Kigali

Byumvuhore agarutse gukorera igitaramo mu Rwanda

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:2/06/2015 13:27
0


Nyuma y’uko mu mpera za 2014 ataramiye abanyarwanda mu bitaramo binyuranye byiswe ‘Umuntu ni nk’undi’ ,agasubira I Mahanga abanyarwanda bakigaragaza ko bakeneye ko abataramira, Byumvuhore agiye kongera gukorera igitaramo mu Rwanda mu rwego rwo kwibuka Padiri Fraipont washinze ikigo cya Gatagara,uyu muhanzi yakuriyemo.



Joseph Julien Adrien Fraipont wavukiye I Liege mu Bubibligi niwe   washinze ikigo cya Gatagara cyita ku bafite ubumuga. Ku italiki ya 28 Kamena 1974, Padiri Fraipont yahawe ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda ahita yitwa Ndagijimana.  Uyu mupaidiri yitabye Imana ku itariki 26 Gicurasi 1982. Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 33 atabarutse, ikigo AGHR cy’I Gatagara gifatanyije na Konka Group LTD ndetse na MIG LTD bateguye igitaramo kizagaragaramo umuhanzi Byumvuhore wanakuriye muri iki kigo cyashinzwe na Fraipont wafatwaga kandi azahora afatwa nk’Umubyeyi w’abafite ubumuga mu Rwanda rwo hambere, urw’ubu ndetse n’uruzaza.

Byumvuhore Concert

Iki gitaramo kizaba ku itariki 19 Kamena 2015 kibere kuri Serena Hotel guhera i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba(18h00). Kwinjira bizaba ari ibihumbi icumi kuri buri muntu(10.000 Frw). Byumvuhore Jean Baptiste kuri ubu wamaze kugera mu Rwanda azafashwa n’abandi bahanzi b’abahanga mu gucuranga muzika y’umwimerere barimo Makaganyaga Abdul, Ben Kipeyi ndetsena Mani Martin.

Indirimbo za Byumvuhore Jean Baptiste  zose zagiye zikundwa n’abatari bake .Muzakunzwe cyane twavuga nka’Bakunda rayon’, ‘Urwiriraza’,’Fagitire’,’Usize nkuru ki’,’Umurage’,…Yaherukaga mu Rwanda mu mpera za 2014 mu bitaramo byari byateguwe na Ruremire Focus abyita ‘Umuntu ni nk’undi’. Icyo gihe akaba yarafatanyife na Ben Kipeti na  Cecile Kayirebwa .

Reba hano amashusho y'igitaramo Byumvuhore aheruka gukorera mu Rwanda\






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND