RFL
Kigali

Sandrine Isheja na Niyongira Antoinette bitabiriye bwa mbere PGGSS batangaje uwo babonye uzayegukana-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/07/2018 10:47
0


Mu mpera z’icyumweru turangije abanyamakurukazi babiri bakomeye hano mu Rwanda Antoinette Niyongira na Sandrine Isheja ni bamwe mu bari bitabiriye igitaramo cya Primus Guma Guma Super Star cyabereye i Rubavu. Aba banyamakurukazi bari bitabiriye bwa mbere ibi bitaramo bahavuye batangaje uwo babonye uzegukana igikombe.



Aba banyamakurukazi ubwo baganiraga na Inyarwanda.com batangaje ko bari bitabiriye iki gitaramo bagiye gushyigikira Uncle Austin umuhanzi akaba n’umunyamakuru mugenzi wabo banakorana akaba umwe mu bahatana muri iri rushanwa rya PGGSS8. Icyakora nubwo ari uyu gusa bari bagiye gushyigikira wabonaga bishimiye bikomeye uko igitaramo cyagendaga.

Mu kiganiro na Sandrine Isheja yagize ati”Ni ubwa mbere nje muri PGGSS8, iraryoshye cyane ahubwo abantu babishoboye bajye baza, igitaramo nk’iki ni indoto z’abakunzi ba muzika, nibwira ko hari abantu benshi badashobora kuza i Kigali cyangwa kwibonera aba bahanzi rero bababonera hamwe bikaba ari indoto zabo.” Sandrine Isheja yakomeje ahamya ko yari yaje gushyigikira Uncle Austin ariko nanone ahamya ko yabonye Christopher na Bruce Melody bari mu bafite abafana benshi bityo akaba abona ari bo bagomba kwishakamo nyiri igikombe.

PGGSS8 RubavuSandrine Isheja na Antoinette Niyongira bari baje kwihera ijisho

Antoinette Niyongira yabwiye Inyarwanda.com ko bari bagiye muri iki gitaramo bagiye gushyigikira umunyamakuru mugenzi wabo Uncle Austin cyane ko ari n’ubwa mbere yari amubonye aririmba muri PGGSS8 ariko nanone ku bwe ngo iki gitaramo ni igitaramo cyari kiryoshye. Nubwo Antoinette Niyongira mu gitaramo cyabereye i Rubavu yari ashyigikiye Uncle Austin, ku bwe asanga igikombe gikwiriye Bruce Melody.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SANDRINE ISHEJA NDETSE NA ANTOINETTE NIYONGIRA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND