Amagambo avuga ngo "Urukundo uwo rushatse ruramusanga ni nk'urupfu iyo ruje rugatwara umuntu ..." ari mu ndirimbo y'umuhanzi w'umunyarwanda witwa MAVENGE SOUDI aho aba sa n'uvugako mu rukundo ntakidashoboka.
Aya mafoto aragaragaza urukundo hagati y'umusore ndetse n'inkumi ifite ubumuga bw'uruhu bikaba bigaragara ko bambaye impeta zambarwa n'abashakanye byatuma bitwa umugabo n'umugore.
Abantu bafite ubu bumuga mu minsi yashize ndetse hamwe na hamwe biracyahari muri iyi minsi, aho usanga babanena cyangwa se bakabishisha kubera gusa uko bavutse. Hari n'ibihugu bimwe na bimwe byumvikanyemo kubibasira ndetse bakanabica bavuga ko ibice by'imibiri yabo byaba birimo imbaraga zidasanzwe zikoreshwa mu bikorwa bitandukanye by'ubupfumu. Nyamara, abantu nk'aba ni abantu nk'abandi ndetse bashobora gukora ibyo abandi bakora bakanabishobora.
Aya ni amafoto y'abo bantu bikundanira
Urukundo ruruta byose!
TANGA IGITECYEREZO