RFL
Kigali

Umunyeshuri wo muri ULK yatsindiye inzu ya 5 muri promosiyo ni Ikirenga ya Airtel

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/12/2014 17:16
2


Hatorwa umunyamahirwe utsindira inzu ya 5 muri Ni ikirengaaaa, Valentine Bugingo ubu wiga mu mwaka wa kane mu ishami ry’igengamari muri ULK niwe wasekewe n’amahirwe.



Valentine w’imyaka 24, n’umunezero mwinshi yashimiye Airtel cyane. Yagize ati “Ntago ndabyiyumvisha ko natsindiye inzu. Byantunguye bidasanzwe kandi bimbereye intambwe nziza izamfasha ubwo nzaba ndangije amashuri. Ndashishikariza abantu bose ndetse n’abandi banyeshuri gukoresha Airtel kuko nabo amahirwe ashobora kubasekera.

airtel

Bugingo ahagaze imbere y'inzu yatsindiye

Nkuko tubikesha John Magara umuyobozi uhagarariye Airtel, hasigaye inzu ebyiri kandi buri wese ashobora kuba umunyamahirwe.

Yagize ati “Turashishikariza abantu bose gukomeza gukoresha Airtel ndetse na serivisi zacu zitandukanye. Amahirwe yo gutsindira inzu ashobora nawe kuba ayawe. Buri mukiriya wese ashobora kuba umunyamahirwe.”

Nubwo hasigaye gusa inzu eshatu mu nzu 8 zose zari zarateganyijwe gutangwa muri Ni ikirengaaaa, iyi poromosiyo ikomeje gukurura ndetse no gushimisha benshi.

Abakiriya binjira muri iyi poromosiyo binyuze mu buryo 4 gusa, aho bahita bagira amahirwe yo gutsindira amafaranga buri munsi cyangwa inzu buri cyumweru (Inzu ziherereye muri Kinyinya, Kigali). Icyo basabwa gusa ni kugura ikarita yo guhamagara buri munsi cyangwa kugura ipaki (pack) ya interineti kuri *456*8# cyangwa kugura ipaki (pack) yo guhamagara, uhamagara MAMO kuri 141 cyangwa gukoreshe Airtel Money kuri *182#.

airtel 

Bugingo ahabwa urufunguzo rw'urwibutso ko yatsindiye inzu

Inzu ya mbere yegukanwe na Noeline Mbabazi wari atuye Kanombe,akorera ikigo IPRC. Iya kabiri yatsindiwe na Renatha Uberewe wari utuye Kimisagara ukora akazi k’ubuseriveri. Iya gatatu yaratsindiwe na Alain Aima Ingenzi ukora akazi k’ubusekirite muri Gicumbi hanyuma iya 4 itsindirwa na Shoza Nyinawumuntu ufite imyaka 20, wiga Groupe Scolaire Matimba wari atuye Nyagatare.

Tombola ya 6 muri Ni ikirengaaa izakorwa mu cyumweru gitaha, ubwo undi mukiriya wa Airtel w’umunyamahirwe azatsindira inzu igezweho.

Airtel Rwanda yatangiye iminsi mikuru kandi irizeza abakiriya bayo ko hakiri byinshi byiza ibateganyiriza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gicaniro9 years ago
    encore felicitation ma chr vava
  • NITEGEKA DAVID9 years ago
    IGITEKEREZO NATANGA NUGUSHISHIKARIZA ABANYARWANDA BOSE GUKORESHA UMURONGO WA AIRTEL NIWOMWIZA KANDI WIZEWE MURAKOZE





Inyarwanda BACKGROUND