RFL
Kigali

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:5/03/2013 8:29
0




Mu kiganiro ubuyobozi bw’ibi bigo byombi bwagiranye n’abanyamakuru cyabereye ku kicaro gikuru cya banki y’abaturage kuri uyu wa mbere bakaba batangaje ko ubu buryo bwatangiye gukoreshwa k’umugaragaro kuva kuri uyu wa mbere taliki 04 Werurwe.

BPR and Tigo

Abayobozi ba BPR na Tigo basobanura iby'ubu buryo bushya.

Hamwe n’ubu buryo bushya bwatangijwe,umufatabuguzi wa Tigo uherereye ahariho hose mu gihugu usanzwe akoresha uburyo bwa mobile banking bwa banki y’abaturage azajya abasha kubona ama unite ya Tigo yose yifuza isaha ndetse n’igihe icyo aricyo cyose mu gihe yinjiye muri telephone ye akandikamo ibi bikurikira *150#

BPR

Paul Van Apeldoorn umuyobozi mukuru wa BPR asobanura iyi mikoranire mishya naTigo

Nkuko madame Chantal Umutoni ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi no kubikwirakwiza hanze muri Tigo  yabitangaje yavuze ko bahisemo gukorana na banki y’abaturage y’u Rwanda nk’imwe mu mabanki bahuje ikerecyezo kimwe cyo kwegera no gusanganiza serivise abaturage aho bari mu bice byose by’igihugu.

Ati:”twishimiye gukorana na Banki y’abaturage kuko dufite ikerekezo kimwe cyo korohereza abaturage mu maserivise atandukanye tubagezaho ndetse iyi ni intangiriro y’ubufatanye bwacu cyane ko  duteganya gukorana na banki y’abaturage mu mishinga myinshi iri imbere yo guha no kwegereza serivise abakiliya bacu.”

BPR

Abanyamakuru basobanurirwa uko ubu buryo buzakora.

Ku ruhande rw’umuyobozi mukuru wa banki y’abaturage,bwana Paul Van Apeldoorn nawe yagize ati:”imwe mu ntego za banki y’abaturage ni ugukomeza gushyiraho no guhanga ibisubizo by’igihe ku bakiliya bacu aho bari hose, muri ubwo buryo tukaba twishimiye ubufatanye n’ikigo cya Tigo bwo kugeza kubakiliya bacu uburyo bwo kugura ama unite bakoresheje uburyo bwacu bwa mobile banking.”

Ubu buryo bushya bwo kugura ama unite bukaba buje bwunganira ubundi bwari busanzwe bwakoreshaga Tigo Cash ariko aha ho umuntu utari muri Tigo Cash akaba ashobora kuzajya yiyoherereza cyangwa se akoherereza mugenzi we ama unite ayakuye kuri konti ye ya banki y’abaturage.

Selemani Nizeyimana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND