Kigali

BUJUMBURA: Big Fizzo nyuma yo kuzuza studio i Burundi yashyize hanze indirimbo ye nshya ‘Niwewe’-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/04/2018 11:56
0


Mu minsi ishize ni bwo Farious cyangwa Big Fizzo nk'uko ari amazina yamamariyeho yasubiye mu gihugu cy’u Burundi, igihugu cye cy’Amavuko nyuma yuko atandukanye n’umufasha we babanaga mu Bufaransa. Uyu mugabo akigera mu Burundi ntiyihutiye gushyira hanze indirimbo cyane ko wasangaga ahugiye mu kubanza kuzuza studio ye i Burundi.



Muri iki gihe gito Big Fizzo amaze mu Burundi yatangiye gukora Studio ye ‘Bantu Boy Entertainment’. Nyuma yo kuyuzuza uyu muhanzi uri mu bakunzwe mu Burundi yatangiye gukora ku mishinga y’indirimbo ze. Ku ikubitiro yamaze gushyira hanze indirimbo ‘Niwewe’ yasohokanye n’amashusho yayo agaragaramo uduce tunyuranye two mu Burundi aho ari kubarizwa muri iyi minsi.

Iyi ndirimbo igiye hanze abakurikirana ubuzima bwe bwa buri munsi batangiye gutekereza ko yaba yayihimbiye umukunzi mushya afite muri iyi minsi ndetse aherutse kwerekana icyo gihe we n'uwo mukunzi we bakemerera abantu ko bari mu myiteguro yo kujya mu Butaliyani gukora ubukwe. Iyi ndirimbo nshya ya Big Fizzo amashusho yayo yafashwe anatunganywa na ‘John Elarts’.

Big FizzoBig Fizzo

Big Fizzo ni umwe mu bafatwa nk’inkingi ya mwamba muri muzika y’Uburundi, uyu akaba afatwa nk’umuhanzi w’ikitegererezo ku bahanzi bakizamuka cyane ko ari mu bawumazemo igihe kinini nyuma ya Kidum usa naho yamutanze mu muziki nubu ugikora.

REBA HANO INDIRIMBO ‘NIWEWE’ INDIRIMBO NSHYA YA BIG FARIOUS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND