RFL
Kigali

AFRIFAME Pictures yashyize igorora abakundana bifuza amafoto ari ‘Romantique’ n’urwibutso rwa ‘Saint Valentin’

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:8/02/2017 9:26
0


Mu gihe turi mu kwezi kwa Gashyantare gusobanuye byinshi mu mitima y’abakundana dore ko hanizihizwamo umunsi wihariye w’abakundana wa ‘Saint Valentin’, kompanyi ya Afrifame pictures yaboneyeho guha ikaze muri iyi minsi abakundana(couples) bose bifuza amafoto yihariye asobanura urukundo(romantique).



Afrifame Pictures kandi yiteguye kwifatanya n’abantu bifuza kwizihiza mu buryo bwihariye umunsi nyirizina wa Saint Valentin uba kuwa 14 Gashyantare, aho abazabyifuza Afrifame Pictures izabafotorera aho bazaba bari hose cyangwa se bakaba bakwifuza kwifotoreza aho bazaba basohokeye haba mu rugo, muri cinema n’ahandi bashobora guhitamo.

afrifameAfrifame pictures yiteguye gufotora amafoto y'urukundo uwabyifuzo wese kuri Saint Valentin no muri iyi minsi muri rusange

Tubibutse ko Afrifame Pictures ari kompanyi imaze kuba ubukombe mu gutunganya amashusho n’amafoto agendanye n’igihe tugezemo, akarusho ikaba ifite abakozi b’inzobere bafasha abakiriya bayo guhanga udushya mu kwifotoza, kuburyo uyarebye ahora amubera mashya mu maso ye n’urwibutso rw’iteka.

Afrifame Pictures ikorera mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya La Bonne Adresse iri haruguru ya UTC. Niba ufite ibirori ushaka ko Afrifame Pictures izagufotoreramo ikanafata amashusho, ukaba ushaka gufata umwanya mbere (booking), wohereza ubutumwa bwawe kuri e-mail ya Afrifame Pictures ari yo afrifamepictures@gmail.com.

Niba ushaka gusobanuza kurushaho serivisi za Afrifame, wahamagara kuri telefoni igendanwa 0788304594. Niba ushaka kujya ubona amakuru n’amafoto yerekeye Afrifame Pictures, kanda Like  kuri iyi page yo kuri Facebook, kuri Instagram wabakurikira kuri afrifamepictures cyangwa ugasura urubuga rwayo www.afrifamepictures.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND