kwivuza nkuko ubivuze. Gusa ariko kuko mbona usankaho bajyakugenda bakubwiye ikibajyanye nkuko ubitubwiye mumakuru utanze wibagiwe kudusobanurira niba ayomaraso bayavidura ibyumweru bibiri wa! Hahahaha amashyari mugira azabanobora mwimihogo.
  • Dada5 years ago
    Sindabona abantu kwisi bagira ishyari nkabanyarwanda nta numwe wabarihiye I ticket icyo bagiye gukora kirabareba nubwo aba baragyiye kwivuza ni bisness yabo urahangayika kuki?ahubwo se simbagaye ngo na bakene uzi guhinduza amaraso bakagutera mazima bishoborwa na bangahe ntimukagyire ishari ngo musebanye mwaba te mute?





Inyarwanda BACKGROUND