RFL
Kigali

MADE IN RWANDA: I Huye babyaza ibirere by’insina imitako imaze kwamamara ari nako bibatunze– AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/12/2016 17:57
2


Ni henshi haba iwanyu cyangwa aho ugenda usigaye usanga imitako imanikwa mu nzu ndetse n’amakarita abenshi bohererezanya bifurizanya iminsi mikuru byose bikoze mu birere by’insina.



Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yatembereraga mu murenge wa Mukura mu karere ka Huye, mu isoko ryo mu Irango, yaje kwinjira mu nzu asangamo urubyiruko n’abagabo bari gukora iyi mitako. Abagabo n’abasore bari kubara inkuru z’ubuzima bwabo bwa buri munsi; buri wese ashishikaye mu kazi ke, haba abari gukora imitako ikoze ku nkoko za Kinyarwanda ndetse n’abari gukora amakarita y’iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani, umunyamakuru yatunguwe no gusanga yinjiye mu nzu ikorerwamo imitako asanzwe abona mu mazu y’abantu.

Aba bagabo n’abasore bagera kuri 35; uretse ko twasanze bose bataje gukora, bibumbiye muri Koperative yitwa “Cooperative de Techniciens Artisanals de Huye”, ikora ubukorikori bushingiye ku muco nyarwanda by’umwihariko buteza imbere ibirere by’insina aka kakaba ari akazi bakora buri munsi ndetse kandi kabatunze, dore ko hari n’abamaze imyaka isaga 20 bagakora; nk’uko babyitangarije mu kiganiro twagiranye.

Habumugisha Jean de Dieu, uyobora iyi Koperative afite imyaka 39 akaba yaratangiye aka kazi afite imyaka 14 y’amavuko. Muri iyi myaka yose Habumugisha nta kandi kazi yigeze uretse ak’ubugeni. “kuva kuri iyo myaka 14 nta kindi kintu nigeze nkora. Ni ukwicara mu nzu nk’uku ngashushanya. Muri make kantunze muri iki gihe cyose kandi n’ubu kantungiye umuryango.”

Aba bagabo n’abasore bamaze igihe kigera ku mwaka n’amezi 3 bishyize hamwe, ariko bakaba batarabona ibyangombwa bibemerera gukora nka Koperative yemewe n’ikigo  cy’igihugu cy’amakoperative, igizwe n’abagabo gusa. Kuba nta muntu n’umwe w’igitsinagore urimo Habumugisha avuga ko atari uko babanze ahubwo, “impamvu ni uko aka kazi, ni akazi gasaba kwihangana. Abakobwa baraza ariko kubera ko amafaranga asa n’atabonekera rimwe buri munsi cyangwa se kenshi, bagacika intege bakigendera. N’ubu hari 2 bari batangiye kwiga ariko ndabona bataje, ntabwo ndamenya impamvu basibye.”

Imitako

Ushobora kuba ufite uyu mutako mu nzu ariko utari uzi aho uturuka.

Buri wese ugize iyi Koperative afite ubuhamya bw’uburyo aka kazi kamutunze, kuko bamwe biyubakiye amazu yabo abandi nabo bakaba babiteganya, babasha kwita ku miryango yabo haba mu kuyitangira ubwishingizi bwa mutuelle, n’ibindi.

Theophile Uwonkunda ugize iyi Koperative akaba amaze imyaka 8 akora aka kazi aho kuri ubu afite imyaka 31; atunze umuryango ugizwe n’umugore n’umwana 1, ndetse akaba atuye mu nzu ye yiyubakiye ayikesha ubu bugeni. Theophile akangurira urubyiruko kudashaka gukira vuba ndetse no kugana imyuga dore ko asanga ariho ejo hazaza hihishe.

“Hari benshi baba bari mu bintu bidasobanutse, ugasanga umuntu ariba rimwe na rimwe ugasanga baranamwishe… inama nagira urubyiruko bagenzi banjye ni ukutihutira gushaka gukira vuba bakiga imyuga. Nk’ubu hano tugenda twakira abantu bashaka kwiga tukabigisha. Abatarabashije kwiga nabagira inama yo kugana imyuga, kandi n’abize nabo akazi ko muri Leta ntabwo ari kenshi. Nabo bagana imyuga bakiga kuko abenshi tubayeho tuyikora kandi biranadutunze rwose!”

Imitako

Umurava ni wose mu kazi.

Kugeza ubu iyi Koperative ikorera aha mu isoko rya Rango, ifite isoko ry’bi bihangano mu mujyi wa Kigali. Nk’uko Habumugisha Jean de Dieu yakomeje abidutangariza, ku munsi bashobora gukora imitako ikoze mu nkoko 50, ariko icyo bakora bikaba ari ugutaka izi nkoko baba nabo baranguye ku bandi bazikora.

Inkoko imwe ikoze muri ubu buryo bayigurisha amafaranga y’u Rwanda 2000, naho agakarita kamwe bakakagurisha amafaranga 200 mu gihe tableau ishobora kugura kuva ku 10,000 kugeza kuri 20,000 y’u Rwanda bitewe n’uko ingana.

Ushobora kwifuza gukorana n’aba bagabo cyangwa no kubagana ngo bakwigishe ubu bukorikori dore ko nk’uko babidutangarije bashishikajwe no kubona urubyiruko rw’u Rwanda rukura amaboko mu mufuka rugakora. Wavugana na Habumugisha Jean de Dieu uyobora iyi Koperative kuri 0785316021.

Reba andi mafoto y'iyi mitako ikorwa mu birere by'insina

Imitako

Iyo bari mu kazi baba banavangamo inkuru z'ubuzima busanzwe ari nabyo bituma karyoha.

Imitako

Iyi mitako itangaje ikorwa mu birere by'insina

ImitakoHabumugisha Jean de Dieu uyobora iyi Koperative ari gushushanya ku nkoko ngo arebe uko aza kuyitaka.

ImitakoBabanza gushushanya mbere yo gukora umutako

ImitakoAri gushyira imitako ikoze mu birere ku nkoko

ImitakoAri gukora udukarita tw'iminsi mikuru ya Noheli n'ubunani yandikisha ibirere by'insina ku rupapuro

ImitakoAka nako gakoze mu birere by'insina

Imitako

Aka kabaho kariho ubugari bw'imyumbati ari nabwo bifashisha nka colle ifatisha ibirere ku kintu bari gutaka (haba inkoko, agakarita cyangwa tableau)

Imitako

Izi zarangije gukorwa. Ushaka kwifuriza inshuti n'abavandimwe iminsi mikuru kamwe urakagura ku mafaranga 200 y'u Rwanda.

Imitako

Izi ni zimwe muri tableau bakora. Zikoze mu mbaho za triplex batakishije ibirere bakoramo aba bantu.

Imitako

Aka aracyakandikaho

Imitako

Aba ni bamwe mu bagize iyi Koperative ikora imitako ya Kinyarwanda mu birere by'insina.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gogo7 years ago
    Bana b'iwacu mukomereze aho!ibyo bihangano byanyu ni byiza pe!
  • NIKUZE JOSELYNE6 years ago
    Ni ukuri ndabemeye pe ..... Najyaga mbona iyo mitako ariko si narinzi aho ikorerwa. kandi ndabona ari akazi katoroshye, gusa courage. None se ko mwatubwiye izina rya cooperative naho bakorera, baba bafite e-mail adress cyangwa nimero ya telephone? Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND