RFL
Kigali

KTRN izwiho interineti ya 4G yazanye ‘Isanzure Pack’ igiye korohereza benshi kubona interineti yihuta cyane ku giciro gito

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:31/01/2018 10:45
1


Iyo uvuze 4G mu Rwanda ni nta kabuza KTRN, dore ko iki kigo aricyo gifite uburenganzira bwo gucuruza iyi internineti yihuta gusa mu Rwanda. Kuri ubu haje ‘Isanzure Pack’ izajya itanga 5GB na 10 GB ku cyumweru ndetse n’igihe yashize ikaba ikomeza gukora neza ku mbuga nkoranyambaga mu gihe cy’icyumweru.



Kuri uyu wa 2 tariki 30 Mutarama 2018 nibwo mu mujyi wa Kigali ahazwi nka 4G Square hashyizwe ku mugaragaro serivisi nshya KTRN igiye kujya itanga, hari iyi ‘Isanzure Pack ndetse n’imikoranire na Sage One itanga serivisi zifasha abacuruzi kubika neza amakuru ajyanye n’icungamutungo.

KTRN

Herekanwa imikorere ya Sage One

Mu muhango wari witabiriwe n’umuyobozi wa KTRN Han-Sung Yoon Patrick, hasobanuwe uburyo KTRN igiye kujya yorohereza abakiliya kubona interineti yihuta ya 4G ku giciro giciriritse, dore ko isanzure Pack yagabanyije kugeza ku nshuro 3 igiciro cyari gisanzwe cya interineti kuri bamwe mu bacuruzi bacuruza interineti ya 4G mu Rwanda.

KTRN

Herekanwa uburyo umukiliya waguze interineti ya 4G ayikoresha ndetse n'uburyo yihuta

Herekanwe uburyo umuntu ashobora gukoresha iyi interineti hanyuma bitewe n’ubwinshi by’ibyo yaba yayikoresheje ikaba yashira icyumweru kitararangira nyamara agakomeza gukoresha imbuga nkoranyambaga kandi interineti igakomeza kwihuta. Hanavuzwe ko iyi interineti ituma umuntu yabasha guhamagara akoresheje whatsapp nyamara akavuga umwanya wose ashaka kandi bidacika, cyangwa kohererezanya amafoto cyangwa andi mashusho aremereye abantu bahana kuri whatsapp, byose bikihuta cyane.

Kugeza ubu KTRN ivuga ko yamaze gukwirakwiza interineti ya 4G ku harenga 90% h’igihugu cyose ndetse ngo intego ni uko uyu mwaaka urangira ahantu hose hagera iyi interineti. Isanzure Pack yashyizweho hatekerejwe cyane cyane ku rubyiruko rukoresha interineti ariko cyane cyane by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane.

KTRN

KTRN

KTRN

KTRN

KTRN na Sage One basinye amasezerano y'imikoranire

KTRN

KTRN

KTRN mu ifoto y'urwibutso n'abafatanyabikorwa bayo

Amafoto: UDAHOGORA Vanessa Peace/Inyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Al Mjitaba Habyb Juma6 years ago
    Tubashimiye iyi nkuru mutugejejeho gusa mwatubwira ibiciro uko bihagaze bikadufasha gusobanukirwa





Inyarwanda BACKGROUND