Kigali

Bruce Melody nyuma y’indirimbo ‘Ikinya’ ahugiye mu biki ko yicishije abakunzi be irungu? Twaganiriye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/10/2017 15:36
0


Muri iyi minsi indirimbo ‘Ikinya’ ya Bruce Melody isa n'aho ariyo yari ifashe imitima y’abakunzi ba muzika, gusa muri iyi minsi uyu musore usa n'aho yicecekeye abafana be ntawatinya kuvuga ko irungu ryari ritangiye kubica. Ibi byatumye twegera uyu muhanzi mu kiganiro kigufi twagiranye tumubaza ibyo ahugiyemo.



Mu kiganiro kigufi twagiranye na Bruce Melody twamubajije ibyo ahugiyemo cyangwa niba yariraye kubera ukuntu indirimbo ye ‘Ikinya yakunzwe’. Uyu muhanzi yabwiye umunyamakuru ko afite indirimbo yakunzwe koko ariko atariyo yatumye yirara ngo abe yareka gukora ahubwo avuga ko we hari ibikorwa ari gukora n'ubwo atarabitangaza.

Bruce Melody yagize ati” Nk'uko mubimbajije indirimbo zarakozwe hazamo na Coke Studio nayo itari yoroshye gusa ibyo byararangiye ubu ndi mu bindi ntabwo nijuse ngo ndyame ahubwo mfite imishinga myinshi iyo wakoze ikintu abantu bakacyishimira bigusaba gukora ikindi cyiza witondeye ni ibyo ndimo…, mfite ibikorwa muri Congo, muri Kenya, muri Uganda hari n’ibindi ndi gukora mu minsi iri imbere ndaza kubitangaza mu minsi iri imbere.”

Bruce MelodieBruce Melody

Uyu muhanzi yabajijwe ku kijyanye no kuba yakora Album akanayimurikira abakunzi be we avuga ko afite album ariko agishakisha uko yayishyira hanze cyane ko nk'uko yabitangaje hari ikibazo cy'uko ama album hano mu Rwanda abafana batayagura bityo akaba yiga uko yayishyira hanze. Ikindi uyu muhanzi yabwiye Inyarwanda.com ni uko hari ibitaramo ari gutegura ahantu hatandukanye gusa akazabitangaza neza mu gihe kiri imbere.

Ibikorwa Bruce Melody yatangaje ko afite mu bihugu duturanye ni imishinga y’indirimbo afitanye n’abahanzi bo muri ibi bihugu birimo Congo, Kenya, Tanzania ndetse ngo akaba ari gushaka n'umuhanzi bakorana Uganda  gusa akaba atabivugaho byinshi mu gihe iyi mishinga itararangira ku bwe ngo asanga biba byiza iyo umuntu avuze ibikorwa byamaze kurangira.

REBA HANO INDIRIMBO 'IKINYA' YA BRUCE MELODY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND