Ku mugaragaro, kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Mata 2016, nibwo hagaragajwe ishuri rya PMA ryigisha abanyamideli bifuza kuzabigira umwuga, iri shuri rikaba rije nyuma y’imyaka irenga 7 PMA( Premier Model Agence) ikorera mu Rwanda.
Nk'uko twabitangarijwe na Eric Birasa uhagarariye PMA hano mu Rwanda, ibyo batangije bitandukanye n’uko aba banyamideli bari basanzwe bitoza ndetse n'umusaruro babonaga, ubu noneho bahisemo gutangiza ishuri rya mbere mu Rwanda ryigisha ibijyanye no kumurika no kwerekana imideli.
Eric Birasa uhagarariye PMA yatangaje ko batangiranye abanyeshuri barenga 60, gusa bakaba bakiri kwandika abanyeshuri bashya. Ubwo batangizaga iri shuri ku mugaragaro babanje kugaragaza amateka n’ibigwi bya PMA kuburyo ari kimwe mu byateye abanyeshuri ingufu zo gukaza umurego mu kwiga kumurika imideli.
Abanyeshuri batangiye kwiga gutambuka
Bimwe mu bigwi abanyeshuri basabwe kuzirikana, ni uko PMA imaze gutanga ba nyampinga b’u Rwanda 3 muri 5 bamaze gutorwa, aha bakaba basobanuye ko Miss Aurore Kayibanda, Miss Mutesi Jolly na Miss Colombe Akiwacu bose babarizwaga muri PMA, usibye aba ba nyampinga hakaba hari n’ibisonga ndetse na benshi muri ba nyampinga ba za kaminuza ziri mu Rwanda.
Gisele wigeze kwitabira amarushanwa ya Miss Rwanda nawe yaje kwiga gutambuka
Eric Birasa uhagarariye PMA, yongeye gusaba abanyarwanda gufasha abana babo kwitabira ibikorwa byo kwiga kumurika imideli cyane ko nawo ari umwe mu myuga ishobora gutunga uwukora bityo ababyeyi ndetse n’undi muntu wese akaba yafasha umwana we gukabya inzozi agakora ibyo akunda nk’umunyamideli.
Umwe mubigisha aba banyeshuri gutambuka
Abanyeshuri bifuza kwiga ibijyanye no kumurika imideri, kwiyandikisha birakomeje aho basabwa kujya kwiyandikishiriza ku iduka ry'imyenda rya Ian Boutique riherereye mu nyubako y'isoko rishya rya Nyarugenge, cyangwa bagahamagara kuri telefone igendanwa numero 0788425242.
Reba Andi mafoto ubwo bigaga gutambuka:
Abanyeshuri muri rusange baje kwiga kumurika imideri
Undi wigisha aba bana gutambuka
Abanyeshuri batandukanye biga gutambuka
TANGA IGITECYEREZO