RFL
Kigali

Kenya: Bobo Muyoboke yasohoye indirimbo nshya kuri Album ya mbere ari gukora-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/10/2020 9:07
0


Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Muyoboke Bonvivant [Bobo Muyoboke], ubarizwa muri Kenya, yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Arankunda” mu gihe ageze kure umushinga wa Album ya mbere.



‘Arankunda’ yari igiye kumara imyaka itatu yanditswe, yaherekejwe n’ibitekerezo bya benshi kuri Youtube, bavuze ko ari impumeka y’umwuka wera wanyujijwe muri Bobo wiyemeje gukorera Imana.

Ni indirimbo yatumye benshi mu bakurikirana uyu muahnzi bamwifuriza gutera imbere nyuma y’uko ahembuye imitima yabo mu ndirimbo, ivuga ku mbabazi z’Uwiteka zihoraho iteka!

Hari aho uyu muhanzi aririmba agira ati “Iyo nteye intambwe njya imbere nsangayo urukundo rwe. Natera indi nsubira inyuma ngasangayo imbabazi zawe.”

Bobo Muyoboke yabwiye INYARWANDA, ko iyi ndirimbo yayanditse mu 2017, yanyuza kuyishora muri uyu mwaka kugira ngo ahumurize buri wese ucika intege kubera ibibazo ahura nabyo mu buzima.

Yavuze ko yayanditse mu gihe yatekerezaga ku bushuti bw’abantu butaramba, ariko urukundo rw’Imana rugahoraho iteka!

Uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo isohotse mu gihe ari gutegura Album ye ya mbere, ishobora kuzarangira muri Gashyantare 2021, ari nabwo azategura ibikorwa byo kuyimurika no kuyimenyekanisha. 

Avuga ko muri uriya mwaka kandi anategura ibikorwa bitandukanye birimo n’ibitaramo bitandukanye ashobora kuzakorera mu bihugu bitandukanye.

Mu 2017 nibwo Bobo Muyoboke yatangiye urugendo nk’umuhanzi wigenga anasohora indirimbo ya mbere muri uwo mwaka iri mu rurimi rw’Igiswahili yise ‘Ubarikiwe’.

Uyu muhanzi amaze gushyira ku isoko indirimbo zirindwi zirimo ‘Barua’, Mana uranzi’, ‘Iratabara’ n’izindi.

Umuhanzi Bobo Muyoboke yasohoye indirimbo ya kane kuri Album ya mbere ari gutegura

Album ya mbere ya Bob Muyoboke isanzwe iriho indirimbo eshatu zirimo 'Ubarikiwe', 'Sema Jambo' ndetse na 'Mana uranzi'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "ARANKUNDA" YA BOBO MUYOBOKE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND