RFL
Kigali

Abahanzi batangiye kwishyurirwa kugira indirimbo kuri interineti binyuze muri serivise ya Afrifame-UKO BITEYE

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:9/01/2015 10:22
5


Mu myaka itandatu ishize, nta gushidikanya ko umuziki nyarwanda wateye intambwe ikomeye kurusha ibihe byabanje.Uburyo bwo kuririmba no gukora indirimbo (production) byateye imbere, bityo bituma n’umuziki muri rusange ugira abafana benshi.



Amaradiyo, amatelevisiyo, ndetse n’imbuga zo kuri Interineti zakuruye abafana b’umuziki nyarwanda aho batangiye kuwuha agaciro kurusha indirimbo zo mu mahanga.Mu myaka ya 2000 wasangaga abantu bose bahita bahindura umurongo iyo indirimbo nyarwanda yakinywaga. Sosiyete zikomeye nazo zatangiye gukorana n’abanyamuziki mu kwamamaza ibicuruzwa na serivisi zabo babinyujije mu marushanwa akomeye nka Primus Guma Guma Super Star (PGGSS). Abahanzi batorwa behembwa akayabo.Bigaragarira buri wese umuziki nyarwanda wateye imbere.

Ikoranabuhanga nka Interineti ndetse n’ amatelefone akomeye (smart phones) byahinduye uburyo abantu bumva bakanagura umuziki ku isi hose. Igurisha ry’indirimbo ku ma CDs ndetse na “vinyl records” (ibiziga binini byabikwagaho amajwi cyera) byasubiye inyuma ugereranyije n’igirusha  ry’umuziki kuri Interineti hakoreshejwe kugura indirimbo ngo uyitunge (Downloads) cyangwa se kwishyura ngo wumve indirimbo (streaming).  Umuhanzi wese muri iki gihe ashobora kubyaza amafaranga umuziki we ku isi hose n’iyo yaba adafite amasezerano n’amasosiyete atunganya akanagurisha umuziki (record deal).Ese abahanzi nyarwanda barimo gukoresha ubu buryo mu kubyaza umuziki wabo inyungu?

Afrifame ni serivisi yatangijwe na sosiyete yo mu Rwanda Inyarwanda Ltd muri 2014  mu rwego rwo gufasha abahanzi bo mu karere gukwirakwiza no kugurisha umuziki wabo ku masoko mpuzamahanga nka Itunes, Google Play, Youtube ndetse n’andi menshi.

Uyu munsi, Bwana Joseph Masengesho, umuyobozi mukuru wa Inyarwanda Ltd yagiranye ikiganiro na Inyarwanda.com mu rwego rwo gusobanurira abantu bose gahunda z’iyi serivisi ya Afrifame.Iki ni ikiganiro twagiranye:

Inyarwanda.com :Ese Afrifame ni iki?Ihuriye he na Inyarwanda?

Joseph Masengesho:Afrifame  (byaturutse kuri “African Fame”) ni uburyo bwo gukwirakwiza no kugurishiriza abahanzi bigenga  ibihangano by’amajwi n’amashusho ku masoko mpuzamahanga hakoreshejwe ikoranabuhanga. Umuhanzi wigenga ni umuhanzi ufite uburenganzira bwose ku ndirimbo ye (full ownership rights). Aha ni ukuvuga umuhanzi utarigeze asinyana amasezerano n’indi sosiyete  itunganya umuziki cyangwa igurisha umuziki iyo ariyo yose(Abahanzi hafi ya bose bo mu Rwanda bari muri iki cyiciro).

Abahanzi bigenga bakoresha imbaraga nyinshi (ubwitange, igihe n’amafaranga) bandika ndetse banatunganya indirimbo ariko hari indi ngingo y’ingirakamaro batitaho cyane:”Kuwubyaza amafaranga”(monetization). Iyo turimo gusobanurira abahanzi kugira ngo tubasinyishe, tubibutsa ko niba barashyize indirimbo zabo kuri Interineti (cga hari undi wazishyizeho) hashobora kuba hari umuntu urimo kuzibyaza inyungu bitemewe n’amategeko. Icyo ni cyo tubafasha: baduha uburenganzira bwo gucunga, gukwirakwiza ndetse no kubagushiriza umuziki.

CEO

Bwana Joseph Masengesho, Umuyobozi mukuru w'ikigo Inyarwanda LTD ari nacyo cyatangije iyi serivisi

Inyarwanda.com:Kuki mutagumanye izina Inyarwanda mugahitamo izina “Afrifame?”

 Joseph Masengesho:Hari impamvu ebyiri z’ingenzi zatumye duhitamo gukoresha iri zina:Iya mbere ni uko Afrifame yatangijwe nka serivise ya Inyarwanda aho kuba sosiyete y’igenga (service).Iya kabiri, turashaka kwagura ibikorwa byacu muri Afurika yose.Biragoye kwagura iri soko hakoreshejwe izina Inyarwanda.Abahanzi bo mu bindi bihugu bagaragaje impungenge ziturutse kuri iri zina ari nayo mpamvu twahisemo gukoresha izina rifite aho rihuriye na Afrika (Afrifame).

Inyarwanda.com:Kuki mutagize iki giterezo mu myaka itanu ishize ubwo mwatangizaga Inyarwanda?

Joseph Masengesho:Byari ikibazo cy’igihe.Mbere na mbere, muzika nyarwanda yungutse abakunzi benshi muri iyi myaka itanu cyangwa itandatu ishize. Ntabwo ndimo gushaka kwivuga ibigwi ubu ariko Inyarwanda.com ni kimwe mu bintu byatumye umuziki nyarwanda ukundwa muri diyasipora ndetse na hano mu gihugu. Ikindi, haje ikoranabuhanga ryahinduye uburyo umuziki ugera ku bakunzi bawo.Ikoranabuhanga rya Interineti ryatumye habaho uburyo bushya butandukanye bwo kumva no kugura umuziki.Aha twavuga nk’uburyo bwa One-Click Download kuri Itunes cyangwa se uburyo bwo kumva umuziki k’ubuntu nko kuri Youtubena Spotify aho imbuga zungukira mu matangazo bagenda bashira hagati y’ indirimbo (Advertisements).Nta gushidikanya ubu abantu bakoresha amafaranga menshi bagura umuziki kurusha mbere.

Urugero, singikeneye gutunga indirimbo kuri telephone cyangwa mudasobwa  ahubwo nshobora kuzumva kuri Interineti ku buntu. Amatangazo ntacyo antwara kuko niyo atuma abahanzi batera imbere ndetse n’izi mbuga zigakomeza kubaho.

Afrifame

Afrifame yabereye igisubizo abahanzi benshi

Inyarwanda.com:Wadusobanurira uburyo Afrifame ibyaza umuziki amafaranga?Watangirira igihe umuhanzi asinye amasezerano kugeza atangiye guhabwa amafaranga?

Joseph Masengesho:Intego nyamukuru yacu ni ukubyaza muzika amafaranga mu buryo bwose bushoboka ndetse no kwishyura abahanzi amafaranga yabo.

Muri macye dore uko tubigenza:

Iyo dusinyanye amasezerano n’umuhanzi, tuba tubonye uburenganzira busesuye bwo kugenzura no gukwirakwiza ibihangano bye kuri Interineti.

Nyuma umuhanzi atuzanira ibihangano by’umwimerere; ikipe ya Afrifame ihita itangira kubikwirakwiza ku masoko mpuzamahanga binyuze mu bafatanyabikorwa bacu(third-party agents).Kugeza ubu dukwirakwiza indirimbo ku masoko 33 harimo nka Itunes, Google Play, Amazon, Beats Music, IHeartRadio, Deezer, Youtube, Spotify, na Shazam. Spinlet ni urubuga rwo muri Afrika y’uburengerazuba kandi iri gukundwa cyane kuri uyu mugabane; naho wahasanga umuziki nyarwanda.

Icyiciro gikurikiraho gisa nk’aho ari nacyo gikomeye ni ukugenzura uburyo igihangano gikoreshwa.Hari abandi bantu benshi bakoresha ibihangano byacu ndetse bakanagerageza no kubigurisha mu buryo butemewe n’amategeko.Twe dukoresha uburyo bwo kwandikisha ibihangano no kubihesha uburenganzira(copyright) ku masoko manini mu bihugu bitandukanye. Tugerageza guhagarika abo bantu kuko baba bahombya ny’ir’ibihangano.

Iyo ibihangano bimaze kugera ku isoko, ikindi dukora ni ukubyamamaza.Aha, ntidukoresha gusa urubuga rwacu rwa Inyarwanda.com ahubwo dukoresha ubundi buryo butandukanye burimo imbuga nkoranyambaga kugira ngo tugere byimbitse kubo dushaka. Hari n’igihe twishyura kugirango ibihangazo bigera ku bafana.

Amafaranga avuye ku ndirimbo runaka turayakusanya maze umuhanzi akishyurwa hakurikijwe ibikubiye mu masezerano twagiranye.Turimo gutegura uburyo buzajya butuma umuhanzi abasha gukurikirana uburyo indirimbo ze zicuruzwa umunsi ku munsi.Twishyura  umuhanzi buri mezi atatu iyo umugane we ungana cyangwa urenga amadolari 25 ($25 USD). Iyo ari munshi ya $25, turagumana kugeza igihe azagereraho cyangwa igihe umuhanzi ahagaritse amasezerano na Afrifame.

Inyarwanda.com:Ni gute mushyiraho indirimbo?Ese mukoresha ubuhe buryo?Mushyiraho indirimbo imwe imwe (singles) cyangwa alubumu (albums)?

Joseph Masengesho:Ibyo byose birashoboka.Ubwo twatangiraga uyu mushinga twakoze alubumu6 ziriho ahahanzi bose kuko twashakaga kushyira indirimbo nyinshi ku masoko.Kugeza ubu dufite indirimbo zisaga 800 ku isi yose.

Inyarwanda.com :Ni gute abantu bagura cyangwa bumva indirimbo binyuze muri Afrifame ?

Joseph Masengesho :Nk’uko twabisobanuye mbere,Afrifame ni serivise yo kumenyekanisha no kugurisha umuziki ku masoko mpuzamahanga menshi ashoboka bitandukanye no kuba isoko rimwe. Ushobora kugura cyangwa kumva indirimbo zacu aha hakurikira :

Amasoko y’indirimbo :

Afrifame

Youtube:Shene yacu yitwaAfrifame

Ku rubuga rwa Inyarwanda.com:  Indirimbo zose abahanzi badusinyiye ziba zifite ahantu handitse “Buy” (Gura) nk’uko bigaragara kuri iyi foto:

 Afrifame

Mu minsi iri imbere indirimbo ndetse na alubumu zose dutangaza zizaba zigaragara ku rubuga rwa Afrifame.com. Uru nirwo ruzaba urubuga ushobora kuboneraho amakuru yose ashoboka ajyanye na Afrifame.

Inyarwanda.com :Hari imibare mufite mwasangiza abasomyi?

Joseph Masengesho :Dore uko byari byifashe mu irangira rya 2014 :

Indirimbo 2 zaguzwe kurusha izindi (paid downloads): Fata Fata ya DJ Zizou (2013) na Yaciye Ibintu ya King James (2014)

Best 2 zumvwe cyane (amajwi): Habona ya Christopher (2012) na Abubu ya King James (2013)

Ibihugu 2 byaguze indirimbo kursha ibindi: Leta zunze ubumwe za Amerika n’Ububiligi. Turashimira abafana bacu baba muri ibi bihugu.

Amasoko yinjije inyungu nyinshi: Itunes, Spotify, na Amazon

Videwo zarebwe cyane (Youtube): YaciyeIbintu yaKing James (2014), Fata Fata ya Dj Zizou (2013), Ndagutegereje ya King James (2013), na Baramushaka ya Knowless (2013).

Alubum yaguzwe cyane: Rwandan Best Collections 2013

Alubumu yumviswe cyane: Rwandan Best Collections 2013

Abahanzi 2 bagurishije kurusha abandi: King James na Urban Boys

Inyarwanda.com:Ni iyihe mbogamizi ikomeye muhura nayo?

Joseph Masengesho:Imbogamizi ikomeye twahuye nayo ni uburyo bwo kugenzura imigurishirize (logistics). Iyi ni serivisi ihurirwamo n’abantu benshi: abakora ibihangano, ababikwirakwiza, ababigurisha, ababitangaza, rimwe na rimwe na leta izamo mu gukusanya imisoro ndetse no gutanga uburenganzira bwite ku bihangano(copyrighting).Mu bihugu bimwe na bimwe nka leta zunze ubumwe z’ Amerika bisaba ko tugomba kwishyura imisoro; mu bindi bihugu, amategeko agenga uburenganzira ku bihangano aragoye ku buryo bisaba igihe kugira ngo umuziki wacu wemerwe  ku isoko n’amategeko.

Inyarwanda.com:Mwagarutse cyane ku bubiko mpuzamahanga bw’indirimbo,ese harimo n’abakunzi ba muzika bo mu Rwanda ndetse no mu karere?

Joseph Masengesho:Iki ni ikibazo cyiza.Abenshi mu bagura muzika bari mu Rwanda ntibafite uburyo bakwishyura ku masoko mpuzamahanaga, ariko biri guhinduka.Afrifame yatangiye nk’umushinga wo gukwirakwiza umuziki ibinyujije kuri Internet kuko byari bigoye kugenzura uburyo umuziki wakoreshwaga hano mu Rwanda.Itegeko rigenga uburenganzira ku bihangano ndetse no kwiba ibihangano nizo mbogamizi 2 zikomeye mu Rwanda.Buri muntu wese ashobora kugurisha CDs z’indirimbo hirya no hino kandi nyamara nta burenganzira umuhanzi yamuhaye. Uko tugenda tugirira isoko icyizere, ni inshingano zacu gufatanya n’abahanzi n’inzego za Leta mu guza imico mibi yo kugurisha cyangwa gukoresha indirimbo nta burenganzira (piracy).

Ubu turi kuvugana na sosiyete imwe y’itumanaho mu Rwanda aho abantu bazajya bashobora kureba, gutira no gutunga indirimbo bifashishije amafaranga yo muri telephone zabo.Ubu buryo buzatangira gukora vuba aha cyane rwose.

Inyarwanda.com:Mwavuze kugura umuziki hakoreshejwe uburyo bwa “download” ndetse na“streaming”.Mwasobanurira abasomyi uko bitandukanye ndetse n’ibiciro?

Joseph Masengesho:Uburyo bwa “download” bukoreshwa iyo ushaka kwishyura kugira ngo indirimbo uyitunge kuri telephone, “tablet”, cyangwa se mudasobwa byawe. Aha twatanga ingero nka Itunes, Google Play, ndetse na Amazon.

“Stream”ni igihe uhisemo kumva indirimbo kuri Interineti utazishyize kuri mudasobwa yawe.Aha, Spotify (amajwi)na Youtube (videwo n’amajwi) nizo mbuga zizwi cyane.

Igiciro kuri “download” gihinduka bitewe n’isoko.Urugero nka Itunes ica amadolari 0.99 ($0.99 USD) ku ndirimbo imwe ya audio mp3 ndetse n’amadolari 9.99 ($9.99 USD) kuri alubum.Ku rundi ruhande uburyo bwa “stream” buragutse:ushobora kwishyura buri kwezi nta butumwa bwamamaza (subscription) cyangwa se ukumva umuziki ku buntu ariko hazamo n’ubutumwa bwamamaza.

Umubare w’ amafaranga umuhanzi ahabwa iyo indirimbo ye ikinwe rimwe ahinduka bitewe n’isoko ndetse n’amatangazo yaciyeho igihe indirimbo yakinwe.Hari amatangazo yishyura menshi ndetse n’ayishyura macye.

Inyarwanda.com:Hagati ya “Stream”na“Download” ni iki cyinjiza amafaranga menshi?

Joseph Masengesho:70% by’ibyo twinjiza biva muri “stream” y’indirimbo z’amashusho(videos) n’indirimbo z’amajwi (audio).

Inyarwanda.com:Ese abahanzi nyarwanda bose basinyanye amasezerano na Afrifame?

Joseph Masengesho:Kugeza ubu dukorana n’abagera kuri 85% mu bahanzi bakunzwe hano mu Rwanda.Harimo abagirana amasezerano n’abandi ariko hari ikintu kimwe batamenya:Afrifame yamamaza ndetse ikanamenyekanisha abahanzi n’ibihangano byabo ku buntu ibinyujije ku rubuga rwa www.inyarwanda.com.Niba wenda warasinyanye amasezerano na sosiyete igurisha indirimbo yo mu Uburusiya nk’urugero, sinzi niba bazamenyekanisha igihangano cyawe. Mureke dushyire hamwe twubake uburyo buhamye kandi bufitiye inyungu uruhando rwa muzika nyarwanda.

Inyarwanda.com:Hari ubutumwa mufite mwagenera abahanzi nyarwanda ndetse n’abakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange?

Joseph Masengesho:Ndasaba abahanzi kwitabira iki gikorwa cy’ubucuruzi.Abahanzi nyarwanda ntibimenyekanisha na gato.Abenshi ntibafite conte ku mbuga nkoranyambaga zo kubamenyekanisha biruseho ndetse n’abazifite ntibazibyaza umusaruro.Biratangaje kubona umuhanzi ajya gukora ibitaramo nko mu Ububiligi akarinda avayo adasabye abantu kugura indirimbo ze kuri Itunes kandi abizi neza ko azifiteho.

 

Naho ku bakunzi ba muzika nyarwanda nabasaba kutagura indirimbo z’abahanzi ari uko bazibuze ku buntu, ahubwo bajye bazigura kugirango bafashe abahanzi babo.Ntibakagure umuziki cyangwa ngo bawukwirakwize ku bandi mu buryo butemewe n’amategeko.Bajye barena za video ndetse banumve indirimbo ku mbuga zacu kuri Spotify, Youtube n’ahanzi.Kuri buri faranga bishyura, igice kinini kijya ku muhanzi.

Izi ni zimwe muri Album z'abahanzi nyarwanda zigaragara mu bubiko butandukanye:

album

album

album

patient

Amazon: http://www.amazon.com/Patient-Bizimana/dp/B00KJ71HGU/ref=sr_1_1?s=dmusic&ie=UTF8&qid=1401859686&sr=1-1&keywords=Patient+Bizimana

Dominic

album

 

album

 

 Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • minga kabrain 9 years ago
    nkubunfite indirinbo kandi ndimukarere karubavu mwsnfasha ute kugira nyishire kururu rubuga murakoze?
  • minga kabrain9 years ago
    nonese nkabahanzi barihasi cyane mubafashagute kugirango babe bakora indirinbo ndeste banazamamaze?
  • niyigaba9 years ago
    bizatuma bagira ku manyarwanda ahagijebamere nkabandi bakize
  • niyigaba9 years ago
    ndumva ari byiza none se nabahanzi barimo bazamuka nka social mula.pedro someone. nabandi bazizane
  • josiane9 years ago
    nazanjyemo narimo bazamuka nabo nka patricko





Inyarwanda BACKGROUND