Miss Mutesi Aurore agiye kwerekeza mu gihugu cya Cote d’Ivoire aho azaba agiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza azahuza abakobwa bo mu bihugu byose bya Afrika azwi ku izina rya Miss District International, uyu munyarwandazi akaba ari we watoranyijwe kuzaserukira u Rwanda.
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Miss Mutesi Kayibanda Aurore, yadutangarije ko azerekeza muri Cote d’Ivoire tariki 25 Mutarama 2015 hanyuma amarushanwa akazasozwa tariki 7 Gashyantare 2015 aho abakobwa bazaba baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afrika bazatoranywamo uzahiga abandi.
Kuva Miss Mutesi Aurore yatorerwa kuba Miss Rwanda mu mwaka wa 2012, amaze kwitabira amarushanwa mpuzamahanga menshi kandi yagiye yitwara neza ahesha ishema u Rwanda, ari nabyo byaje kumuhesha kwambikwa ikamba rya Miss FESPAM ndetse anabasha kwegukana ikamba ry’igisonga cya gatatu mu marushanwa yabaye mu mpera z’umwaka ushize wa 2014 yari yiswe Miss Fashion Beauty Universal.
Kugeza ubu Miss Mutesi Aurore akomeje imyiteguro yo kuzerekeza muri iki gihugu cya Cote d’Ivoire, Inyarwanda.com tukaba tuzakomeza kubakurikiranira iby’aya marushanwa ndetse n’uburyo uyu mukobwa azabasha kwitwara mu ruhando mpuzamahanga ahagarariye urw’imisozi igihumbi.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO