Amarushanwa mpuzamahanga ya Grobal Dialogues agamije kurwanya ihohoterwa, SIDa n’ibiyobyabwenge binyuze mu buhanzi bw’inkuru zaba izanditse n’izishushanyije, imivugo ndetse n’indirimbo yasojwe mu mpera z’iki cyumweru yasize igihembo gikuru gitashye mu gihugu cya Zambia.
Iri rushanwa ryo ku rwego mpuzamahanga ryitabirwa n’urubyiruko ruri munsi y’imyaka 25 y’amavuko, rikaba ritegurwa n’umuryango wa Global Dialogues Trust, zigamije kurwanya ihohoterwa, SIDA ndetse n’ibiyobyabwenge mu miryango y’abantu hirya no hino ku isi, aho buri gihugu cyabashije kuryitabira gihagararirwa n’abantu 20 aribo bahurira ku rwego mpuzamahanga hagatorwamo 20 ba mbere ku rwego rw’isi ari nabo bahembwa.
Muri uyu mwaka, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’urubyiruko rugera kuri 20 rwabashije kwegukanamo intsinzi ku rwego mpuzamahanga aho Muhire Jean Claude mu nkuru ze 2 yabashije gutsinda akaza muri aba 20 ba mbere ku isi ndetse na Ally Pacifique Mudaheranwa ku nkuru imwe.
Igihembo gikuru cy’amadolari ya Amerika 2500 yatashye mu gihugu cya Zambia, akaba yaratwawe na Nancy Saili ku nkuru ye “Enemy Within” ivuga inkuru y’umwana w’umukobwa wafashwe ku ngufu na se umubyara.
Nancy wo muri Zambia niwe wegukanye igihembo gikuru. Ifoto/GlobalDialogues
Umwanya wa 2 watwawe na Miguel Angel Pérez Ruiz w’imyaka 10 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Mexique, ku nkuru y’umwana muto ucibwa ku nshuti ye Geraldo ngo ni uko (Geraldo) arwaye uburwayi budasanzwe bwatumaga abantu bamuha akato; mu gihe umwanya wa 3 wegukanwe na Stephanie Lones wo mu gihugu cy’ubwongereza.
Ku myaka 10, Miguel Angel Pérez Ruiz niwe wabaye uwa 2. Ifoto/GlobalDialogues
Dore abandi baje muri 20 ba mbere:
Ally Pacifique Mudaheranwa na Muhire Jean Claude bo mu Rwanda, Madalo Banda wo muri Malawi, Juan Emanuel Arenas Pérez wo muri Mexique, abavandimwe 2 Kenneth na Sarah Lebu bo muri Kenya, Samantha da Luz wo mu Buholandi, itsinda Youth Inter Medika ryo muri Indonesia, Fatoumata Barry Ibrahim wo muri Niger, Williams López Martinez wo muri Mexique, Rima Nurmela wo muri Indonesia, Joseph Ange Liberté Tekouolegha wo muri Cameroon, Baleng Wutor Mahama wo muri Ghana, Jonathan Kalala Ngongowo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Enya Rima Rahman wo muri Indonesia, Erika Williams wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Mamadou Yoro Cissé wo muri Senegal ndetse na Precious Mwansa wa Zambia.
Muhire Jean Claude waje muri 20 ba mbere ku nkuru ze 2 yari yohereje muri aya marushanwa avuga ko, “Kuza muri 20 ba mbere byarantunguye, kuko sinakekaga ko inkuru 2 zose nanditse zatsinda ku rwego rw’isi. Ni ishema kuri njye, Ku nshuti zanjye ndetse no Ku Rwanda.”
Muhire Jean Claude kuza muri 20 ba mbere ku isi byaramutunguye. Ifoto/GlobalDialogues
Muhire akomeza agira ati, “Twandika inkuru kugira ngo tubwire abantu ibintu bibi bishobora kubaho cg byabayeho ariko tuba tugamije kubirwanya. Gutsinda GD byanteye imbaraga muri carriere y’ubwanditsi, byatumye ntekereza cyane uburyo nakwandika inkuru zishobora kwigisha abantu hagamijwe kurwanya ihohoterwa, SIDA n'ibiyobyabwenge maze nkatanga umusanzu mu kubaka umuryango nkomokamo no guhindura isi.”
Aya marushanwa ni ngarukamwaka. Mu mwaka wa 2013 igihembo gikuru cyatashye mu Rwanda, aho ryegukanwe na Souria Bona Uwineza, mu gihe umwaka ushize ryatsinzwe n’umunya-Haitikazi Stéphanie Balmir, aha hakaba hagaragara ingufu igitsinagore gifite muri iri rushanwa kuko muri iyi myaka 3 yikurikiranya ryatwarwaga n’abakobwa.
TANGA IGITECYEREZO