RFL
Kigali

Top 10: Ubukwe bw’abantu b’ibyamamare mu Rwanda bwagarutsweho cyane mu itangazamakuru muri 2016

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/12/2016 7:38
2


Hasigaye iminsi mike ishoboka ngo umwaka wa 2016 urangire, uyu mwaka usize benshi mu byamamare hano mu Rwanda bubatse, maze ubukwe bwabo buvugwa bikomeye mu itangazamakuru. Inyarwanda.com tukaba tugiye kubagezaho abantu 10 bakoze ubukwe muri 2016 bukamamara cyane.



Utereye akajisho ku binyamakuru byandikirwa mu Rwanda usanga mu Rwanda hari ubukwe busaga icumi aho umuntu yagaruka kuri; Knowless Butera, Isheja Sandrine, Imran Nshimiyimana,Ngomirakiza Hegman, Kavutse Olivier, Nzeyimana Lucky,Richard Kwizera, Umurungi Cynthia (Ginty),Paty Habarugira ndetse na Theoneste Nisingizwe. Hari n'abandi b'ibyamamare bakoze ubukwe muri 2016 ariko ababukoze bukavugwa cyane ni aba 10 tugiye kugarukaho mu nkuru yacu:

10.Kavutse Olivier

kavutse

Kavutse Olivier wo mu itsinda rya Beauty For Ashes yarushinganye n’umunyakanadakazi Amanda Fung mu birori bibereye ijisho byabereye i Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ku wa 9 Nyakanga 2016.

9.Amran Nshimiyimana

amran

Tariki 26 Ugushyingo 2016 ni bwo Umukinnyi wo hagati w’ikipe ya APR FC, Amran Nshimiyimana yahamirije inshuti n’ababyeyi ko we na Mukamisha Asna bagiye kubana akaramata, nyuma yo kumara imyaka itari mike bakundana bambikana impeta batangira kubana nk’umugore n’umugabo.

8. Ngomirakiza Hegman

hegman

Ngomirakiza Hegman ukinira Polisi Fc n’ikipe y’igihugu y’Amavubi, tariki 23 Nyakanga 2016 ni bwo yambitse impeta umukunzi we Ruganza Aline basezerana imbere y’Imana n’imbere y’abakristo kuzabana akaramata.

7.Umurungi Cynthia uzwi nka Ginty

Ginty

Umunyamakuru Umurungi Cynthia uzwi nka Ginty, wamenyekanye kuri Radio KFM na Magic FM, tariki 8 Ukwakira 2016 nibwo yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we w’umunyakenya Tom Risley, ubukwe bwabo bukaba bwabereye mu gihugu cya Kenya.

6.Richard Kwizera

kwizera

Umunyamakuru Richard Kwizera wamenyekanye cyane ubwo yakoraga kuri televiziyo y’u Rwanda, tariki 22 Gicurasi 2016 yambikanye impeta na Umuganwa Sylvie bari bamaze igihe kirekire bakundana.

5.Theoneste Nisingizwe

theo

Umunyamakuru w’imikino kuri Televiziyo y’u Rwanda Theo Nisingizwe aherutse kwambikana impeta yo kubana akaramata na Iribagiza Grace ku italiki ya 3 Nzeli 2016, ibirori uyu mugabo yakoreye imbere y’inshuti ababyeyi n’abavandimwe.

 4.Nzeyimana Lucky

lucky

Hari ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Ukwakira, 2016 ni bwo umunyamakuru Nzeyimana Luckman uzwi cyane nka Lucky kuri Royal TV yarushinze bidasubirwaho, aho yasabye, arakwa, asezerana imbere y’Imana ndetse anatahana umugeni we, Divine Murekatete.

3.Paty Habarugira

paty

Ku wa Gatandatu tariki 9 Nyakanga 2016, ni bwo umunyamakuru w’imikino mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA, Habarugira Patrick yambikanye impeta n’umufasha we Maniraho Alice bari bamaze igihe bakundana ndetse hakaba hari hashize amezi atari make aba bombi bakoze indi mihango y’ubukwe.

2.Sandrine Isheja

isheja

Nyuma yaho tariki 15 Nyakanga 2016 Kagame Peter yemerewe n’amategeko ndetse n’umuryango wa Sandrine Isheja ukamwemerera gushakana n'umwana wabo Isheja, ku wa gatandatu tariki 16 Nyakanga 2016 basezeranye imbere y'Imana bambikana impeta y'urudashira mu birori byitabiriwe cyane ndetse bikaba byari bibereye ijisho.

1.Knowless Butera

knowless

Ku Cyumweru tariki ya 07 Kanama 2016 ni bwo Butera Knowless na Ishimwe Clement basezeranye imbere y’Imana, ndetse banambikana impeta y’urudashira mu birori bitagira uko bisa byabereye mu busitani bwa Golden Tulip hotel i Nyamata.

ICYITONDERWA: Dusoza iyi nkuru twabibutsa ko ubu bukwe ataribwo gusa bwabaye muri uyu mwaka bw’abantu bazwi ariko byibuza ubu ni bumwe mu bukwe bw’ibyamamare bwavuzwe cyane mu itangazamakuru. Tuboneyeho kandi kubamenyesha ko mbere yuko umwaka wa 2016 urangira hari ubundi bukwe bwitezwe harimo ubwa myugariro w’Amavubi na Police Ndayishimiye Celestin ndetse n’ubw'umufotozi Muzogeye Plaisir.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kabera thierry7 years ago
    barabera nye
  • Birababaje 7 years ago
    Ko mutatubwira ko Sandrine isheja yabyaye akabigira ibanga se nyuma yamezi 4 ashatse?





Inyarwanda BACKGROUND