RFL
Kigali

Banki ya Kigali yabonye uburenganzira bwo gukorera muri Kenya

Yanditswe na: slim dallas
Taliki:24/02/2013 19:48
0


Banki Nkuru ya Kenya yemereye Banki ya Kigali gufungura ishami ryayo i Nairobi muri Kenya.



Ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda byatangaje iyi nkuru, bivuga ko kuba Banki ya Kigali igiye gukorera ku isoko rya Kenya, bigaragaza ko ubutwererane bw’Akarere burushaho gutera imbere.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Banki Nkuru ya Kenya rivuga ko izabona inyungu mu bikorwa by’ubucuruzi bizagenda byiyongera mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba.

Banki ya Kigali kugeza ubu ifite amashami 40 mu gihugu, ikaba ikorera no ku isoko ry’imari n’imigabane ; ibaye iya karindwi mu mabanki mpuzamahanga yemewe na Banki Nkuru ya Kenya.

Muri serivisi z’amabanki BK izibandaho i Nairobi, harimo gutanga inguzanyo nini n’iziciriritse.

Banki Nkuru ya Kenya iteganya ko kwinjira muri Kenya kw’amabanki yo mu bihugu byo hanze yayo bizazamura urwego rw’imari kuko hazatangwa serivisi zitandukanye .

source:igihe

M.Karim/Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND