RFL
Kigali

MTN Rwanda ikomeje kwegera abakiriya bayo hirya no hino mu ntara igasabana nabo ikabaha na Poromosiyo- AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/10/2015 8:55
0


Ku nshuro yayo ya gatanu MTN Rwanda ikomeje kwegera abakiriya bayo hirya no hino mu ntara isabana nabo. Uyu mwaka wa 2015 MTN yasuye uturere dutandukanye aritwo Gicumbi, Kirehe, Muhanga na Huye.



Mu bikorwa bitandukanye MTN Rwanda irangaje imbere harimo gutanga za television muri gahunda ya Tunga Tv mu mirenge itandukanye igize utwo turere, kubagezaho ibicuruzwa byabo ari nako basobanurira abakiriya babo ku mikoreshereze muri rusange ya za telefoni.

MTN Rwanda

MTN yasobanuriye abakiriya bayo imikoreshereze ya za terefoni

Hagiye habaho no guhura n’abakiriya babo bimena baboneraho akanya ko kubabwira aho MTN igeze ikora mu gihungu nibyo imaze kugeraho dore ko ahanini bibandaga mu gushimira abakiriya muri rusange kuko bagejeje miliyoni enye z’abafatabuguzi bakongera bagasabana.

Bwana Alain Numa ushinzwe iki gikorwa cya MTN cyo kwegera abakiriya no gusabana nabo, yatangaje ko ntako bisa kwegera umukiriya kuko hari igihe aba yarakubuze ngo agushimire ndetse anakubwire ikimuri ku mutima. Yagize ati:

Burya ntakiba cyiza nk’iyo ugerageza ukegera abakiriya bawe kuko hari igihe usanga hari uwugushima akabura aho akuvana ngo abikwibwirire ndetse anaguhe n’inka  kandi na none umukiriya ntakakubure ngo akubwire ikimuri ku mutima niba hari ibimubabaza kumutima akabura aho abivugira

Alain Numa

Bwana Alain Numa umwe mu bayobozi ba MTN ufite mu nshingano iki gikorwa cyo kwegera abakiriya ba MTN

Yakomeje atubwira ko hejuru yo kwegereza ibicuruzwa abakiriya no kubasobanurira imikoreshereze ya telefoni muri rusange, baboneyeho n’akanya ko gushimira abakiriya babo kubwo guhitamo MTN bakanabana nayo kugeza aho imaze kugeza Miliyoni enye z’abafatabuguzi.

Abantu batandukanye bitabiriye icyo gikorwa cya MTN, batangaje ko iki gikorwa ari cyiza kuko hari ubwo umuntu aba yarabitse ibintu ku mutima akabura aho abivugira, nkiyo habaye ibibazo bya tekiniki mbese umuntu akamenya icyakorwa.

MTN Rwanda

Benshi bishimiye igikorwa MTN yakoze cyo kwegera abakiriya bayo ikumva ikibari ku mutima

Abayobozi batandukanye nabo bitabiriye ibyo bikorwa bya MTN barayishimira kubw’ubufatanye mu bikorwa bitandukanye ndetse no kuba ikora ibishoboka ngo itumanaho ryorohe kandi rivane mu bwigunge abaturarwanda bose.

Ikindi kandi mu rwego rw’umutekano, ubuzima n’ibindi,  itumanaho rya MTN ryarabafashije cyane. Baboneyeho kandi gusaba MTN hari utuntu twagenda dukosorwa mu rwego rwa tekiniki kugirango birusheho kuba byiza.

Muri iyi gahunda MTN ntabwo igenda yonyine hose, ahubwo yajyana na sosiyete zicuruza amaterefoni kugira ngo umukiriya azihitiremo bimworoheye telefoni yifuza kujya akoresha. Izo sosiyete zajyanaga na MTN, ni TECNO ndetse na HUWAWEI.

MTN Rwanda

TECNO na HUWAWEI nizo sosiyete zajyanaga na MTN aho yajyaga hose mu turere dutandukanye

MTN Rwanda

Habayeho n'umwanya wo kwidagadura

ANDI MAFOTO Y'IKI GIKORWA CYO KWEGERA ABAKIRIYA BA MTN

MTN Rwanda

MTN Rwanda

MTN Rwanda

MTN Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND