Nyuma y’uko mu igazeti ya leta hasohotse amabwiriza agena impinduka mu myandikire y’amwe mu magambo agize ururimi rw’ikinyarwanda bigateza impaka,Amb.Joseph Habineza, Ministiri w ‘umuco na siporo aratangaza ko byari bikwiye kuganirwaho mu buryo buhagije.
Kuri uyu wagatanu nibwo inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco ifatanyije na ministeri y’umuco na siporo yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ku ngingo irebana n’ibyasohotse mu igazeti ya leta aho hatangajwe amabwiriza agenga impinduka kuri amwe mu magambo y’ikinyarwanda hagamijwe kwandika amagambo nk’uko avugwa, ibintu bitavuzweho rumwe n’abanyarwanda benshi hirya no hino.
Ministiri Joe yifuje ko habaho ibiganiro kuri aya mabwiriza(photo:Umuseke)
Muri iki kiganiro, Dr.Niyomugabo Cyprien intebe y’inteko y’ururimi n’umuco(umukuru w’inteko y’ururimi n’umuco)ari nayo yashyizeho aya mabwiriza yavuze ko mbere y’uko aya mabwiriza ajyaho habanje kubaho ibiganiro byaguye hagati y’iyi nteko ndetse n’abanyarwanda b’ibyiciro byose(urubyiruko,abakuru,inzobere,….).Yongeyeho kandi ko bidatangaje kuba abantu baravuze byinshi kuri iri vugururwa.
Dr.Niyomugabo yagize ati : »Ni ibisanzwe ko ivugururwa ry’imyandikire rigira abo rihungabanya.Ahubwo byaba bitangaje bitabaye cyane cyane ku bantu bakuru.Ibyo byitwa gutsimbarara . »Yakomeje avuga ko ikibazo ari amagambo yandikwa mu buryo butandukanye ariko agasomwa kimwe.Aha yatanze urugero rw’ijambo « Icyerekezo ».Hatangajwe kandi ko amwe mu mazina bwite arebwa n’aya mabwiriza azakomeza kuguma uko yari ameze.
Dr.Niyomugabo ukuriye inteko nyarwanda y'umuco n'ururimi(Intebe y'inteko)
Nyuma y’ibisobanuro byinshi ku mpamvu zashingiweho hajyaho amabwiriza agenga impinduka mu magambo amwe y’ikinyarwanda, Ambasaderi Joseph Habineza Minisitiri w’umuco na siporo yishimiye uburyo abantu bagiye bagaragaza kutishimira aya mabwiriza ndetse avuga ko byari bikwiye ko habanza kubaho ibiganiro nyunguranabitekerezo mu buryo bwagutse.
Yagize ati : « Ibi bigaragaza ko mu Rwanda hari Demokarasi.Hagombaga gushakwa uburyo abantu babiganiraho ndetse byakagombye kuba byaraganiriweho mbere abantu bagatanga ibitekerezo abantu bakicara bakabyigaho ».
Imyandikire mishya yatangiye gukoreshwa ku mpapuro z'inteko nyarwanda y'ururimi n'umuco
Minisitiri Habineza yakomeje avuga ko ni biba ngombwa ko hagira ingingo zisubirwamo muri aya mabwiriza ziza subirwamo.Yagize ati : « Ni biba ngombwa ko haba ibintu bisinyurwamo hano bizasinyurwa. »
Abantu bose batanze ibitekerezo muri iki kiganiro bagaragaje kutavuga rumwe kuri aya mabwiriza ndetse banatanga ibitekerezo bitandukanye ku buryo hagira ibihindurwa mu rurimi rw’ikinyarwandaaho kubigenza uko babigenje muri aya mabwiriza mashya.
Twabibutsa ko mu igazeti ya leta yasohotse muri uku kwezi hasohotse amabwiriza agenga impinduka y’imyandikire y’amwe mu magambo y’ikinyarwanda.
Ingero :
Kwandika imigemo(n)jyi, (n)jye,(n)cyi,n(cye),uyibangikanyije na (n)gi,(n)ge, (n)ki, (n)ke byarahindutse hakoreshwa gi,ge,ki,ke, bisanzwe bikoreshwa mu Kinyarwanda.Imbere y’izindi nyajwi zitari i na e nta gihinduka.
Ese wowe ni iki uvuga kuri izi mpinduka mu myandikire y'ururimi rw'ikinyarwanda?
Robert Musafiri
TANGA IGITECYEREZO