Abahanzi bagize itsinda rya Urban Boys bakomeje kugira umugisha wo kugeza muzika yabo mu bihugu by’amahanga, nyuma y’indirimbo yabo Tayali bakoranye na Iyanya wo muri Nigeria, televiziyo zo muri icyo gihugu ndetse n’izindi mpuzamahanga zikaba zikomeje gushakisha indirimbo zindi z’iri tsinda kandi zikazinyuzaho kenshi.
Nk’uko bimaze kugaragarira benshi, gukorana na Iyanya byunguye byinshi Urban Boys kuko byabahesheje kumenyekana mu gihugu cya Nigeria, iki gihugu kandi kikaba kinafite amateleviziyo n’ibindi bitangazamakuru bikomeye mpuzamahanga kuburyo ari inzira nziza ishobora gukomeza guteza imbere Urban Boys mu ruhando mpuzamahanga ari nako muzika nyarwanda irushaho kumenyekana.
Urban Boys bakomeje gutuma abanyamahanga bamenya u Rwanda n'umuziki warwo
Indirimbo yitwa “Yawe” niyo Urban Boys baheruka gushyira ahagaragara amashusho yayo, iyi ndirimbo ifite amashusho yashimwe n’abakunzi ba muzika bo mu Rwanda batari bacye ikaba yaramaze no kugera ku mateleviziyo yo muri Nigeria aho bayishyiraho bakanasobanura byinshi kuri iri tsinda, ibi bikerekana ko muzika nyarwanda irimo kugenda imenyekana muri iki gihugu gituwe cyane, dore ko gifite abaturage hafi miliyoni 170.
Urban Boys sibo gusa bavugwa ahubwo hanavugwa u Rwanda bakomokamo
Imwe muri izo televiziyo zikomeye zo muri Nigeria yitwa Hip TV, imaze iminsi icishaho iyi ndirimbo ndetse hakaba n’aho yayicishijeho mu ndirimbo zikunzwe ndetse igenda inayisobanuraho byinshi nk’uko bigaragara, bakavuga ku ndirimbo uwayo ari nako bavuga amavu n’amavuko ndetse n’inkomoko ya Urban Boys, abayigize n’ibindi byinshi bitandukanye byerekeranye na Urban Boys.
Iyi ndirimbo ifite amashusho arimo utuntu twinshi tudasanzwe twayifashije gukundwa
REBA HANO "YAWE YA URBAN BOYS"
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO