Kigali

Eric Mucyo yagaragaje uko Gakondo Fusion yahimbye yabaye imvano ya Afro Gako yateje impagarara

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/05/2024 16:59
0


Umunyamuziki wamenyekanye cyane aririmba mu bitaramo bibera muri Hotel n’ahandi, Eric Mucyo yatangaje ko afatanyije na Producer Jimmy bahimbye injyana bise "Gakondo Fusion Style" atekereza ko yabaye imvano y’abakomerejeho bagahimba injyana bise "Afro Gako" yateje impagarara muri iki gihe.



Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, kuri uyu wa Kane tariki 9 Mata 2024, nyuma y’uko ashyize hanze indirimbo ye yise ‘Imuhira’, yaherukaga gusohora indirimbo zirimo ‘Ndi uwo ndiwe’, ‘Urabaruta’, ‘Niko zubakwa’ yakoranye na Kidumu wamamaye mu gihugu cy’u Burundi n’abandi.

Eric Mucyo yavuze ko mu 2012 ari bwo yagize igitekerezo cyo gutangira gukora ibihangano birimo ibicurangisho byo mu muco w’u Rwanda mu rwego rwo kuwumenyekanisha, kugirango iyi njyana izabe ikirango kizajya gikoreshwa n’abandi bahanzi.

Ati “Aho niho nashingiye ntekereza umuziki twakora ku buryo natwe aha nk’Abanyarwanda bajya bisanga mu njyana ishingiye ku mbyino zitandukanye z’umuco wacu.”

Avuga ko aha ariho yahereye akora indirimbo ‘I Bwiza Iwacu’ ishingiye ku muco w’imbyino yitwa Ikinyemera imenyerewe cyane mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Yavuze ko bageze ubwo bemeza izina ry’iyi njyana bayita ‘Gakondo Fusion’, ndetse yaje gukundwa n’abantu benshi kugeza ubwo mu 2015 itwaye igikombe mu bihembo bya Salax Awards.

Eric Mucyo avuga ko ategura imiterere y’iyi njyana yifashishije cyane Jimmy Pro, kandi yagiye akoramo indirimbo zirimo nka ‘Smilling’, ‘Ubwuzu bw’imbaraga’ n’izindi.

Gakondo Fusion yabaye imvano ya ‘Afro Gako’?

Mucyo yavuze ko ashingiye ku miterere y’injyana ya Afro Gako yakomanyije imitwe ya Producer Element ndetse na Country Records, asanga yaratekerejwe abantu bashingiye kuri ‘Gakondo Fusion’ yahimbye, ariko kandi yishimira ko bagenzi be babashije kurenza aho yari ageze igitekerezo cye.

Uyu mugabo yavuze ko byaba ari iby’agaciro kanini nk’abahanzi babashije gukora umuziki ushingiye ku ‘jyana z’umuco wacu’.

Ati “Ntekereza ko abatekereje gukora ‘Afro Gako’ bashingiye ku miterere y’injyana ya ‘Gakondo Fusion’. Iyacu ishingiye ku mbyino n’ingoma zacu aho tureba mu bihanze iyi njyana akaba ari byo dukoresha, kandi niwumva neza uko ‘Afro Gako’ irimo ibicurangisho bihuye n’ibyacu.”

Element aherutse gushyira hanze amashusho akubiyemo umuteguro udasanzwe, agaragaza ko afite ishimwe ku mutima kuko yabashije kugera ku nzozi ze akaba agiye kumurikira Isi imikorere y’injyana idasanzwe ya ‘Afro Gako’ yahanze.

Uyu musore w’i Karongi, yavuze ko imyaka ine ishize atangiye gukora kuri iyi njyana, kandi ko igihe kigeze kugirango buri wese amenye ubushobozi yifitemo.

Yavuze ati “Imyaka ine irashize, natekereje guhuza umuziki n’umuco w’u Rwanda (Gakondo) na Afrobeats nkawuzamura mu buryo rusange. Nguko uko nazanye izina "Afro Gako". Nubwo hari ibihuha bitandukanye wumvise, igihe kirageze, umuraba uri hafi.”

Mu itangazo Country Records, yashyize hanze ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 7 Gicurasi 2024, yavuze ko iyi njyana ‘Afro Gako’ ari igitekerezo cyagizwe na Nduwimana Jean Paul wamamaye nka Noopja washinze iyi studio.

Yavuze ko “Injyana ya Afro Gako yaturutse ku iyerekwa ry’uwatangije studio (Noopja), ntabwo uwahoze ari mu ikipe y’abadufasha, umwana twavumbuye, tukamufasha tukanamukuza tukamwita Element yagize uruhare mu ivumburwa ryayo.’’   

Country Records yashishikarije abatunganya indirimbo bose gukoresha iyi njyana ya ‘Afro Gako’, bavuga ko batazihanganira abatesha agaciro igitekerezo ‘ndetse n’uwashyizeho ikirango cy’injyana’. Bati “Ukuri n’igihe birahari kuri twese.’’

Mu icukumbura ryakozwe na InyaRwanda, bigaragara ko Nduwimana Jean Paul wamamaye nka Noopja yagize iyerekwa ry’iyi njyana mu myaka irindwi ishize. Icyo gihe yatangiye kwiyambaza abantu barimo Habimana Emmanuel, usanzwe ari umucuranzi ukomeye w’inanga, batangiye kugerageza gukora iyi njyana.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Habimana Emmanuel yavuze ko bwa mbere yumva izina ‘Afro Gako’ yaryumvanye Noopja ubwo yamusabaga ko yamufasha kuyikora ku buryo izaba ikirango cy’umuziki w’u Rwanda.

Ati “Hashize igihe kinini rwose Noopja abimbwiye ndetse rwose imyaka itari munsi y’irindwi cyangwa umunani kuko twabonanye mbere, ubwo yamurikaga igitabo cye cya mbere angezaho igitekerezo nanjye mubwira ko byakunda.”

“Bitewe nuko ncuranga inanga ya Kinyarwanda, twiyemeje kuzatangira iyo njyana gusa icyo gihe byari mu bitekerezo. Nyuma rero yaje kongera arampamagara ngo tubitangire.”

Uyu mugabo yavuze ko Noopja akimara kumubwira ko ashaka guhanga injyana nshya yahise abyumva vuba, kuko ‘nanjye ndi umuntu ukunda kuba nahanga udushya kandi mba mu muziki wa gakondo’.

Yavuze ko ari igitekerezo yishimiye, yumva yashyiraho itafari rye ngo umuziki nyarwanda nibura nawo ugire umwimerere n’injyana nshya yakwitirirwa atari iz’ahandi gusa cyane cyane ko ‘twashakaga kurema uruvangitirane rwa Afro Beat na Gakondo hacurangishijwemo ibicurangisho gakondo by’u Rwanda’.

Habimana yavuze ko muri we yumva impamvu yo guhanga ibintu bishya bitamenyerewe ariko byazagira ‘Brand y’Igihugu’ nk’uko umuntu acuranga rumba ugahita wumva ko ari iyo muri Congo.

Icyo gihe, uyu mugabo yabwiye Noopja ko basabwa gukora ibintu byiza bitamenyerewe ndetse bikanamenyekanishwa kuko ‘nabonagamo ko abahanzi bacu baba abagezweho abenshi babaga batitaye kuri gakondo kandi ahubwo ariyo yatuma bagira umuziki ufite inkomoko w’igihugu cy’abo’.

Akomeza ati “Rero namusabye (Noopja) ko twabikora twitonze kugirango bigere ku ntego gusa ntibyari byoroshye kubivuga no mu magambo gusa byaje kwemera no gutangira kubishyira mu bikorwa biremera.”

Yasobanuye ko injyana ya Afro Gako igizwe n’injyana ya Afro Beat hanyuma igacurangwamo inanga, umuduri, iningiri n’ikembe, ingoma, ikondera n’ibindi.

Habimana yavuze ko bakomeje urugendo rwo gukora iyi njyana ku buryo izumvikanisha mu buryo bwihariye umuziki w’u Rwanda.

Element yisanze gute muri Afro Gako?

Habimana yarahiye arirenga, avuga ko Noopja ariwe muntu wa mbere yumvanye ivuka rya Afro Gako, kandi ko icyo gihe Element yari atarinjira muri Country Records.

Ati “Mukuri rwose igitekerezo kivuka twakiganiriye na Noopja kandi rwose Element ntiyari yakanagera muri Country Record nk’uko nabikubwiye ni ibintu twaganiriye na Noopja kera iyo nshuti yacu Element itaranaza inaha pe!”

Akomeza ati “Gusa mpamya ko nawe avugishije ukuri yabibibwira y’uko icyo gitekerezo yagisanze muri Country Record.”

Habimana yavuze ko bwa mbere batangira kugerageza gukora iyi njyana, Noopja yamuhuje na Element ‘kugirango dukore Sample’. Avuga ariko ko Element atigeze amubonera umwanya.

Ati “Ariko mu kuri sibyo yashyizemo imbaraga (Element). Yagize imishinga myinshi y’indirimbo, zamubanye nyinshi amburira umwanya tutarangije ‘Sample’ twashakaga gukora mu gutangira ‘Afro Gako’.

Yavuze ko abonye ko Element yamubiriye umwanya, yabwiye Noopja amushakira undi muntu bazajya bakorana kuri uyu mushinga w’iyi njyana. Icyo gihe, Noopja yashatse kumuhuza na Producer Real Beat ariko ‘nawe abona afite imishinga myinshi’.

Byatumye Noopja ahitamo ko Habimana atangira gukorana na Producer Pakkage. Ati “Njye na Pakkage yaduhaye inshingano zo kugira icyo dukora kandi tukakimwereka.”

Yavuze ko umushinga wa mbere bakoze, wavuyemo indirimbo ‘Abahungu’ ya Juno Kizigenza, uyu muhanzi yashyize hanze, ku wa 29 Mutarama 2024.

Ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo, Juno Kizigenza yavuze ko ari mu rwego rwo kwakira imizi ye binyuze muri ‘Gakondo’ yo guhanga kubera gukora umuco ukarenga imipaka y’umuziki.

Yavuze ko iyi njyana ya Afro Gako itanga inkuru idasanzwe y’ubutwari hamwe n’ubushake bw’urubyiruko bwo kuvugurura umuco.

Aha niho Habimana ahera avuga ko abantu bakwiye kumenya ko ‘Noopja’ ariwe wazanye igitekerezo cya ‘Afro Gako’. Ati “Ndibaza abantu bakwiye kugira ukuri ‘Afro Gako’ ni igitekerezo cya Country Records cyazanwe na Noopja.”

Yavuze ko Element yageze ubwo yerekeza muri 1:55 AM nta mushinga n’umwe w’indirimbo akoze wubakiye kuri Afro Gako. Akomeza ati “Tujya kugitangira ni Element wari wahawe izo nshingano gusa ntabwo yigeze rwose abyitaho arinda ahava nta ‘Draft’ n’imwe irangiye dukoze ngo tuyereke Noopja.”

Akomeza ati “Afro Gako ni igitekerezo bwite cya Noopja waharaniye ko kijya mu bikorwa n’ubu akiri kubikora. Element yahawe inshingano yo kuba twayitangira ariko mu by’ukuri abiburira umwanya.”

Uyu mugabo yavuze ko atiyumvisha ukuntu Element yiyitirira ‘Afro Gako’ mu gihe azi neza ko nta ruhare yigeze agira mu kuyitunganya. Ati “Sinumva rero uko yabyiyitirira nta kintu na kimwe yigeze abasha no kugerageza gukora ngo kirangire kuri iyo njyana nawe rwose ndibwira yibwije ukuri mu mutima yabikubwira neza.” 

Eric Mucyo yatangaje ko injyana ya ‘Gakondo Fusion’ yahimbye yabaye imvano y’injyana ‘Afro Gako’


Eric Mucyo yavuze ko abahanzi bakwiye gusenyera umugozi umwe mu kurema injyana izaranga umuco w’u Rwanda 


Country Records ihagarariwe na Noopja, ivuga ko aba Producer bemerewe gukoresha 'Afro Gako' ariko ko batazihanganira uwiyitirira iyi njyana 


Element avuga ko mu myaka ine ishize ari bwo yagize igitekerezo cyo gukora iyi njyana
 

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘IMUHIRA’ YA ERIC MUCYO

">

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'I BWIZA' ERIC MUCYO YAKORANYE NA JAY POLLY

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND