Umubare w’abakobwa bakora umuziki uracyari muto ugereranyije na basaza b’abo! Mu biganiro, bamwe bavuga ko bahura n’imbogamizi zikomeye zirimo nka ruswa y’igitsina, aba Producer batababonera umwanya n’ibindi bituma bazinutswe uyu muziki.
Ariko hari
abagerageza gukora umuziki, ndetse bagatinyura bagenzi b’abo. Ababashije
gushikama mu muziki, bumvikanisha ko babashije kurenga inzitizi bahuye n’azo,
ahubwo batumbirira gusingira inzozi z’abo bakuranye zo gukora umuziki.
Hari umwe
mu bahanzikazi wigeze gutangaza ko ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere,
hari umunyamakuru wamusabye amafaranga kugirango indirimbo ye imenyekane.
Uyu mukobwa
yanavuze ko hari umwe mu bajyanama ‘Manager’ wakoze ibikorwa byamuhaye ishusho
y’uko yashakaga ko baryamana.
Umuhanzikazi
Alice Rutayisire wahisemo izina rya Rlutta, muri Mutarama 2024 yashyize umukono
ku masezerano n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Info Atassi Music.
Yari amaze
imyaka ibiri agerageza gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga, ariko atarabashije
kwigaragaza ku isoko ry’umuziki nk’uko yabishakaga.
Uyu mukobwa
wakuriye muri Tanzania, yinjiye mu muziki akiri ku ntebe y’ishuri, ndetse yashyize hanze Extended Play yariho indirimbo yacuranzwe cyane kuri
Trace Music, bituma abanyeshuri biganye mu mashuri abanza bamubwira ko
batangiye kumubona kuri televiziyo.
Yavukiye mu
gihugu cya Tanzania, ubu hashize imyaka 10 igarutse mu Rwanda. Yagarutse afite
imyaka 13 y'amavuko, ndetse umwaka ushize nibwo yasoje amasomo ye ya Kaminuza.
Mu mashuri
yisumbuye yize Ubugenge, Ubutabire ndetse n'Ubumenyamuntu, ni mu gihe muri
Kaminuza yize ibijyanye na Computer.
Mu kiganiro
cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Rlutta yavuze ko yatangiye kugaragaza impano
ubwo yari afite imyaka 9 y'amavuko aririmba muri korali y'abana, byatumaga muri
we yiyumvamo ko igihe kimwe azakora umuziki.
Yavuze ko
ubwo yari ageze mu mashuri yisumbuye, hari umwarimu wamubonyemo impano yo
kuririmba, ndetse amuha umwanya wo kuyigaragaza, amutera imbaraga zo kuzashyira
mu bikorwa ‘ibyo niyumvamo nk’umwana muto’. Ati "Byatangiye kuva
ubwo."
Yavuze ko
akigaruka mu Rwanda yashyize imbere kwiga ururimi rw’Iknyarwanda, abifashwamo n’indirimbo
za Ruhumuriza James [King James] yakundaga kumva.
Aherutse
gukorana indirimbo n'abarimo umuraperi Logan Joe. Rlutta avuga ko atangira
umuziki umuryango we ntiwahise ubyumva neza, ariko uko iminsi yagiye ishira
bagiye babona ko bishoboka.
Ati
"Ntabwo biba byoroshye. Nanjye biracyangora, ariko uko byagenda kose ureba
igishoboka ugashaka ahantu muhurira (ababyeyi). Niba ari ukwiga ukiga, niba ari
umuziki nawo ukawukora.”
Ariko kandi
avuga ko hakiri urugendo. Ati "Byose narabifataga nkabihuriza hamwe,
kugirango mugire aho mpuhuriza (ababyeyi). Haracyari urugendo, nabo baba
bashaka kureba umusaruro, twese turashaka kureba umusaruro, kandi ndabona mu
ndirimbo turi gukora, turi gukora umuziki mwiza, nta bintu bitangaje umuntu
yabona akavuga ati 'ni ikirara'.
Rlutta yavuze
ko hari ibyo adashobora gukora mu ifatwa ry'amashusho ahanini biturutse, ku
kubanza kwitekerezaho mbere y'uko icyo gihangano kijya hanze. Ati "Yego!
Hari ibintu by'ababyeyi, ariko sicyo cyangombwa kuri njyewe. Icyangombwa njyewe
ni ukwibaza, uyu mwanzuro mfashe biragenda gute nyuma y'iki gihe?"
Yasobanuye
ko buri cyemezo afata kuri we, abanza kongera gutekereza akibaza uko sosiyete
izabyakira neza.
Indirimbo yabanje gukora kwari ugufungura amarembo ye:
Uyu mukobwa
yavuze ko imyaka ibiri ya mbere yabanje yakoze indirimbo zinyuranye ari
wenyine, kandi abona ko zamufashije kugaragariza abantu uburyo aririmba.
Atangira umuziki yakoranaga na Studio ya IDA Records yanyuzemo abarimo Ritha Ange Kagaju. Rlutta avuga ko bamufashije gukora indirimbo yakubiye kuri Extended Play (EP) ye ya mbere yariho indirimbo nka 'Don't bother me'.
Yasobanuye
ko akimara gusinya muri Label ya Info Atassi Music, yahereye ku ndirimbo 'Hold
my Hands', ariko yari ayimaranye igihe ayanditse. Ati "Dutangira gukorana
na Label twahise tuzikora neza, bitandukanye n'uko nari nzifite mu ikayi."
Uyu mukobwa
yasobanuye ko imyaka ibiri ya mbere yabanje atarabona Label imufasha, yamuhaye
igihe cyo kwitegereza ibyo abandi bakora, ariko kandi abanza kureba icyo
akeneye nk'umuhanzi 'kugirango mbone kuzamuka'. Ariko kandi yarimo anitegura
gusoza amasomo ye ya Kaminuza.
Indirimbo 'A moment of Silence' ishingiye ku nkuru y'urukundo rwe
Iyo uteze
amatwi ibikubiye muri iyi ndirimbo wumva ko ari Rlutta wafashe umwanya wo
kwitekerezaho nyuma y'ibihe byakomerekeje umutima.
Gusa, iyo
muganira abanza kunyura ku ruhande, akavuga ko atari we yivuzeho ijana ku
ijana. Akavuga ko bwari bwo mbere akoze indirimbo yirebyeho hanyuma
akabyandikaho.
Avuga ko
atorohewe no kwandika iyi ndirimbo kuko yavuye ku ndiba y'umutima we. Ati
"Hari umuntu twari tumaranye igihe kirekire [Umusore], hari ibintu
byinshi, kubeshya, bituruka kuri twembi. Ntabwo navuga ko nari Malaika mu
rukundo, byari bibabaje cyane. Ukareba ukabona ko bitazarangira neza."
Yavuze ko
hamwe no gukura mu mitekerereze yatangiye gutekereza uko yava mu bihe bisharira
nk'umuravumba yarimo anyuramo. Ati "Hari ibihe bituma utekereza ku bintu
byinshi icyarimwe."
Uyu mukobwa
yavuze ko gukira ibikomere 'bisaba igihe' kandi 'ubuzima ni ukwiga'. Ati
"Tuzareba mu rukundo rundi nibwo tuzamenya ngo nakuye iki mu rukundo
rwabanje."
Rlutta avuga ko atari ikintu cyoroshye kuva mu rukundo rusharira 'kuko ari ikintu umuntu agomba gukora ku giti cye'. Ati "Ugomba kwikunda bihagije, ukavuga uti ntabwo twakomeza gukora ibi ng'ibi buri munsi."
Aje kuziba icyuho cy'abakobwa?
Rlutta
avuga ko yinjiye mu muziki azi neza ko abakobwa ari bacye, bityo yiyemeje
kuziba icyuho cy'abo. Ati "Nibyo!"
Uyu mukobwa
yavuze ko mu gihe cy'imyaka itanu ashaka kuzaba afite ibikorwa byivugira mu
muziki kandi 'icyo nabizeza nuko turi mu kazi, turi gukora ibintu byiza
kurushaho'. Ati "Ntabwo turi kureba isoko ryo mu Rwanda gusa, ahubwo turi
gukora umuziki mpuzamahanga."
Rlutta
yatangaje ko yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba akiri ku ntebe y’ishuri
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE N’UMUHANZIKAZI RLUTTA
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘HOLD MY HAND’ YA RLUTTA
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘A MOMENT OF SILENCE’ YA RLUTTA
VIDEO: Murenze Dieudonné- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO