RFL
Kigali

Imyaka ni imibare! Alejandra w’imyaka 60 yahigitse inkumi muri Miss Universe Argentine - AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:26/04/2024 10:25
0


Mu gihe ibihugu bitandukanye bikomeje urugendo rwo gutoranya abakobwa bazabihagararira mu irushanwa ry’uyu mwaka rya Miss Universe, Argentine yaciye agahigo katigeze kumvikana ahandi ku Isi.



Umunyamategeko akaba n’umunyamakurukazi Alejandra Rodríguez yacishije benshi ururondogoro nyuma yo kwigirira icyizere akiyamamaza mu irushanwa rya Miss Universe Argentine 2024, ndetse akaza no kwambikwa ikamba rya Miss Buenos Aires, umwe mu mijyi igize iki gihugu.

Alejandra, niwe wa mbere ubashije guca aka gahigo ku myaka 60 mu mateka y’iri rushanwa kuva ryatangira kuba. Aka ni agashya kadasanzwe kuko mbere abari bemerewe guhatana ni abakobwa bafite imyaka iri hagati ya 18 na 28.

Kuva yatsindira iri kamba rya Miss Buenos Aires, biri kuvugwa ko kugeza ubu ari we ukunzwe cyane mu irushanwa rya Miss Universe Argentine, ku buryo biramutse bimuhiriye akegukana iri kamba ariwe wahabwa amahirwe yo kwitabira irushanwa rya Miss Universe riteganyijwe muri Nzeri uyu mwaka.

Akimara kwegukana ikamba rya Miss Buenos Aires, Alejandra yatangarije itangazamakuru ko yishimiye kwinjira mu marushanwa y’ubwiza ndetse akabasha no kwegukana ikamba, ashimangira ko abagore batarangwa n’ubwiza bw’inyuma gusa ahubwo bafite n’izindi ndangagaciro.

Ati: “Ndi uwa mbere muri iki gisekuru ubashije gutangiza iki kintu. Ntekereza ko abagize akanama nkemurampaka babonye icyizere nigiriye ndetse n’ishyaka mfite ryo guhagarira abagore bose bo mu gisekuru cyanjye. Niyemeje guhatanira ikamba rya Miss Universe Argentine 2024.”

Muri Nzeri 2023, ni bwo Ishyirahamwe rya Miss Universe ryatangaje ko guhera mu 2024, hatazongera kubaho imyaka ntarengwa ku bahatanira ikamba muri iri rushanwa. Bisobanuye ko muri uyu mwaka buri mukobwa/mugore wese urengeje imyaka 18 yemerewe kwitabira.

Rodríguez si we wenyine ukoze ibidasanzwe muri iri rushanwa, kuko no muri Dominican Republic hariyo umugore w’imyaka 47 y’amavuko witwa Haidy Cruz uhataniye kuzahagararira igihugu cye muri Miss Universe 2024.

Amarushanwa ya Miss Universe y’uyu mwaka azabera muri Mexico ku ya 24 Nzeri, aho ibihugu 120 byo hirya no hino ku isi bizahurirayo bihataniye ikamba. Aba bagore bombi; Rodríguez na Cruz nibaramuka babonye amahirwe yo guserukira ibihugu byabo bazashimagira imbere y’imbaga nyamwinshi ko imyaka ntakindi ivuze kirenze kuba ari imibare gusa.


Alejandra Rodrigues yahigitse abakobwa 34 bari bahataniye guhagararira umujyi wa Misss Buenos Aires mu irushanwa rya Miss Universe Argentine 2024

  
Kugeza ubu ni we ufite igikundiro kiri hejuru muri iri rushanwa muri Argentine


Naramuka atowe azahagararira Argentine muri Miss Universe 2024



Yavuze ko kwigirira icyizere no kugararaza ishyaka aribyo byatumye akanama nkemurampaka kamuhitamo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND