RFL
Kigali

Iby’ubutinganyi n’umupfumu yavuzweho: Chrissy Eazy yatanze icyizere n’indirimbo nshya

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:9/05/2024 14:49
0


Chrissy Eazy waherukaga gushyira hanze indirimbo yo ku giti cye mu mezi Icyenda ashize, yatangaje ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya, anakomoza ku byavuzwe ko yaba ari umutinganyi no kwifashisha amarozi.



Indirimbo Jugumila na Bana zose Chriss Eazy aheruka kugiramo uruhare rugaragara, nubwo zakunzwe kugeza n’ubu ariko kwari ugutanga amaboko nabyo biba bikenewe ariko ntabwo zari ize.Kuko Bana yari iya Shaffy naho Jugumila ikaba iya Phil Peter.Indirimbo uyu muhanzi yaherukaga yitwaga Stop yashyize hanze muri Kanama 2023.

Kuri ubu yamaze gutangaza ko azashyira hanze iyitwa ‘Sekoma’ izina ryavuzwe n’umubyeyi we binashoboka ko igihe kimwe yazanashyira hanze ‘Byihorere’ izina yabwiwe na Mama we uyu musore akaritindaho.

Mu kiganiro bagiranye n'umubyeyi we, yamubajije ku ngingo y’uburyo hari ibyavuzwe ko yaba ari umutinganyi.

Uyu musore agaruka kuri iy’ingo yagize ati”Nta bintu byinshi nabivugaho urabizi hari ikintu buriya njyewe nigiye muri akazi nkora, katumye ko icyo umutima utanshinja umuntu wo ku ruhande atakinshinja.”

Gusa ashimangira ko kubona abantu bamufata gutyo cyangwa bamuvuga gutyo byamubabaje.

 Ibi bikaba byarazamuwe n’amafoto yari yasakaye Chriss Eazy ateruwe na mukuru we na we wababajwe n'ibyavuzwe nk'uko uyu muhanzi yabivuze.

Ku ngingo irebana no kuba hari abavuga ko afite umupfumu, yasobanuriye umubyeyi we ko atakora ikintu atamutoje, amuhumuriza amubwira ko ari za mbaraga z’imbuga nkoranyambaga bafashe akantu gato mu kiganiro yagiranye na Murindahabi Irene bakabisakaza uko bitari.

Ndetse  ko  icyo gihe uyu munyamakuru yamubajije niba afite umupfumu, ibyo uyu muhanzi asobanura agira ati”Ni imvugo ikoreshwa iyo umuntu yakoze indirimbo nziza ngo ufite umupfumu.”

Icyo  gihe ubwo yasubizaga, yarabyemeye ariko akomeza asobanura ko ari Imana rugira ibimufasha kuko icyo agiye gukora cyose ayiyambaza, ariko abagiye gusakaza amakuru bayacuritse bakata ibyo bifuzaga gutangaza.Chriss Eazy ari mu bahanzi bihagazeho kandi mu gihe gito bamaze kugwiza abakunzi mu bice bitandukanye by'IsiChriss Eazy yavuze ko Imana yonyine ariyo iyobora intambwe ze atari imbaraga z'amarozi n'abakonikoniAmafoto yafashwe ubwo yari kumwe n'umuvandimwe we mu kiruhuko niyo yabaye imbarutso yo kwitwa umutinganyi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND