Kigali

Miss Rwanda 2018: Ishimwe Noriella afite inzozi zo kuzaba Minisitiri w'Umuco na Siporo-IKIGANIRO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/01/2018 11:54
2


Ishimwe Noriella ni umukobwa w'imyaka 18 y'amavuko uri guhatanira ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda wa 2018 aho ahagarariye Intara y'Amajyepfo. Mu nzozi ze avuga ko harimo kuzaba Minisitiri w'Umuco na Siporo mu Rwanda.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Ishimwe Noriella yavuze ko kuva mu bwana bwe afite inzozi zo kuzaba umuntu ukomeye mu gihugu kandi ugifitiye akamaro. Kujya muri Miss Rwanda 2018, Ishimwe Noriella yavuze ko yabishishikarijwe n'inshuti ze za hafi nuko agerageza amahirwe ye. Kuboneka mu bakobwa 35 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 bazatoranywamo 20 bazajya mu mwiherero, Ishimwe Noriella yavuze ko yabifashijwemo n'amasengesho. 

Ishimwe Noriella aramutse abaye Miss Rwanda 2018 ngo yakwimakaza umuco nyarwanda by'umwihariko ururimi rw'ikinyarwanda

Abajijwe icyo yakora aramutse abaye Miss Rwanda 2018, Ishimwe Noriella yavuze ko icyo yafasha abanyarwanda ari ukubashishikariza gusubiza agaciro gakwiye (kubaha) no kwimakaza umuco nyarwanda by'umwihariko ururimi rw'ikinyarwanda n'ibijyanye n'indangagaciro z'umuco nyarwanda. Icyo yakora abandi batakoze, ngo imvugo ye yaba ingiro akirinda kubeshya abanyarwanda. Kurikira ikiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Ishimwe Noriella.

Miss Rwanda 2018

Ishimwe Noriella ni umwe mu bakobwa 35 bahatana muri Miss Rwanda 2018

InyaRwanda: Watangira utwibwira 

Ishimwe Noriella: Nitwa Ishimwe Noriella, mfite imyaka 18, ntuye Kicukiro, niyamamarije mu Majyepfo. Tuvuka turi batatu ni njye mfura, mfite ababyeyi bombi. Primaire nayize St Joseph Kicukiro, Secondaire nyiga i Butare kuri ENDP Karubanda nize MEG: Mathematics, Economics na Geography. Muri kaminuza numva nshaka kwiga Finance and management!

InyaRwanda:Kwiyamamariza kuba Miss Rwanda 2018 byakujemo gute?

Ishimwe Noriella: Kwiyamamariza kuba nyampinga w'u Rwanda ni motivation nagiye nterwa n'inshuti zanjye ariko nkaba narahoranye inzozi zo kuzaba umuntu ukomeye kandi ufitiye akamaro igihugu nuko rero nanjye ndabigerageza kugira ngo ngire aho mva ngire n'aho ngera. Iwacu barabyishimiye bumva ko ari ikintu kizima ngiye gukora bampa courage nabo.

InyaRwanda: Ni iki cyagufashije kuboneka mu bakobwa 35 bahagarariye intara n'umujyi wa Kigali?

Ishimwe Noriella: Ikintu cyamfashije kuboneka muri top 35, intwaro ya mbere ni isengesho ryatumye nigirira icyizere kandi nkumva ko byose bishoboka.

InyaRwanda: Ubaye Miss Rwanda ni iki wageza ku banyarwanda?

Ishimwe Noriella: Mbaye Miss Rwanda, icyo nafasha abanyarwanda ni ukubashishikariza gusubiza agaciro gakwiye (kubaha) no kwimakaza umuco nyarwanda by'umwihariko ururimi rwacu rw'ikinyarwanda n'ibijyanye n'indangagaciro z'umuco nyarwanda kuko ni byo bitugira abo turi bo abanyarwanda nyabo you are not a Rwandan unless you don't know your mother tongue (ikinyarwanda), icyo nakora abandi batakoze ni ugukora cyane nkashyira amagambo mu bikorwa (imvugo yanjye ari yo ngiro) pe kugira ngo ikamba ryanjye ribe valuable. 

REBA HANO ISHIMWE NORIELLA AVUGA IMIGABO N'IMIGAMBI YE

InyaRwanda: Mu myaka iri imbere ni uwuhe mwuga wifuza gukora, ese ujya urota kujya muri Politiki? 

Ishimwe Noriella: Mu nzozi zanjye mu myaka iri mbere nifuza kuzaba owner wa company ikora ubukorikori (kinyarwanda cyangwa se kinyafrika muri rusange) nk'ibikorwa mu bitenge n'ibindi bikoresho byerekana binashimangira umuco nyarwanda, ibi mbyifuza kubera ko nshaka ko abanyarwanda tuba twishimira ibyacu koko kandi tukanabikundisha n'abandi (abanyamahanga).

Bibaye ngombwa ko njya muri politiki najya muri Minisiteri y'Umuco na Siporo kugira ngo nkomeze gukora uko nshoboye mfatanyije n'urubyiruko dushimangire cyane umuco wacu nyarwanda turwanya cyane ibiyobyabwenge kuko ni kimwe mu bituma tutaba abo tugomba kuba bo! Bityo rero bikamfasha kuba nanayobora Minisiteri y'Umuco na Siporo kuko nabyo njya mbirota!

InyaRwanda: Ni nde uguteye ubwoba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018?

Ishimwe Noriella: Mu irushanwa rero hari ukuntu ureba uwo muhanganye ukagira ubwoba bitewe n'ibintu bitadukanye ariko njyewe ntawe kuko nanjye ndashoboye why not? Kuko nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga kandi azimpa buri munsi hhhh (aseka).

InyaRwanda: Dusoza, ku gutora bikorwa bite?

Ishimwe Noriella: Rero ndashishikariza buri wese kuntora kuko tuzagerana kuri byinshi kandi byiza. Kuntora ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika miss ugasiga akanya ukandika 22 ukohereza kuri 7333. Murakoze cyane.

AMWE MU MAFOTO YA ISHIMWE NORIELLA

Miss Rwanda 2018Ishimwe NoriellaIshimwe NoriellaIshimwe NoriellaIshimwe Noriella

Ishimwe Noriella ni umwe mu bahagarariye Intara y'Amajyepfo muri Miss Rwanda 2018

REBA HANO ISHIMWE NORIELLA AVUGA IMIGABO N'IMIGAMBI YE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Miss6 years ago
    Woow go make it my dear natwe turagushyigikiye karubanda yareze neza shenge!!!!!!
  • Cjris6 years ago
    Ndagufannye yewe nanagutoye gusa ngo uzashyigikira ikinyarda nawe ibyo wavugaga niyumviran ibind bintu ihereho gusa ibind ni sawa



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND