Bill Gates umuherwe washinze isosiyete y’ikoranabuhanga ya Microsoft ku kayabo ka miliyoni 3 z’amayero yaguriye umukobwa we icyanya cy’amafarasi kugirango azitorezemo yitegura irushanwa ry’isiganwa ku mafarasi ku mugabane w’uburayi
Icyanya De Begijnhoeve kiri mu Bubiligi ni kimwe mu bifite izina rikomeye ku mugabane w’uburayi biturutse ku bugari n’ubwiza bwacyo.kimaze imyaka 7 cyubatswe gifite ubugari bwa hegitari 8.5.
Aborozi b’amafarasi bari bakirimo bagiye kwimukira umukobwa Jennifer Gates w’imyaka 21 ,ugiye kwagura impano ye yo gusiganwa ku ifarasi,ashaka kongera ku mpamyabumenyi yakuye muri kaminuza ya Stanford.uyu mukobwa aritegura kwitegura irushanwa ryo gusiganwa ku ndogobe mu burayi mu mwaka wa 2019.
Kuri Bill Gates ngo asaga miliyali 3 z’amafaranga y’u Rwanda ni macye ugereranije n’ibyishimo by’umukobwa we.Hashize imyaka 4 gusa kandi Bill Gates aguriye uyu umukobwa we umugozi w’ifarasi ukoze muri zahabu.
7 sur 7.be
TANGA IGITECYEREZO